Kenya: “Umunsi uteye isoni”, “Umunsi w’urupfu” – Ni ibiki byabaye mu by’ukuri?

Ahavuye isanamu, Reuters
Abategetsi muri Kenya batangaje ko kuwa gatatu wari “umunsi uteye isoni”, abatavugarumwe n’ubutegetsi bavuga ko ari “umunsi w’urupfu”, ariko mu by’ukuri wabaye umunsi imyigaragambyo ikomeye mu gihugu yashenye byinshi inagwamo abantu.
Abategetsi bavuze ko abantu batandatu bapfuye, televiziyo Citizen ivuga ko hapfuye abantu icyenda, naho imiryango iharanira uburenganzira ikavuga ko hapfuye abantu 12.
Ibikorwa remezo ku muhanda ugezweho kandi mushya uzwi nka Express Way uca rwagati muri Nairobi byarangijwe bikomeye ahitwa Mlolongo mu burasirazuba bw’umujyi.
Aho Mlolongo ubushyamirane bwa polisi n’abigaragambya ibinyamakuru muri Kenya bivuga ko bwiciwemo abantu bane.
Mbere y’iyi myigaragambyo polisi yatangaje ko itemewe n’amategeko kandi iri bukore ibishoboka ikayitatanya. Ibyumvikanishaga ikiri bube nibahura n’abigaragambya.
Ni ibiki byabaye mu by’ukuri?

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu gitondo kare ubwo Perezida William Ruto yariho yakira mu ngoro ye Perezida Ebrahim Raisi wa Iran, abigaragambya nabo bariho bisuganya mu duce dutandukanye i Nairobi, no mu mijyi nka Nakuru, Eldoret na Kisumu.
Hacyeye rwatangiye kwambikana hagati ya polisi n’abigaragambya. I Nairobi niho ibintu byari bikomeye, mu duce dutuwe cyane n’abantu bo mu byiciro byo hasi n’abaciriritse nka Pipeline, Huruma, Kariobangi, Kayole, Kangemi, Mlolongo ndetse na Kitengela ibintu byaracikaga.
Abigaragambya i Kitengela bateye station ya polisi ubushyamirane bukomeye bwiciwemo nibura abantu babiri nk’uko ibinyamakuru muri Kenya bibivuga.
Ahitwa Mlolongo ku muhanda mugari wa Mombasa Road werekeza iburasirazuba, abigaragambya biraye aho umuhanda mushya kandi ugezweho uzwi nka Express Way utangirira bangiza ibikorwaremezo byawo mu buryo bukomeye.
Amashusho y'abangiza umuhanda mushya:
Iyi nkuru irimwo ivyatanzwe na X. Dukeneye uruhusha rwawe imbere yuko bigushikira, kuko birashobora kuba bikoresha cookies hamwe n'ubundi buhinga. Wobanza ugasoma aha X amategeko agenga cookien'ayagenga ubuzima bwite imbere yuko wemera. Kugira ubibone hitamwo 'emera hanyuma ubandanye'.
Impera ya X ubutumwa
Bivugwa ko aba bari barakajwe n’uburyo abapolisi bishe umwe mu bigaragambyaga hano, amashusho yatangajwe y’ubushyamirane aho Mlolongo yarimo ateye ubwoba.
Ahitwa Kangemi mu burengerazuba bwa Nairobi abapolisi bashyamiranye n’abigaragambya babatera imyuka iryana mu maso babakurikirana mu ishuri ryarimo abanyeshuri bari kwiga iyo myuka ituma abana b’abanyeshuri barenga 50 bajyanwa mu bitaro bataye ubwenge.
Abategetsi bavuga ko igihombo cyatewe n’iyi myigaragambyo yo kuwa gatatu kibarirwa mu gaciro ka miliyari z’amashilingi ya Kenya, kongera ubuzima bw’abapfuye n’inkomere nyinshi.
Raila Odinga ashobora gufungwa?
Raila Odinga uri kw’isonga ry’abahamagaje iyi myigaragambyo ku mugoroba kuwa gatatu yamaganye uburyo polisi yakoresheje imbaraga z’umurengera ashinja leta “gukodesha amabandi ngo akore urugomo” kugira ngo ahindanye isura y’imyigaragambyo yabo.
Raila Odinga yaburiye ubutegetsi bwa William Ruto ngo “bitegure ikindi cyiciro cy’imyigaragambyo” azatangaza nyuma.
Minisitiri w’ubutegetsi muri Kenya yasohoye itangazo avuga ko “uyu ari umunsi uteye isoni”, ko leta itakwihanganira ko ibi bizongera.
Iri tangazo rishinja Raila Odinga kuba ariwe zingiro “ry’uyu munsi w’urugomo, gusahura, no gusenya ibya rubanda”.
Rigira riti: “Uyu muco wo kudahana uzahagarara. Abo bose babigizemo uruhare, ruziguye cyangwa rutaziguye…bazahanwa.”
Iri tangazo rivuga ko hagiye gukorwa “iperereza ryihuse kandi rikurikirwe no gufunga abo bose bafite uruhare mu gutegura no gukora ibyaha byakozwe uyu munsi”.
Ubu byifashe bite mu gihugu?

Ahavuye isanamu, Reuters
Imyigaragambyo muri Kenya kenshi ntabwo iba uyu munsi ngo ikomeze no ku munsi ukurikiyeho. Abasesenguzi bashingira ku kuba abayikora benshi baba ari abantu batunzwe no gushaka ikibatunga kuri uwo munsi bityo batamara kabiri batagiye gushaka imibereho.
Mu mujyi wa Nairobi haratuje, imirimo n’ubucuruzi birasa n’ibisanzwe, abantu basubiye ku mirimo yabo ya buri munsi. Ariko inkuru ikiganirwaho na bose ni ibyabaye kuwa gatatu ndetse bibaza igikurikiraho.
Abaturage bamwe ntibishimiye iyi myigaragambyo. Mary Njoki yabwiye BBC ati: “Birakabije, leta ikwiye kugira icyo ikora, ntibyumvikana uburyo agatsiko kayobowe n’umuntu umwe gasenya igihugu gutya, iby’abantu bikangirika, abantu bagapfa, ntibyumvikana.”
Abandi nabo barakajwe n’imisoro leta yazamuye kandi biteguye gukomeza gushyigikira Raila Odinga. Daniel Obimbo ati: “Ntibirarangira, ibintu bigomba guhinduka. Ruto nakureho iriya misoro cyangwa twese duhombe kuko n’ubundi ntitwungura.”
Mu gihe Raila Odinga yaba atawe muri yombi, Obimbo ati: “Icyo gihe wareba, akaga kagwa kuri Kenya.”










