Kinshasa na M23 bashyize umukono ku mahame yo kurangiza intambara

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 uyirwanya bashyize umukono ku mahame yo kurangiza intambara mu burasirazuba bw'icyo gihugu, yatangiye mu mpera y'umwaka wa 2021.

Impande zombi zayashyizeho umukono kuri uyu wa gatandatu i Doha ku buhuza bwa Qatar, nyuma y'ibiganiro bimaze amezi atatu.

Kinshasa yari ihagarariwe na Sumbu Sita Mambu, intumwa nkuru ya Perezida Félix Tshisekedi, naho AFC/M23 ihagarariwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa wayo Benjamin Mbonimpa.

Qatar yavuze ko aya mahame arimo ibyo impande zombi ziyemeje hamwe na gahunda rusange "icira inzira ibiganiro byubaka bigamije kugeza ku mahoro yuzuye".

Muri ayo mahame, akubiye mu ngingo nkuru zirindwi, impande zombi mu byo ziyemeje harimo "agahenge gahoraho", hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi cyangwa ikindi gikorwa cyose cyo kudurumbanya, no kureka itangazwa ry'icengezamatwara ry'urwango cyangwa rikangurira gukora urugomo.

Impande zombi zanemeye ko "isubizwaho ryuzuye ry'ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwose bw'igihugu ni inkingi y'ibanze y'amasezerano y'amahoro".

Inyandiko ikubiyemo ayo mahame igira iti: "Ayo masezerano azasobanura uburyo, ibyiciro n'ingengabihe y'icyo gikorwa cy'isubizwaho [ry'ubutegetsi bwa Leta]."

Ibi bibaye nyuma yuko mu kwezi gushize, i Washington, u Rwanda na DRC bashyize umukono ku masezerano y'amahoro yagizwemo uruhare n'Amerika agamije kurangiza intambara imaze imyaka hafi 30 ihagarara ikongera ikubura mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y'agaciro.

Umutwe w'inyeshyamba wa M23 ushinjwa gufashwa n'u Rwanda, ikirego ruhakana. Ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa DRC, birimo n'imijyi ya Goma na Bukavu.

Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika washimye iri sinywa ry'amahame (imirongo migari) hagati ya Kinshasa na AFC/M23, uvuga ko ari "intambwe ikomeye itewe mu bikorwa bikomeje byo kugera ku mahoro arambye, umutekano n'ituze mu burasirazuba bwa DRC no mu karere k'ibiyaga bigari muri rusange".

Nyuma y'isinywa ry'ayo mahame, hagaragaye kutavuga rumwe hagati ya Kinshasa na M23 ku bijyanye no kuva mu burasirazuba bwa DRC.

Umuvugizi wa leta ya DRC Patrick Muyaya yavuze ko aya masezerano y'i Doha azirikana "imorongo itukura" ("ntarengwa") Kinshasa yakomeje gushimangira, irimo nko "kuva kutaganirwaho kwa AFC/M23 mu bice yafashe", kugakurikirwa no kongera gukorera muri ibyo bice kw'inzego z'ubutegetsi bwa Kinshasa, igisirikare, polisi n'inzego z'ubucamanza.

Muyaya yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ibi byagezweho uyu munsi "bifungura inzira yerekeza ku masezerano rusange y'amahoro azagerwaho mu minsi iri imbere" agamije "kurangiza mu buryo burambye intambara mu burasirazuba bwa RDC".

Ariko umukuru wa AFC/M23 Bertrand Bisimwa yavuze ko aya mahame mu byo ateganya harimo "gusubizaho ubutegetsi bwa leta ku butaka bwose bw'igihugu: ntibivuze kuvana [ingabo] ahubwo [bivuze] uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano zayo".

Massad Boulos, umujyanama mukuru kuri Afurika wa Perezida w'Amerika Donald Trump, na we ari mu bakurikiye ibi biganiro by'i Doha n'isinywa ry'aya mahame.

Yatangaje ku rubuga X ko icyitezwe kugerwaho "nta gushidikanya ni isubizwaho ry'ubutegetsi bwa Leta ku butaka bwayo bwose, kandi ibyo ni ibintu bisanzwe ku gihugu icyo ari cyo cyose, hatitawe kuri perezida [bireba], cyangwa ubutegetsi.

"Iki ni ikibazo kireba buri gihugu, ariko ni ingenzi cyane ko Leta igenzura ubutaka bwayo bwose, kuko ibi bituma habaho umutekano, ituze, n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abaturage bose."

Ariko Boulos yongeyeho ko bizwi ko hari intambara ndetse uko ibintu bimeze ubu "bisaba ko habaho ibiganiro, gukomeza kuganira muri ibyo biganiro, no kudacogora kugira ngo hagerwe ku masezerano [mu bwinshi] arambuye, yuzuye kandi adaheza".

Impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa "aka kanya" ibiteganywa muri aya mahame nyuma yo kuyashyiraho umukono, ndetse bitarenze ku itariki ya 29 y'uku kwezi.

Ako kanya nizimara kubahiriza ibiri muri aya mahame, impande zombi zaniyemeje "gutangira ibiganiro bitaziguye", hagamijwe "gutangira ibiganiro ku masezerano y'amahoro bitarenze ku itariki ya 8 Kanama [8] mu 2025".

Byitezwe ko impande zombi zigera ku masezerano y'amahoro bitarenze ku itariki ya 17 Kanama, nkuko inyandiko y'aya mahame ibivuga.

Ibyo biganiro bizaba biri mu rwego rw'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na DRC yasinywe ku itariki ya 27 Kamena (6) uyu mwaka, i Washington muri Amerika.

Biteganyijwe ko nyuma ya Doha, Perezida Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame bazahurira i Washington bagashyira umukono ku masezerano rusange y'amahoro.

Amasezerano y'amahoro ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu byombi bashyizeho umukono muri Kamena uyu mwaka, ashingiye ahanini ku ngingo zijyanye no guhagarika imirwano no kutavogera ubusugire bw'ibihugu byombi, guhagarika/kuvana (ingabo) mu bikorwa (ingingo ireba u Rwanda), no kurandura umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ukorera muri DRC.

Muri ayo masezerano u Rwanda na DRC byaniyemeje gushyigikira ibiganiro bikomeje hagati y'ubutegetsi bwa Kinshasa n'umutwe wa AFC/M23 biyobowe na leta ya Qatar hamwe n'"ibikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro itari iya leta".