Mark Zuckerberg – oya, si wa wundi – yareze Facebook kubera gufunga konti ze

    • Umwanditsi, Max Matza
    • Igikorwa, BBC News

Umunyamategeko wo muri Amerika witiranwa na Mark Zuckerberg washinze Facebook arimo kurega urwo rubuga nkoranyambaga, avuga ko rukomeza guhagarika konti ze ari na ko rumushinja "kwiyitirira icyamamare" rumubeshyera.

Mark S Zuckerberg avuga ko konti ye yahagaritswe inshuro eshanu mu myaka umunani ishize, ndetse ko ibyo byamuhombeje ibihumbi by'amadolari y'Amerika mu bucuruzi (ibyashara) yatakaje.

Icyo kirego cy'uyu munyamategeko w'impuguke mu manza zijyanye n'igihombo wo muri leta ya Indiana muri Amerika, kivuga ko amaze imyaka 38 akora akazi nk'umunyamategeko – kuva igihe Mark E Zuckerberg, ubu uri mu bagabo b'abaherwe cyane ku isi, yari akiri umwana w'igitambambuga.

Kompanyi Meta, nyiri Facebook, yavuze ko yasubije ku rubuga konti y'uwo munyamategeko ndetse ko irimo gufata ingamba zo kwirinda ko iryo kosa ryongera kuba.

Zuckerberg yabwiye televiziyo WTHR-TV yo mu mujyi wa Indianapolis muri leta ya Indiana ati: "Ntabwo ari urwenya."

"[Si urwenya] Iyo bigeze ku gutwara amafaranga yanjye."

Icyo kirego, cyagejejwe mu rukiko rukuru rwitwa Marion Superior Court rwo mu mujyi wa Indianapolis, kivuga ko kompanyi Meta, nyiri Facebook, yarenze ku masezerano kuko uwo mugabo yarishye amadolari y'Amerika 11,000 (angana na miliyoni 15 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda) ku gikorwa cyo kwamamaza cyakuwe kuri urwo rubuga mu buryo budakwiriye.

Zuckerberg yabwiye televiziyo WTHR-TV ati: "Ni nkuko waba waguze icyapa cyo kwamamazaho kiri ku muhanda munini, ukariha abantu ku bw'icyo cyapa nuko nyuma bakaza bakacyorosaho ikiringiti kinini cyane ubundi ntubone inyungu ivuye mu cyo wari wishyuriye."

Ubutumwa bwa 'email' Zuckerberg yohererezanyije na Facebook, yahaye ibitangazamakuru byo mu gace atuyemo, bugaragaza ko iyo kompanyi yari yamushinje kudakoresha "izina nyakuri" rye.

Yavuze ko yatanze ifoto ye iri ku byangombwa, n'amakarita ye yo kuri banki, ndetse n'amafoto menshi agaragaza isura ye, akabiha Facebook agamije gutanga gihamya y'umwirondoro we.

Zuckerberg yabwiye igitangazamakuru WTHR-TV ati: "Nitwa Mark Steven. We yitwa Mark Elliot."

Konti ye yafunzwe muri Gicurasi (5) uyu mwaka, isubizwa ku rubuga gusa ari uko amaze gutanga ikirego mu rukiko.

Mu itangazo, iyi kompanyi yavuze ko yasubijeho "konti ya Mark Zuckerberg, nyuma yo kumenya ko yari yakoze ikosa ikayihagarika".

"Turashima ukwihangana Zuckerberg yakomeje kugira kuri iki kibazo kandi turimo gukora mu kugerageza kurinda ko ibi byazongera kubaho mu gihe kizaza."

Zuckerberg, impuguke mu mategeko ajyanye n'igihombo, yatangije urubuga rwo kuri interineti rwo gukurikirana ibikorwa byo kwitiranya izina rye, harimo n'igihe leta ya Washington yibeshyaga ikamurega mu rukiko yamwitiranyije na nyiri Facebook.