U Rwanda, RDC na AFC/M23 ntibavuga rumwe ku gufungura ikibuga cy'indege cya Goma

Mu biganiro byabereye i Paris mu gihugu cy'ubufaransa byibanda ku mutekano mu gihugu cya Congo Kinshaka, hagarutswe cyane ku gufungura ikibuga cy'indege cya Goma.
Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko iki kibuga kigomba gufungurwa mu minsi micye hagamijwe ko gikoreshwa n'indege zikora ibikorwa by'ubutabazi gusa, zikeneye kugera ku bafashwe bugwate n'intambara.
Nyuma yo gutangaza ibyo, hakomeje kumvikana kutavuga rumwe kuri ubu busabe bwatangajwe nk'icyemezo cyamaze gufatwa.
AFC/M23 inagenzura iki kibuga ubu, yavuze ko ubu busabe bw'Ubufaransa bwo gufungura Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma buwugize mu gihe kidakwiye.
Mu itangazo, AFC/M23 yasohoye, yagize iti: "Icyo gikorwa cyagombye kureberwa mu rwego rw'ibiganiro birimo kubera i Doha, ku buhuza bwa Qatar, Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika."
AFC/M23 kandi yongeyeho ko umutekano muri ako gace ubu uhungabanywa n'ibitero bya drone bigabwa ubutitsa n'ingabo za Leta ya Congo bigahitana ubuzima bw'abantu, bigasenya ibikorwa remezo ndeste bikanangiza indege z'ubutabazi ziba zitwara imfashanyo zo muri Walikale na Minembwe.
AFC/M23 ikomeza ivuga ko nta kibazo cy'ubutabazi kiri muri Goma kuko "abaturage bose bimuwe n'intambara ubu basubiye mu byabo''.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yahamagariye u Bufaransa "kutagwa mu mutego w'imiryango itanga imfashanyo ivuga ko irimo guharanira inyungu z'ubutabazi, kandi ari yo yatumye imitwe yitwaza intwaroirushaho kugira imbaraga, harimo n'iy'umutwe wa FDLR".
AFC/M23 isoza ivuga ko Ubufaransa bugomba kwirinda igikorwa cyose cyangwa imyitwarire yose ishobora kwibutsa abaturage bo mu karere k'Ibiyaga Bigari amateka mabi y'u Bufaransa.
Ku ruhande rw'u Rwanda, ubwo abanyamakuru babazaga Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Olivier Nduhungirehe icyo avuga kuri iyo nama, yashimiye Ubufaransa ku gitekerezo cyiza bagize cyo gutegura inama igamije kugarura amahoro n'ibikorwa by'ubutabazi muri DRC.
Ku bijyanye no gufungura ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko bisaba ibiganiro n'ubwumvikane hagati ya AFC/M23 na Leta ya Congo, kandi ibyo biganiro birimo gukorwa i Doha.
Yongeyeho ko Ubufaransabudashobora gufungura ikibuga cy'indege kandi anagaragaza ko kuba abafite icyo kibuga ari bo AFC/M23 bataratumiwe muri ibi biganiro, bigoye ko icyo cyifuzo cyashyirwa mu bikorwa.
Nduhungirehe yasobanuye kandiko u Rwanda rwo rurajwe ishinga no kureba ko ibikorwa n'ibyemezo bifatwa biba bikurikije amategeko.
Yagize ati: "Ni ngombwa ko ibyemezo bifatwa biba bikurikije inzira y'ibiganiro byemewe n'amategeko, kuko ari ho Leta ya RDC na AFC/M23 baganira bashaka ibisubizo kuri ibi bibazo.
''Ni muri urwo rwego, ibyo byose bigomba gukorwa mu bufatanye n'abo bireba harimo n'inzego zifite mu biganza ikibuga cy'indege cya Goma."

Nduhungirehe kandi yongeyeho ko udashobora kuvuga ibikorwa by'ubutabazi wirengagije ibikorwa bijyanye n'umutekano.
Ati: ''Iby'umutekano ubu bihagaze bite hariya? Igihari ni uko Leta ya Congo ikomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ikagaba ibitero kuri AFC/M23 no kwica abaturage b'Abanyamulenge yifashishije indege z'intambara zitagira abapilote. Ibi kandi biherekezwa na poropaganda y'imvugo zo kubiba urwango zigamije kwambura ubuzima Abanyamulenge, bigakorwa na Wazalendo n'abandi kandi bashyigikiwe na Leta ya Congo."
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru akaba n'umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko: "Ikibuga cy'indege cya Goma gifungurwa vuba, biturutse ku burenganzira bw'abayobozi ba Congo kandi gifungurwe ku ndege zitwara imfashanyo zizajya zikora ku manywa gusa."
Yunzemo ati: "Ntabwo ari ukwivumbagatanya kwa se, ari we u Rwanda, cyangwa k'umwana, ari we mutwe wa M23, kuzasubiza inyuma ukwiyemeza kw'abari kumwe na Perezida Tshisekedi, Emmanuel Macron ndetse na Gnassingbe ... hagamijwe kugoboka abagore n'abana babarirwa muri za miliyoni bibasiwe n'amahano y'abaduteye n'abayoboke babo".
Muyaya yunzemo ati: "Gushaka kuganira cyangwa kurwanya ubutabazi bwihutirwa ku baturage bacu si uguhakana gusa, ahubwo ni n'ikindi kimenyetso cy'ubugome n'ubupfapfa bw'abayobora bakoresheje intwaro n'ubwicanyi".

Iki kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Goma, kiri mu maboko ya AFC/M23 kuva ifashe uwo mujyi mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Mu kwezi kwa mbere ubwo iki kibuga cyafungwaga, AFC/M23 yavuze ko bagifunze kuko cyakoreshwaga na Leta ya Congo ihungisha ingabo n'abafatanyabikorwa bayo, ikaba n'inzira yo gutwara intwaro no kuzikwirakwiza. Yanavuze kandi ko hari hatabyemo n'ibisasu.
Ikindi cyavugwaga na AFC/M23 icyo gihe ni uko ingabo za Leta ya RDC zasize zangije bimwe mu bice by'ingenzi by'ikibuga cy'indege cya Goma, birimo n'umunara uyoborerwamo indege.













