'Ubu twiteguye guhangana n'ubushotoranyi bwava ‘mu Rwanda’' – Tshisekedi

Perezida Félix Tshisekedi wa RD Congo na Paul Kagame w’u Rwanda bongeye kugaruka mu itangazamakuru bavuga ku bushyamirane buri hagati y’ubutegetsi bwabo bushingiye ku kuba Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, ibyo Kigali yakomeje kuvuga ko atari ukuri.

Tshisekedi mu kiganiro n’abanyamakuru i New York kuwa kabiri, na Kagame mu nkuru y’ikiganiro yagiranye na Jeune Afrique yatangajwe kuwa kabiri, bombi bagarutse ku bibatanya.

Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko ku bufasha bwa Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu igihugu cye ubu cyubatse ubushobozi bukomeye bwa gisirikare.

Ati: “Niba intambara y’ubushotoranyi bw’u Rwanda itarakomeje ngo igere i Goma ni uko muri Werurwe (3) ingabo zacu zasubije bikomeye abaduteye bigatuma babitekerezaho gato, ni ukubera ubwo bufatanye na Émirats Arabes Unis.”

Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta ya DR Congo yari isatiriye Goma icyo gihe, yahagaze nyuma y’uko impande zombi zemeye kubahiriza agahenge bisabwe n’abahuza barimo Angola hamwe n’Umuryango w’ibihugu bya Afurikay’iburasirazuba woherejeyo ingabo.

Perezida Kagame yabwiye Jeune Afrique ko “atungurwa” no kuba icyo gisubizo cyonyine cyabashije gutanga agahenge “ariko abategetsi ba Congo bakaba bashaka guhagarika ko [ingabo z’akarere] zibaha.”

Tshisekedi yavuze ko M23 ari “itsinda ry’abagizi ba nabi, ryishoye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi rizanywe na Paul Kagame, Perezidaw’u Rwanda…”, yongeraho ati: “…ni yo mpamvu tutazigera tuganira nabo cyangwa ngo tujye mu biganiro ibyo ari byo byose nabo.”

Kagame abajijwe na Jeune Afrique ku gufasha u Rwanda kuvugwa n’inzobere za ONU yavuze ko “byinshi mu bivugwa n’izo nzobere ntibihuye n’ibiriho nk’uko tubizi”.

Ati: “Ese ikibazo cya DRC ni M23 cyangwa u Rwanda, koko? U Rwanda na M23 ni byo bibazo bya DRC, nta kindi? Ndabaza ibyo kuko muri iyo raporo, nta na kimwe kirimo ku mateka y’ibibazo bya Congo, ku ruhare rw’inzego za Congo, ku byaha bya FARDC…”

Kagame yanenze kandi ko izo nzobere zita ku gushinja u Rwanda “ntizivuge kuri FDLR n’ikibazo iteje u Rwanda”, anashinja Tshisekedi kwakira abashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ati “ariko izo nzobere ntizibivuga.”

Tshisekedi we yashinje Kagame n’ubutegetsi bwe “gukora jenoside ibabaje” muri Congo no “gushaka gufata akarere kose bufite imigambi mibi…yo kwiba imitungo kamere nk’iya Congo.”

Ati: “Ubu twaravuze ngo [ibyabaye] birahagije, hejuru ya miliyoni 10 z’abishwe na miliyari z’amadorari z’ibyibwe mu mutungo kamere n’umusaruro w'ubuhinzi.

“Ni yo mpamvu twakomeje imbaraga zacu [za gisirikare] kandi uyu munsi navuga ko dushoboye guhangana n’ubushotoranyi ubwoari bwo bwose buvuye muri icyo gihugu [u Rwanda]. Rero ntituzafunga amaboko, tuzakomeza kurengera igihugu cyacu kandi nta buryo nkuyemo na bumwe mu kurengera igihugu no kurinda amahoro muri Congo.”

Perezida Kagame we yavuze ko ikibazo cya M23 kidakwiye kubazwa u Rwanda kuko abo ari abaturage ba DR Congo, avuga ko inzira ya politike muri icyo kibazo RDC “idakwiye gukomeza kuyanga”.

Abajijwe niba bishoboka ko we yaganira na Tshisekedi yagize ati: “Umuntu wanga kuganira n’abaturage be azavugana nanjye?...Ariko n’ubundi twavuganye kenshi mu gihe runaka kandi ibibazo dufite uyu munsi byari imbere mu byo twaganiraga [icyo gihe].”

Yongeraho ati: “Abantu bavuga ko ikibazo kiri hagati ya Kagame na Tshisekedi, ariko si byo”, avuga ko ikibazo Tshisekedi agifitanye “n’abaturage be”.

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru, hagati ya M23 n’ingabo za leta ya Congo hari agahenge kuva muri Werurwe (3), gusa abarwanyi ba M23 - bavuye mu duce bari barafashe, bavuze ko batazashyira intwaro hasi igihe leta itemeye kuganira nabo, nayo ivuga ko nta na rimwe izaganira nabo.

Hagati yabo hari ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zavuye mu Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo, ariko hajya humvikana imirwano ya hato na hato hagati ya M23 n’imitwe yindi yitwaje intwaro muri Kivu ya Ruguru.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko mu gihe nta muti urambye ubonetse kuri iki kibazo, iki ari igihe cy’agahenge gusa, ko imirwano ishobora kongera kubura igihe icyo ari cyo cyose.