Iran yarushijeho gukaza umutekano w'ikigo cyo munsi y'ubutaka hafi y'icya nikleyeri

    • Umwanditsi, Emma Pengelly
    • Igikorwa, BBC Verify
    • Umwanditsi, Ghoncheh Habibiazad
    • Igikorwa, BBC Persian
  • Igihe co gusoma: iminota 4

Amafoto yafashwe na Satelite arerekana uburyo Iran imaze igihe irimo gushimangira no gukaza umutekano w'ikigo cyo munsi y'ubutaka kiri hafi y'imwe mu nganda zayo zikora intwaro kirimbuzi (Nuclear).

Ibi birimo kuba mu gihe hamaze iminsi havugwa urunturuntu hagati ya Iran na Amerika, ariko n'ibiganiro byo kureba uko haboneka ubwumvikane hagati y'ibihugu byombi, bikaba bikomeje.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko ashobora kongera gufata ingamba za gisirikare kuri Iran, mu gihe yaba yanze kwemera amasezerano mashya kuri gahunda yayo ya nuclear.

Aya mafoto ya satelite, yabanje gusesengurwa n'Ikigo cy'Abanyamerika cyitwa Institute for Science and International Security (ISIS), agaragaza ko amarembo y'inzira yo munsi y'ubutaka arimo guhabwa imbaraga ku musozi wa Mount Kolang Gaz La, uzwi kandi ku izina rya Pickaxe Mountain.

Impuguke zivuga ko iki kigo gishobora kuba cyarubakiwe kurinda ibikorwa bya Iran byo kongera ubwinshi bwa uraniyumu (uranium enrichment) cyangwa ibikoresho by'ingenzi bikorwamo, ariko intego nyakuri yacyo ntiramenyekana neza, uretse ko nta n'amakuru azwi neza yemeza niba cyaba cyaratangiye gukora.

Iran yo ishimangira ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro gusa, ikanahakana ko iri gushaka gukora intwaro za kirimbuzi.

Icyakora, Donald Trump yavuze ko muri Kamena (6) 2025 Iran yari isigaje hafi ukwezi kumwe gusa ngo igire intwaro kirimbuzi, igihe habaga ibitero byibasiye ahantu hatatu hihishe munsi y'ubutaka byakorerwaga. Ibyo byabaye mu ntambara yamaze iminsi 12 hagati ya Israel na Iran mu mwaka ushize.

Trump yavuze ko ibyo bitero byari byarimbuye burundu ubushobozi bwa Iran bwo kongera ubwinshi bwa uraniyumu, ariko yongeraho ko abayobozi ba Iran "batangiye gutekereza ku gutangiza ahandi hantu hashya ho gukorera izo ntwaro."

Umusozi wa Pickaxe ntiwari mu hantu hibasiwe n'ibitero byo mu kirere bya Amerika na Israel muri Kamena 2025. Icyakora, uruganda rwa nikleyeri rwa Natanz ruherereye mu birometero hafi 2 mu gice cy'amajyaruguru, rwo rwaribasiwe.

Ifoto ya satelite yafashwe ku itariki ya 10 Gashyantare (2) igaragaza ibisa n'aho barimo gusana hejuru y'imwe mu nzugi zinjirira mu kigo cyo ku musozi wa Pickaxe Mountain.

Haragaragara kandi imashini izwi nka boom pump ikoreshwa mu gutwara no gusuka sima. Ibi byemejwe n'abasesenguzi bo mu kigo Institute for Science and International Security (ISIS) ndetse n'ikigo cy'ubusesenguzi bw'iperereza cyo mu Bwongereza, Maiar.

Impuguke zo mu kigo Institute for Science and International Security (ISIS) zivuga ko izi mpinduka zigamije gushimangira inzira zinjirira muri tuneli no kongera ubwirinzi mu gihe habayeho igitero gishobora guturuka mu kirere.

ISIS ivuga ko kuba hakigaragara imashini ziremereye z'ubwubatsi n'ibikoresho bikiri ku kibanza bigaragaza ko iki kigo kitari cyiteguye gutangira imirimo mu buryo busesuye.

Zagize ziti: "Mu bihe byashize, Iran yahuzaga ibi bikorwa by'ubwubatsi no kongera kubaka uruganda rwo guteranyirizamo centrifuge zigezweho. Ariko ubunini bw'iki kigo, kimwe n'ubwirinzi butangwa n'umusozi muremure ukigitwikiriye, byateje impungenge zikomeye ko hashobora kuba hateganyijwe indi mirimo ikomeye kandi yihariye, nko kongera ubwinshi bwa uraniyumu."

Amashusho ya satelite kandi agaragaza ko mu byumweru bishize hakomeje imirimo yo gusana no gukaza ubwirinzi ku kigo cya nikleyeri cya Natanz ndetse no ku ca Isfahan giherereye nko ku ntera ya kilometero 125 mu majyaruguru.

Ku Isfahan, amashusho ya satelite yagenzuwe na ISIS agaragaza ko inzira zose zinjirira muri tuneli zaho zisa n'aho zasibwe burundu hakamenwamo itaka, mu rwego rwo kongera umutekano n'ubwirinzi bw'aho hantu.

ISIS ivuga ko gusiba no kuzuza ubutaka mu nzira zinjirira muri tuneli muri ubu buryo byafasha "kugabanya ingaruka" z'igitero cyo mu kirere, ndetse bikanafasha kwirinda igitero cyo ku butaka kigamije kwigarurira cyangwa gusenya uraniyumu ifite ubwinshi bwinshi cyane ishobora kuba ibitse imbere.

Ku kigo cya nikleyeri cya Isfahan, hubatswe igisenge gishya ku nyubako imwe. Iyi nyubako yari yaribasiwe n'igitero cya Israel mu mwaka ushize, kandi bikekwa ko yakoreshwaga mu gukora centrifuge.

Imirimo yo hejuru ku butaka nayo iragaragara ku kigo cya nikleyeri cya Natanz, ahantu hari harangijwe n'ibitero byo mu kirere byagabwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena ishize. Hagati y'intangiriro z'ukwezi k'Ukuboza (12) umwaka ushyize na Mutarama (1), hubatswe igisenge gishya hejuru y'uruzitiro rwo kwirinda drones (anti-drone cage) rwari rwarangiritse ku ruganda rutunganya uraniyumu.

ISIS yemeje ko icyo gisenge cyashyizweho kigamije kubuza abagerageza kureba cyangwa gukurikirana ibikorwa bya Iran kubona ibiri gukorerwa munsi y'ubutaka.

Prof. Sina Azodi, umuyobozi wa porogaramu y'amasomo y'Uburasirazuba bwo Hagati muri George Washington University, yavuze ko Iran "ikora ishingiye ku myumvire ko ibitero bishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose, bityo ikaba igomba kurinda ibikorwaremezo byayo uko bishoboka kose."

Yongeyeho ati: "Gahunda ya nikleyeri ya Iran ntiyigeze isenywa burundu. Iyo umaze kugira ubumenyi, ubushobozi n'ikoranabuhanga byo kongera kuyubaka, ushobora buri gihe kongera kuyisubizaho."

Rafael Grossi, umuyobozi mukuru w'urwego mpuzamahanga rushinzwe kugenzura ikoreshwa rya nikleyeri, International Atomic Energy Agency (IAEA), yabwiye BBC ko amasezerano mashya ya nikleyeri hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashoboka kandi ko akenewe byihutirwa.

Yagize ati: "Mu biganiro nagiranye n'impande zose bireba, numva hari idirishya ry'amahirwe rifunguye. Ariko aya madirishya akunze kwifunga mu buryo bwihuse kandi butunguranye, bityo ni ngombwa ko dufata uyu mwanya." Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru mu nama y'umutekano yabereye i Munich.

Yongeyeho kandi ko yizera ko toni zigera kuri 400kg za uraniyumu ifite ubwinshi bwinshi cyane ari intambwe nkeya gusa, mu buryo bwa tekiniki, yo kugera ku rwego rw'intwaro zikibitse mu nda y'isi no mu byumba byo munsi y'ubutaka bwa Iran.