Gucyesha amafoto yo ku mbuga nkoranyamaga bikwiye kugenzurwa?

Krystle Berger mbere na nyuma yo gukoresha app ya FaceTune yatunganyije isura ye

Ahavuye isanamu, Krystle Berger

Insiguro y'isanamu, Krystle Berger mbere na nyuma yo gukoresha app ya FaceTune yatunganyije isura ye

Kuvugurura byo gucyesha ifoto ku mbuga nkoranyambaga bimaze igihe kinini bitera benshi impungenge, ariko uko ikonabuhanga ririmo gutera imbere ubu bigeze no kuri za video, ese ababishinzwe bakwiye kugira icyo bakora?

Krystle Berger ashimangira ko “simpindura cyane isura yanjye” iyo ashyira amafoto n’amashusho kuri Instagram, TikTok na Facebook. Ati: “Nyongeraho gusa make-up n’urumuri”.

Krystle, umugore ukiri muto wo muri leta ya Indiana muri Amerika, yarishyuye kugira ngo atunge application (app) yitwa Face Tune iyi yabaye ‘downloaded’ inshuro zirenga miliyoni 200 ahatandukanye ku isi.

Iyi app ifasha abayikoresha kuba bakora impinduka zikomeye ku buryo bagaragara mu maso, nko kukuraho iminkanyari – cyangwa se wabishaka – ugahindura neza neza isura yawe.

Urugero, ushobora guhindura ingano y’amaso yawe n’uko ateye, guhindura izuru uko urishaka n’ibindi.

Mbere yashoboraga gukora ku mafoto gusa, ariko mu myaka ibiri ishize Face Tune yatangije n’uburyo bwo gutunganya video ngufi za selfie bituma irushaho gukundwa.

Hagati aho, indi app ikunzwe cyane ifasha abayikoresha guhindura amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga – iyo ni Perfect365 – biteganyjwe ko muri uyu mwaka itangira n’uburyo bwa video.

Face Tune ni iya kompanyi yo muri Israel yitwa Lightricks kandi mu myaka ibiri ishize yabarirwaga agaciro ka miliyari $1.8

FaceTune iri muri app za mbere zaguye ibi bikorwa biva ku gucyesha amafoto bigera no kuri za video

Ahavuye isanamu, FaceTune

Insiguro y'isanamu, FaceTune iri muri app za mbere zaguye ibi bikorwa biva ku gucyesha amafoto bigera no kuri za video
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Zeev Farbman washinze Lightricks avuga ko “izina ry’umukino” ririmo gutuma app ye ikora byoroshye mu buryo bushoboka. Ati: “Turashaka guha abantu imbaraga za 80%, naho 20% ibe iya software. Niwo mukino turimo gushaka gukina.”

Ariko byakomeje kuvugwa ko bene ibi bikoresho atari byiza kuko biteza imbere ubwiza bw’ikinyoma ikintu gishobora gutera akaga, cyane cyane ku bana n’abakuze ariko bakiri bato.

Urugero, 80% by’abakobwa b’abangavu bavuga ko bahinduye amafoto abagaragaza ‘online’ kuva bafite imyaka 13, nk’uko bivugwa n’ubushakashatsi bwo mu 2021 bwakozwe na kompanyi Dove ikora ibicuruzwa byita ku ruhu.

Nubwo nta muntu n’umwe urasaba ko ziriya kompanyi z’ikoranabuhanga zihagarikwa, hari benshi bakomeje gusaba abamamaza ibicuruzwa n’abavuga rikumvwa (influencers) ku mbuga nkoranyambaga – kubyemera no kubivuga igihe batunganyije amasura cyangwa amashusho yabo.

Mu 2021 Norway/Norvège yashyizeho itegeko risaba Instagram na TikTok kwandikaho niba ifoto yatunganyijwe nyuma yo kwiyongera kw’impungenge z’ibibazo byo mu mutwe biriya bitera.

Ubufaransa bwo ubu buri gutera indi ntambwe irenzeho, ubu burimo gusaba nk’ibyo ariko noneho ku mafoto na video.

Ubwongereza nabwo burimo kwiga kuri iki kibazo, abanyapolitike baho bavuga ko amashusho nk’ayo yahinduwe impungenge ateye zikomeye ku buzima bw’urubyiruko.

Guhindura no gutunganya amafoto abahanga bavuga ko bifite ingaruka zitandukanye ku bo agenewe

Ahavuye isanamu, FACETIME

Insiguro y'isanamu, Guhindura no gutunganya amafoto abahanga bavuga ko bifite ingaruka zitandukanye ku bo agenewe

Sean Mao, umukuru wa Perfect365 ikorera i San Francisco muri Amerika, asaba abakoresha iyo app kuyikoresha “mu buryo bwiza kandi burimo urugero”. Yongeraho ati: “Dushishikariza abantu gukoresha iyi app mu kurema udushya aho kuyikoresha bagamije inabi nko kubeshya abandi bigaragaza uko batari”.

Stuart Duff, umuhanga mu by’imitekerereze n’indwara zo mu mutwe avuga ko bamwe mu bavuga rikumvwa ku mbuga nkoranyambaga buri gihe bashaka gukoresha amayeri kugira ngo bagaragare neza – kuko gusa neza bicuruza.

Ati: “Kugaragara neza bifite imbaraga zikomeye ariko kenshi benshi batamenya iyo barimo gufata ibyemezo nko mu kugura ibintu cyangwa serivisi.

“Iyo tubajijwe icyo dushingiraho mu gufata ibyemezo runaka, dusobanura neza ibintu nk’ubumenyi, indangagaciro n’ibiranga umuntu nyawe, nyamara ubushakashatsi mu mitekerereze bwerekana ihuriro ry’imbaraga z’igikundiro cy’umuntu no kubasha gutuma tugura ibyo agurisha”.

Umwe mu ba ‘influencer’ ku rubuga nkoranyambaga uzwi ku izina rya Brandon B afite abamukurikira miliyoni 5.6 kuri YouTube. Yumva ko app zo guhindura amafoto na video zikwiye gufatwa mu buryo bwiza.

Ati: “Nishimira ko izi app ziriho, kuko nibaza ko hari abantu benshi batishimiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga uko bameze, bityo bakaba bakumva barashyizwe ku ruhande. Izi apps rero zibafasha kuhagera.”

Gusa, Dr Shira Brown, umuganga wo mu bitaro bya South Niagara Hospital muri Canada ibyo gucyesha amafoto ajya ku mbuga nkoranyambaga bifite ingaruka.

Ati: “Buri munsi twakira abarwayi benshi mu ndebe b’ibibazo byo mu mutwe bivuye ku gukoresha imbuga nkoranyambaga birimo umunabi, ibitekerezo byo kwiyahura, n’agahinda gakabije”.