Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Kamaro: Umucuranzi wa Piano utabona uheruka kubona ishusho ya nyina gusa
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Iyo agukozeho ku mubiri, ubutaha iyo muhuye ntukenera kongera kumwibwira, agukoraho gusa akakubwira uwo uri we. Kuva atakaje kubona afite imyaka itanu ubundi bushobozi bwe bwo kumva no kumenya bwariyongereye cyane.
Kamaro Berenger ni umusore wavukiye mu ntara ya Cankuzo mu burasirazuba bw’u Burundi, ubu aba mu Rwanda kuva mu 2016 aho yageze agiye kwiga, nk’uko abivuga, akanahakomereza ubuzima n’akazi ka muzika kugeza ubu.
“Narwaye mugiga, igihe nayirwayemo ababyeyi bari bazi ko ari malaria bisanzwe, kuko byari ibimenyetso bya malaria, bantwara kwa muganga bampa imiti ya malaria batarinze kumpima”, ni amagambo ya Kamaro aganira na BBC Gahuzamiryango.
Iyi ndwara baje kuyibona byararenze yaramaze kwangiza udutsi two mu mutwe, bimuviramo ubuhumyi, yari afite imyaka itanu gusa, nk’uko abivuga.
Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, hamwe n’ikigo mpuzamahanga Vision Atlas kirwanya ubugumyi, bivuga ko ku isi hari abantu bagera kuri miliyoni 43 bafite ubumuga bwo kutabona.
Kuvurwa nabi ni imwe mu mpamvu zishobora gutera ubuhumyi, nk’uko bivugwa na OMS.
Muri sosiyete zitandukanye abana n’abantu bakuru bafite ubu bumuga bagiye bahura n’ibibazo byo guhishwa n’imiryango yabo, kutigishwa, guheza n’ibindi byatumaga batagira ejo heza.
“Njyewe nagize amahirwe, ababyeyi banjye bahise banjyana ku ishuri hakiri kare”, ni ko Kamaro avuga.
Kamaro, yize gucuranga Piano na Guitar kuva mu 2007 mu ishuri rya muzika i Gitega mu Burundi, kuva mu 2016 aza gukomereza kwigira mu Rwanda, ari naho ubu akorera nk’umucuranzi wa Piano.
Ati: "Hano i Kigali niho nahuye n’abantu babona impano yanjye, bagenda bampuza n’ama-band atandukanye kugeza ubu iyi band ndimo yitwa Soulful Band."
Ubugeni busaba amaso kandi ntayo afite
Namusanze ari kwitozanya na Soulful Band muri studio ntoya iri mu rugo ruri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, baritegura gutaramira abantu mu kabari kamwe kari i Remera ya Kigali.
Aha mu myitozo, umugabo ukubita ingoma, babiri bacuranga guitar, n’umuririmbyi wabo, nta gushidikanya na guke bafite kuri Kamaro mu gukirigita Piano, ko wenda se kuko atabona yasobanya mu njyana.
Uko bacuranga bitoza baba barebana ku maso, bakamenya igihe cyo kwanzika, igihe cyo kuzamuka, igihe cyo kwishima bagaseka, igihe cyo kururutsa bakagenza bucye bigendanye n’aho injyana igeze…ni ubugeni bukenera n’itumanaho ryo kurebana mu maso.
Kamaro ntabwo abona bagenzi be, ariko kutabona byazamuye ubundi bushobozi bwe bwo kumva, ku buryo muri urwo rusobe rwose rw’itumanaho ntaho asobanya na bagenzi be.
Nabo ku maso yabo biraboneka neza ko bamwizeye bisesuye.
Ni ko byagenze no mu mpera z’icyo cyumweru, Kamaro na bagenzi be nabitegereje bacurangira abakiliya muri kamwe mu tubari i Remera.
Kamaro ni ishyiga ry’inyuma, ni ingirakamaro muri iri tsinda.
Mu gihe uyu munsi isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga, mu ntego ivuga ngo "kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere mu kubaka kwisanga n’ejo heza", uruhare rwa Kamaro muri iri tsinda ni ibanze.
Uyu musore w’imyaka 30 hamwe n’itsinda rye, bacuranga mu bitaramo, mu tubari n’amahoteli i Kigali. Kamaro acuranga no mu rusengero.
Ibyo byose bituma bamwishyura amafaranga atuma yibeshaho akabona icyo akeneye.
Ikitegererezo n’ikerekezo…
Nubwo hashize imyaka irenga 25 atabona, hari amashusho akomeye yabonye mbere yo guhuma n’ubu yibuka.
Ati: “Nibukamo ibintu bigera nko muri bitatu, ishusho ya Mama, ishusho y’ikirere kigiye kugwamo imvura, n’ishusho y’ikirere kitarimo imvura.”
Kuba umunyamuziki ukomeye ni inzozi ze kuva akiri umwana, izi nzozi ni zo agikurikira mu nzira y’ubuzima bwe.
Ati: "Kuva cyera abigisha barambazaga nkababwira ko nzaba umunyamuziki ukomeye cyane.
"Mu gihe kiri imbere ndifuza kuba umu-pianiste uhamagarwa ahantu hatandukanye ku isi, nkaba n’umu-producer, ndabikunda cyane numva nta kintu cyatuma nteshuka ku nzozi zanjye”.
Kamaro avuga ko inkuru y’umunyamuziki Stevie Wonder "inkora ku mutima cyane". Ati: “Ni we kabisa nkurikira kenshi, mufata nk’ikitegererezo cyanjye mu muziki”.
Yongeraho ati: “Ndifuza rero kuba umu-producer ubana n’ubumuga bwo kutabona ku rwego mpuzamahanga.”