Filimi mbarankuru ya Melania Trump ntizerekanwa muri Afurika y'epfo

Abakanerekana filimi muri Afurika y'Epfo ntibazerekana filime mbarankuru ivuga ku mugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, iteganyijwe gusohoka ku isi hose kuri uyu wa Gatanu.

Sosiyete ya Filmfinity ikwirakwiza filime muri Afurika y'Epfo yafashe icyemezo cyo kutayerekana, nk'uko byatangajwe n'ushinzwe iyamamazabikorwa n'ubucuruzi mu kinyamakuru New York Times ndetse n'urubuga rwo muri Afurika y'Epfo News24. Iyi sosiyete ntiyatangaje mu buryo bweruye impamvu z'icyo cyemezo.

Iyi filime yitwa Melania ntigaragara ku mbuga za interineti z'amazu ya sinema akomeye yo muri icyo gihugu. Inzu yerekana filime yigenga yo mu mujyi wa Cape Town yabwiye BBC ko yahamagawe na Filmfinity igasabwa kutayishyira ku rutonde rwa filime zerekanwa.

Mu mwaka ushize, umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y'Epfo warushijeho kuzamba cyane.

Amazon bivugwa ko yishyuye miliyoni 35 z'amadolari y'Amerika (£25m) kugira ngo icuruze filime ya Melania Trump mu minsi 20 yabanjirije irahira rya kabiri ry'umugabo we ku wa 20 Mutarama umwaka ushize.

Thobashan Govindarajulu wo muri Filmfinity yagize ati: "Dushingiye ku byabaye vuba aha, twafashe icyemezo cyo kutayisohora mu ma cinema ya hano," nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru New York Times.

Yabwiye News24 ko icyo cyemezo cyafashwe "bitewe n'ibihe turimo muri iki gihe".

Thobashan ntiyasobanuye neza icyo yashakaga kuvuga avuga "ibyabaye vuba aha" cyangwa "ibihe turimo ubu".

BBC yagerageje kuvugana na Filmfinity, ivuga ko ari yo sosiyete iyoboye izindi mu gukwirakwiza filime mu majyepfo ya Afurika, ariko kugeza ubu ntacyo babashije kuvuga.

Igihe cyo kwerekana filime Melania ntikigaragara ku mbuga za internet za sosiyete ebyiri zikomeye za sinema muri Afurika y'Epfo, ari zo Ster Kinekor na Nu Metro.

Nu Metro yo yari yigeze kwamamaza iyo filime kuri Instagram yayo ibyumweru bibiri bishize.

Urupapuro rwayo rwa Melania ruracyariho ku rubuga rwayo, ariko ntirwerekana amasaha yo kuyerekana, bitandukanye n'urupapuro rwa filime Hamnet, isohoka muri Afurika y'Epfo ku wa Gatanu.

Kuva Donald Trump yafata ubutegetsi umwaka ushize, umubano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika y'Epfo warahungabanye cyane.

Yagiye ashimangira igitekerezo cyateshejwe agaciro n'abantu benshi kivuga ko hari "jenoside y'abazungu" bo muri Afurika y'Epfo.

Muri Gicurasi umwaka ushize, Trump yahuye na Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa bagirana ibiganiro bikomeye muri White House kuri icyo kibazo.

Perezida kandi yashyizeho imisoro ihanitse ku bicuruzwa bya Afurika y'Epfo anagabanya gahunda z'ubufasha.

Uburakari bwe bwari kandi bushingiye ku ruhare rwa Pretoria mu kugeza Israel mu rukiko mpuzamahanga rw'ubutabera (ICJ).

Israel, inshuti ikomeye ya Amerika, yamaganye cyane ibirego bya jenoside ikorerwa Abanyapalestina muri Gaza, ivuga ko "bidafite ishingiro".