Ibyo Kayikwamba na Rwamucyo bavugiye ibihugu byabo mu kanama k'umutekano kw'isi ka ONU

Ahavuye isanamu, UN/Live event
Abahagarariye u Rwanda na DR Congo bongeye gushinjanya mu kanama ka ONU/UN gashinzwe umutekano ku isi ku wa mbere ahaganiriwe ku kibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DR Congo.
Muri iyi nama, ahumviswe raporo y'intumwa y'umunyamabanga mukuru wa ONU unakuriye MONUSCO muri DR Congo Bintou Keita ku bibazo biri muri DR Congo.
Abahagarariye u Rwanda na DR Congo bagaragaje ko hari byinshi ubutegetsi bw'ibi bihugu butarumvikanaho, nubwo bwose abashinzwe ububanyi n'amahanga bamaze kumvikana ku nyandiko y'ibigomba gukorwa mu gukemura ikibazo, ndetse ku cyumweru i Luanda hakaba hateganyijwe inama ishobora guhuriramo ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame.
Mu nama y'akanama gashinzwe umutekano ku isi ka ONU muri uku kwezi kayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Linda Thomas-Greenfield uhagarariye Amerika yavuze ko basaba impande zose kubahiriza agahenge anasaba impande zombi "gusaba imitwe yitwaje intwaro bafasha kubigenza batyo".
Linda yavuze ko Amerika ihangayikishijwe no kuba ingabo z'u Rwanda zifasha M23 na DR Congo igafasha umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda, gusa ashima ko ubu impande zombi zimaze kumvikana ku ibikenewe gukorwa.
Yagize ati: "DRC igomba kurwanya FDLR ikareka no kuyifasha, u Rwanda rugomba kuvana ku butaka bwa Congo ingabo zarwo zirenga 4,000 rukareka no gufasha M23".
Mu gihe ingabo za MONUSCO zigiye kongererwa manda, Linda yavuze ko kugira ngo zikore neza inshingano zahawe, Amerika isaba u Rwanda kuvana misile zidasanzwe zarwo muri Kivu ya Ruguru no kureka guhungabanya imikorere ndangabyerekezo ya GPS, avuga ko bibangamira imikorere ya MONUSCO. Ibirego u Rwanda rwagiye ruhakana mbere.

Ahavuye isanamu, UN/Live Event
Mu nteko y'akanama ka ONU yateranye ku wa mbere, Thérèse Kayikwamba minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa RD Congo yashinje M23 gushyiraho ubutegetsi bwa gisivile n'ubw'umuco yafashe, ati: "Byerekana umugambi wabo wo guhindura imiterere y'uturere tw'aho bafashe" muri Kivu ya Ruguru.
Kayikwamba yanenze u Rwanda ko "rukomeza kwita ibikorwa byarwo [muri DRC] ingamba zo kwirinda", ati: "Kurasa inkambi z'impunzi, gufata ubutaka bw'ikindi gihugu kigenga, no gusahura umutungo kamere wacyo, nta kintu cyo kwirinda kibirimo."
Yavuze ko Congo yemeye gusenya umutwe wa FDLR, nk'uko byemejwe tariki 25 Ugushyingo (11) i Luanda, yongeraho ko u Rwanda na rwo "rwemeye kuvana ingabo zarwo muri RD Congo"
Gusa ashinja u Rwanda na M23 ko "bakomeje kurenga ku masezerano y'agahenge".
Nubwo hari amasezerano y'agahenge yumvikanyweho mu mezi ashize, imirwano ya hato na hato yakomeje kumvikana, ndetse kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri hubuye imirwano hagati ya M23 n'uruhande rwa leta muri teritwari ya Lubero.
'Inkeke ya mbere y'u Rwanda ni FDLR ' - Rwamucyo
Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri ONU yavuze ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo atari ikibazo cyo guhangana hagati y'u Rwanda na Congo ahubwo ko ari "ikibazo gifite imizi n'impamvu ndende zikwiye kwigirwa hamwe no gukemurwa".
Rwamucyo yanenze raporo yatanzwe na Bintou Keita kuri iki kibazo, avuga ko ibogamiye ku ruhande rwa leta ya DR Congo kandi "irashaka kuvuga ko M23 ari yo mpamvu-muzi y'amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC", ibyo yahakanye avuga ko amakimbirane muri ako gace ashingiye ku guhabwa akato kw'amoko arimo Abatutsi b'Abanyecongo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Yavuze ko raporo ya Keita "yananiwe kuvuga uburyo mu karere kagenzurwa na M23 hari amahoro kurusha ahagenzura n'ingabo za leta n'abafatanya na zo", ko kandi "yirengangije ibikorwa by'ubugome, ubwicanyi, amagambo y'urwango n'ibindi byibasira abanyecongo bavuga Ikinyarwanda by'umwihariko Abatutsi". Ati: "Ibi ni byo shingiro ryo kubaho kwa M23 iharanira uburenganzira bwabo."
Ibi Kayikwamba ahawe umwanya, yavuze ko ikibazo nk'icyo cy'imbere mu gihugu kitagomba guha u Rwanda uburenganzira bwo guhonyora amasezerano mpuzamahanga y'ubusugire bw'igihugu cyigenga.

Ahavuye isanamu, UN/Live Event
Rwamucyo yavuze ko "Inkeke ya mbere y'u Rwanda ni ubufatanye bwa FDLR na FARDC n'indi mitwe", ati: "FDLR ni wo mutwe umaze imyaka myinshi muri DRC kandi havutse indi mitwe yo gufasha FDLR nka Nyatura na Wazalendo zitandukanye".
Yavuze ko mu myaka irenga 20 ishize FDLR yakomeje gukora ibikorwa byo kwica abantu no kubagirira nabi ishingiye ku bwoko bwabo mu burasirazuba bwa Congo no kugabana ibitero "byishe abantu bigasenya n'ibintu" mu Rwanda.
Ati: "Kuyisenya ni ingenzi cyane mu kubonera umuti urambye ikibazo muri burasirazuba bwa DRC".
Rwamucyo yavuze ko uruhande rwabo nk'u Rwanda "twabisubiyemo kenshi, nta gisubizo cya gisirikare kizaboneka kuri aya makimbirane".
Uwari ahagarariye Angola muri iyi nama yavuze ko umuhate w'umuhuza Perezida João Lourenço "uzagera ku ntego ari uko gusa impande zirimo guhuzwa zibigizemo ubushake".













