Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Rwanda na DRC byiyemeje 'ibikorwa bifatika' byo kurandura FDLR no 'gukuraho ingamba z'ubwirinzi'
- Umwanditsi, Didier Bikorimana
- Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango
Akanama gashinzwe kugenzura ishyirwa mu ngiro ry'amasezerano y'amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda kemeye ko hakiri ingorane mu kuyubahiriza, kaganira n'impande bireba ku "bikorwa bifatika" byo kugira ngo yubahirizwe.
Itangazo rihuriweho n'impande zose ryo ku wa kane rivuga ko ibyo bikorwa birimo ibijyanye no kurandura umutwe witwaje intwaro wa FDLR n'imitwe ifitanye isano na wo, no gukura ingabo mu bikorwa/gukuraho ingamba z'ubwirinzi ku ruhande rw'u Rwanda.
Iryo tangazo rivuga ko DRC n'u Rwanda byemeranyijwe ku itegeko ry'imikorere ryatanzwe n'urwego ruhuriweho rw'umutekano rwo guhuza ibikorwa (JSCM), ndetse binemeza itariki ya mbere y'uku kwezi kw'Ukwakira (10) nk'intangiriro yo kuryubahiriza.
Muri iyo nama yo ku wa gatatu, abahagarariye DRC, u Rwanda, Amerika, Qatar, Togo (nk'umuhuzabikorwa w'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika), na komisiyo y'Ubumwe bw'Afurika, bahuriye i Washington mu nama ya gatatu y'akanama k'ubugenzuzi bw'ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena (6) uyu mwaka mu mujyi wa Washington.
Aya masezerano agamije kurangiza intambara imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura mu burasirazuba bwa Congo, bukungahaye ku mabuye y'agaciro, harimo n'iyatangiye mu mpera y'umwaka wa 2021 hagati y'umutwe w'inyeshyamba wa M23 n'ingabo za DRC.
Kinshasa na raporo z'inzobere za ONU bishinja u Rwanda gufasha M23 mu kuyiha ibikoresho, abasirikare babarirwa mu bihumbi no kuyobora ibikorwa byayo ku rugamba ("command and control"). U Rwanda rurabihakana.
Kigali n'izo raporo z'inzobere za ONU binashinja DRC gukorana n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo. Kinshasa na yo irabihakana.
Inyandiko ikubiyemo ayo masezerano yo muri Kamena ivuga ko ahita atangira kubahirizwa nyuma yo gushyirwaho umukono n'impande zombi. Mu ngingo nkuru icyenda ayo masezerano akubiyemo, harimo nko:
- Kutavogera ubusugire bwa DRC n'ubw'u Rwanda no kubuza imirwano
- Gushyiraho uburyo buhuriweho bw'ubugenzuzi bw'umutekano hagamijwe kurandura umutwe w'inyeshyamba wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda no guhagarika ubufasha bwose bwa leta kuri uwo mutwe n'indi mitwe ifitanye isano na wo;
- Gushyigikira ibikorwa by'ubutumwa bwa MONUSCO, harimo no kwiyemeza ishyirwa mu bikorwa ry'umwanzuro 2773 w'Akanama k'Umutekano ka ONU (unarimo ko u Rwanda rugomba gukura ingabo zarwo ku butaka bwa DRC no kureka gufasha M23 ako kanya nta mananiza, na M23 igahagarika imirwano ikava no mu bice yafashe);
- Gahunda y'ubuhahirane mu bukungu mu karere irimo no gukorera mu mucyo kurushaho ku bijyanye n'amabuye y'agaciro
Umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko muri iki cyumweru u Rwanda rwari rwiteguye gushyira umukono kuri iyo ngingo ya gahunda y'ubuhahirane mu bukungu mu karere (izwi nka 'Regional Economic Integration Framework', REIF) ariko leta ya DRC ikisubiraho.
Mu butumwa yatangaje ku wa gatandatu ku rubuga nkoranyambaga X, Makolo yagize ati: "Twumijwe n'icyemezo cyo ku munota wa nyuma cya DRC cyo kudashyira umukono ku masezerano, kubera ukuntu hari hari umwuka mwiza mu biganiro byemerejwemo inyandiko ya nyuma ya REIF..."
Makolo yavuze ko ku masezerano y'amahoro, "by'umwihariko irandurwa rya FDLR ifashwa na DRC", "n'u Rwanda na rwo rukabona gukuraho ingamba z'ubwirinzi, DRC yanze kugira icyo ikora mbere y'ibikorwa byihariye byemeranyijwe ku wa gatatu..."
BBC News Gahuzamiryango yasabye umuvugizi wa leta ya DRC kugira icyo avuga kuri ibi ishinjwa n'u Rwanda, kugeza ubu ntarasubiza.
Amasezerano ya Washington nta ho ateganya ko hari ingingo runaka uruhande rumwe rugomba kubanza kubahiriza kugira ngo urundi na rwo rugire icyo rukora, ahubwo avuga ko impande zombi zigomba kuyubahiriza ako kanya.
Umwe mu bantu bazi iby'ibyo biganiro utatangajwe izina yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Congo yavuze ko itazashyira umukono kuri ayo masezerano y'ubukungu igihe cyose 90% mu ngabo z'u Rwanda ziri ku butaka bwayo zitarahava.
Nyuma yaho Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangaje ku rubuga X ko ibyo ari "amakuru y'ibinyoma".
Makolo yavuze ko u Rwanda rwemera aya masezerano y'amahoro n'ubuhuza bw'Amerika, ndetse ko rwizeye ko "amaherezo [amasezerano ya] REIF izasinywa".
Yagize ati: "Inzira y'amahoro igomba kugera ku ntego. Ni yo mahirwe meza cyane [ashoboka] yo kugira ngo umutekano n'amajyambere mu bukungu bigerweho mu karere kacu."
Mu kiganiro Newshour cya BBC World Service muri Nyakanga (7) uyu mwaka, Massad Boulos, intumwa nkuru kuri Afurika ya perezida w'Amerika, yabajijwe niba kuba u Rwanda rwarinjiye muri aya masezerano bisobanuye ko rwemera ko rufasha M23, avuga ko atekereza ko "byigaragaza".
Yagize ati: "Kuba [u Rwanda] bari muri aya masezerano y'amahoro, uruhare rwabo ahanini ruri muri ubwo buryo. Banemeje ndetse biyemeza gufasha mu biganiro bikomeje i Doha bijyanye na M23. Nta gushidikanya ko bafite ijambo rinini, mbivuze gutyo, kuri uwo mutwe nubwo uwo mutwe ari uw'Abanye-Congo twese turabizi."
U Rwanda rushimangira ko rwagiye muri aya masezerano kubera inkeke ku mutekano warwo ziterwa n'umutwe w'inyeshyamba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa DRC urwanya ubutegetsi bwarwo. Aya masezerano y'amahoro ateganya ko ugomba kurandurwa.
Biteganyijwe ko akanama k'ubugenzuzi bw'ishyirwa mu ngiro ry'amasezerano y'amahoro kazongera guterana mu nama yako ya kane nyuma y'inama y'urwego ruhuriweho rw'umutekano rwo guhuza ibikorwa – yo iteganyijwe ku itariki ya 21 n'iya 22 y'uku kwezi.
Perezida w'Amerika Donald Trump yakomeje gusubiramo ko "intambara ya Congo n'u Rwanda" ari imwe muri nyinshi zo ku isi yarangije kuva asubiye ku butegetsi muri Mutarama (1) uyu mwaka, nubwo ingabo za DRC na M23 bakomeje kwitana ba mwana mu bitero bya hato na hato.
M23 igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba, birimo n'imijyi ya Goma na Bukavu.