Cyuma Hassan yavuze ko amaze imyaka 3 afungiye mu mwobo aha wenyine kandi akubitwa bihoraho

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Umunyamakuru Dieudonné Niyonsenga wamenyakanye nka Cyuma Hassan yavugiye mu rukiko ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo ahantu ha wenyine kandi akubitwa mu buryo buhoraho.

None kuwa gatatu Cyuma yari yaje kuburana nyuma yo gutanga ikirego asaba ko urubanza rwe rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

Mu 2021 yahamijwe ibyaha bitatu birimo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru maze akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Mu rukiko uyu munsi ahawe umwanya, yabwiye umucamanza ko muri gereza akorerwa iyicarubozo rikomeye, kandi atemererwa guhura n’abamwunganira mu buryo bworoshye.

Cyuma ugaragara nk’umuntu ufite intege nke kandi wananutse bigaragarira ijisho yasabye umucamanza kumuha umwanya akamubwira “iyicarubozo rikabije” akorerwa muri gereza.

Mu ijwi ryumvikanamo ikiniga, yavuze ko amaze imyaka itatu afungiye mu mwobo aha wenyine nta wundi muntu abona.

Avuga ko akubitwa bihoraho kandi ibyo byose byamuviriyemo kutabona neza no kutumva neza.

Atarakomeza umucamanza yamusabye kudakomeza kuvuga uko afunze ahubwo ko yavuga ibijyanye n’ikirego cye gisaba gusubirishamo urubanza.

Me Gatera Gashabana na Jean Bosco Ntirenganya bunganira Cyuma bavuze ko bitoroshye kunganira umukiliya wabo uyu munsi kuko atahawe uburenganzira bwo kubona inyandiko zose zigize ikirego kuko ngo bazimwoherereje abakozi ba gereza bakazifatira ntizimugereho.

Basabye umucamanza kugira icyo akora ngo uburyo umukiliya wabo afunzemo buhinduke, umucamanza ababwira ko inshingano ze zigarukira ku kuburanisha ikirego cyatanzwe.

Gusa umucamanza yasabye kubona ushinzwe gucunga imfungwa wamuherekeje, haza umucungagereza, maze Cyuma azamura ijwi avuga ko uwo atari mu bamufunze.

Yabwiye urukiko ko afunzwe n’inzego z’iperereza kandi ko abamucungira hafi ari abasirikare.

Abunganira Cyuma bavuga ko bigoye ko yabona ubutabera mu gihe afunze mu buryo nk’ubwo avuga.

Cyuma Hassan w’imyaka 34, yakunze gukora ibiganiro binenga imigirire y’ubutegetsi kuri politike zimwe na zimwe za leta kuri kuri YouTube channel ye yitwaga Ishema TV ubu yafunzwe.

Nyuma y’uko ruhande rw’uregwa rugaragaje impungenge ko rutiteguye kuburana uyu munsi, umucamanza yavuze ko urubanza ruzaburanishwa tariki 06 z’ukwezi gutaha.