Inyeshyamba za ADF zateye muri Uganda

Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF) zateye agace ko mu burengerazuba bwa Uganda gahana imbibi na DR Congo, igisirikare cya Uganda kivuga ko cyishe 11 muri abo bateye naho umunani bagafatwa mpiri.

Umuvugizi w’igisirikare yatangaje ko itsinda ry’abari hagati ya 20 na 30 ry’izo nyeshyamba – ubusanzwe zigira ibirindiro mu bice by’intara ya Ituri ya Congo – bambutse umugezi wa Semuliki bakinjira mu gace ka Kyanja mu karere ka Ntoroko gahana imbibi na DR Congo. 

Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko abantu amagana bahunze igitero cy’izo nyeshyamba mu gitondo kuwa kabiri. Amashusho y’abarimo guhunga yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. 

Brig Gen Felix Kulayigye, umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, yatangaje kuri Twitter ko “imirwano irimo kuba mu kurangiza nyabyo iryo tsinda”. 

Abaturage ba Kyanja muri Uganda batangiye guhunga ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo ubwo izo nyeshyamba zari zitangiye kurasa, ikinyamakuru Monitor kivuga ko hakomeretse abaturage bagera kuri batatu. 

ADF ishinjwa ibitero byo gusahura no kwica ibihumbi by’abanyecongo no gukora ibitero bitandukanye muri Uganda.

Mu 2021 ingabo za Uganda n’iza DR Congo zatangiye hamwe ibindi bikorwa bya gisirikare byo “kurandura ADF” mu ntara ya Ituri.