'Abaguca intege ntibabura ariko ugomba kureba intego yawe' – Uwineza wiga ubukanishi i Kigali

    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Mu gihe ikibazo cy’imirimo kigenda kiba ingorabahizi, rumwe mu rubyiruko rw’abakobwa rwiyemeje guhindura imyumvire ruyoboka imirimo batakoraga kera.

Hari abiyemeje kwinjira mu bukanishi, umwuga wari warahariwe abasore n’abagabo gusa.

Bavuga ko nta soni baterwa no gukora uyu mwuga, ukunze kubagaragaza nk’abafite umwanda ku mubiri, kuko iyo batahanye amafaranga biborohera kubona ibikoresho byo kwisukura.

Mu ishuri ryigisha ubukanishi rya Remera mu karere ka Gasabo i Kigali, 'ingénieur' Tadeyo Murwanashyaka, inzobere mu bukanishi, arerekera abanyeshuri be uko basudira. Gusudira ni rimwe mu masomo y’ingenzi ku biga ubukanishi.

Ni ishuri ryigisha by’igihe gito, ryiganjemo abana b’abahungu. Gusa harimo n’abakobwa bakeya.

Uwineza Mbabazi Rebecca ni umwe muri abo bakobwa mbarwa biyemeje kwiga uyu mwuga utamenyerewe ku bana b’abakobwa.

Agira ati: "Ni umurimo nkunda, kandi niyumvamo. Ugomba gutinyuka kuko si abakobwa benshi batinyuka kubyiga.

"Icyatumye nza muri iri shuri ni uko wiga gukanika, amategeko yo mu muhanda ndetse ukaba wanakorera permis (uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga).

"Abaguca intege ntibabura ariko wowe ugomba kureba intego yawe."

Mugenzi we Manzi Devotha na we ngo yagiye kwiga ubukanishi hari abamuca intege ariko ngo ntateze kubireka.

Ati: "Ndashaka kugira ubumenyi bwinshi kugira ngo nzabashe kwibeshaho. Jye numvise ari byo nashobora kandi n’ababyeyi baranshyigikiye."

Mwarimu Murwanashyaka, wigisha ubukanishi muri iri shuri ryigisha imyuga rya Remera, avuga ko abakobwa bagomba kureka kwitinya kuko ibihe byahindutse.

Ati: "Abakobwa na bo barashoboye. Nk’abakobwa barangije muri iri shuri nta n’umwe udafite akazi kandi ukorera ahantu heza.

"[Abakobwa] Turabashishikariza kuko ubukanishi uyu munsi burimo amahirwe menshi."

Ku isoko, aba bana b’abakobwa ngo bitwara neza, iyo bashyize imbaraga mu kwiga.

Ujeneza Joyeuse yarangije kwiga ubukanishi. Ubu akorera muri rimwe mu magaraje ari mu mujyi wa Kigali.

Ubwo nahageraga, nasanze ari gukora uturimo twa nyuma ku modoka igomba guterwa irangi. Gutera irangi ni kimwe mu byo yize ariko si cyo cyonyine.

Ati: "Mu bukanishi habamo ibintu byinshi, si ko wabifata byose. Ariko ku bijyanye na feri (frein) ndiyizeye cyane. Uretse ko bitavuze ko n’ibindi ntabikora.

Aseka, Ujeneza yongeyeho ati: "Undebye ubu urabona niyanduje n’amavuta y’imodoka ariko nindangiza akazi ndisukura nongere gusa neza. Ubu duhuriye hanze nawe ntiwamenya."

Imyigishirize y’imyuga ni kimwe mu byo leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga mu rwego rwo gushakira urubyiruko akazi, dore ko ari na rwo rwinshi, nk’uko imibare y’ibarura ry'abaturage riheruka yabigaragaje.

Eugène Ruzindana, umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya leta ryigisha imyuga ngiro rya Kavumu mu ntara y’amajyepfo, avuga ko kuba aba ari bo bafite imbaraga zo gukora kandi imirimo iriho ikaba atari myinshi, ari ngombwa ko abantu bahindura imyumvire.

Ati: "Nk’aha hari umukobwa waharangije nkunda gutangaho urugero. Atwara imodoka nini zijya mu mahanga zihetse imizigo.

"Yatangiye kwiga ubona asa n’utabishaka ariko uyu munsi atunze urugo rwe kandi agaruka kudushimira.

"Ibyo yagezeho avuga ko abidukesha ariko na we yabigizemo uruhare. Afite catégories zose zo gutwara imodoka... kugeza kuri E ya rukururana."

Hirya no hino mu gihugu, leta ikomeje kubaka amashuri y’imyuga ngiro kugira ngo abayavuyemo bahite binjira ku isoko ry’umurimo bafite ubushobozi.

Kuba abagore ari benshi, bivuze ko n’abazakenera kujya muri aya mashuri benshi bazaba ari abagore.

Aba akaba ari na bo bahamagarirwa kumva mbere ko ibintu byahindutse kandi ko nta murimo ugomba gufatwa nk’uwagenewe igitsina runaka.