Rwanda: Ni iki gitandukanya aya matora n’ayabanje?

- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
“Ntewe igishyika cyinshi no kuba ngiye gutora bwa mbere, ku wa mbere hatinze kugera”, niko Sylvia Umutoni avuga afashe telephone ye mu kaboko k’ibumoso, ahita atangira kuyirebamo azamura n’igikumwe areba ibishya mu gihe ndimo kumubaza ikibazo gikurikiyeho.
Mutoni w’imyaka 20, ari mu bagera kuri miliyoni ebyiri bagiye gutora bwa mbere mu matora rusange yo kuwa mbere, aho abantu miliyoni icyenda bose hamwe bazatora 42% ari urubyiruko, umubare munini wa mbere mu mateka y'u Rwanda.
Kuva mu byumweru bishize mu gihugu hose hari ibikorwa byo kwiyamamaza, ariko uyu mwaka hari ikintu ubona gitandukanye na mbere, icyo ni ikoreshwa rya telephone ngendanwa n’imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko ku bigendanye n’amatora no kwamamaza.
Imbuga nkoranyambaga ni intwaro ikomeye mu gihe cya none, urubyiruko muri Kenya rwo mu cyiciro cy’aba 'Generation Z' (Gen-Z) ruherutse gukoresha ahanini 'telephones' n’imbuga nkoranyambaga mu kwihuza no mu gutuma leta ikora impinduka zikomeye zirimo kuba ubu.


Mu Rwanda, urubyiruko hamwe n’abarimo kwiyamamaza “barimo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butigeze bubaho mbere nk’igikoresho cyo gutanga amakuru” ku matora, kandi ibi birimo “gukora itandukaniro rikomeye n’amatora yabanje”, nk’uko Ismael Buchanan umusesenguzi wa politike akaba n’umwalimu wa kaminuza y’u Rwanda wigisha siyanse ya politike yabibwiye BBC.
Komisiyo y’igihugu y’amatora nayo yakoresheje cyane imbuga nkoranyambaga ndetse n’imvugo urubyiruko rwiyumvamo, mu gutanga ubutumwa bwa gahunda z’amatora, kandi ibi byatumye urubyiruko rurushaho kumenya no kwiyumva muri aya matora, nk’uko Eric Ndushabandi umushakashatsi akaba n'impuguke muri politiki abivuga.
Ndushabandi yabwiye BBC ati: “Urubyiruko uyu munsi rufite urubuga rw’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga ibyo bituma rubona uko ibintu bikorwa n’ahandi, ibi byazamuye ubwitabire bwarwo mu bya politike kurusha mu yandi matora yabanje.”



Lydia Uwimpaye, w’imyaka 26, mu kwamamaza umukandida Paul Kagame mu majyaruguru y’u Rwanda, yavuze ko nk’urubyiruko “mbere ntitwigeze twitabira gahunda z’amatora nk’uko bimeze ubu”.
Gusa uko kwitabira, kugendana no kumenya, ndetse hato na hato no guhindura uruhande.
Celestin Mutuyeyezu, w’imyaka 28, mu kwamamaza umukandida Frank Habineza mu karere ka Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yagize ati: “Ubusanzwe nari umunyamuryango wa FPR ariko nageze hano numva ibintu byiza (Habineza) avuga byo kurwanya ubushomeri, ndamushima”.

Ku nshuro ya mbere kandi, muri iki cyumweru umukandida Paul Kagame yaganiriye n'itsinda ry’abazwi nka ‘content cretors’ bo ku mbuga nkoranyambaga bo mu Rwanda, ahanini bagizwe n’urubyiruko rukurikirwa n’abantu benshi kuri X na TikTok, agamije ko bakomeza gutanga ubutumwa bwo kumushyigikira.
Mutoni ntabwo ari umwe muri abo, ariko nawe akoresha cyane imbuga nkoranyambaga. Ati: “Nanjye nkoresha TikTok mu gutanga ubutumwa buvuga ku matora, kandi turimo kubona abandi benshi nkanjye bakora ibintu byinshi ku matora, ubu urabona ko hari itandukaniro.”

Bimwe kuri aya matora:
- Aya ni amatora ya 9 ya perezida kuva u Rwanda rwabona ubwigene mu 1962
- Abantu miliyoni 9 uyu mwaka bariyandikishije ngo batore
- Bwa mbere umubare w’abagiye gutora ku nshuro ya mbere ubu ni miliyoni 2
- Abakandida perezida batatu bo mu 2017 nibo bongeye guhatana 2024
- Uwatsinze ashobora kurara amenyekanye kuwa mbere
- Uretse perezida hazatorwa n’abadepite, ni ubwa mbere bizakorerwa rimwe

Abategetsi b’u Rwanda bagiye bashinjwa gukoresha internet na konti mpimbano nyinshi ku mbuga nkoranyambaga mu kwibasira mu buryo buteguye abatavuga rumwe nabo bo mu gihugu no hanze, ibyo ubutegetsi bwagiye buhakana.
Uyu munsi internet n’imbuga nkoranyambaga birimo gukoreshwa cyane mu kwiyamamaza, gukangurira abantu kwitabira amatora, no kumenya ibijyanye na yo. Urubyiruko rukaba ari rwo ruri ku ruhembe rw’ibi bikorwa.
Mu ijambo rye ku munsi wo Kwibohora mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yahaye “ubutumwa by’umwihariko ku rubyiruko” arusaba kugira uruhare muri politike, kandi ati: “…twizeye mwebwe, ikiragano cyo kwibohora, ngo mutwakire….mukomerezeho politike nziza twubatse.”
Gusa Kagame arimo kwiyamamariza manda ya kane kandi yemerewe n’itegeko kuba abishatse yakwiyamamariza n’iya gatanu ibyatuma ategeka kugeza mu 2034, aho bamwe mu bari mu cyiciro cy'urubyiruko ubu bazaba ari abantu bakuze.














