Urukiko rwa Kenya rwahagaritse by'agateganyo amasezerano yari ifitanye na Amerika hagamijwe kurinda amakuru y'abaturage

Perezida wa Kenya William Ruto (iburyo) wambaye ikoti ry’umukara, ishati y’umweru na karuvati itukura, iruhande rwe hari Umunyamabanga wa Leta wa Amerika Marco Rubio (ibumoso) yambaye ikoti ry’ubururu bwijimye na karuvati y'umutuku

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Perezida William Ruto yagerageje guhumuriza Abanyakenya ku masezerano igihugu cye gifitanye na Amerika
    • Umwanditsi, Basillioh Rukanga
    • Yakoze inkuru ari, Nairobi

Urukiko rwo muri Kenya rwahagaritse ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yiswe "akataraboneka" yo gutanga inkunga mu buvuzi ingana na miliyari $2.5 yasinywe n'Amerika icyumweru gishize, kubera impungenge zijyanye n'ubwirinzi bw'amakuru bwite.

Ibi bikurikiye ikirego cyatanzwe n'ihuriro ry'abarengera uburenganzira bw'abaguzi, (Cofek) rigamije guhagarika koherezwa no gusaranganywa kw'amakuru y'abaturage ba Kenya ku giti cyabo, bikekwa ko biri muri ayo masezerano.

Icyemezo cy'agateganyo cyafashwe ubu kibuza inzego za Kenya gukora ikintu cyose cyerekeye gushyira mu bikorwa ayo masezerano "aho agena cyangwa afasha kohereza, gusaranganya cyangwa gukwirakwiza amakuru y'ubuvuzi, amakuru yerekeye indwara cyangwa andi makuru y'ubuzima bwite y'ingenzi."

Nyuma y'amasezerano na Kenya, ubuyobozi bwa Donald Trump bwasinye amasezerano asa n'ayo n'ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo guhindura gahunda y'ubufasha bw'amahanga.

Leta zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho politiki nshya y'inkunga mu by'ubuzima ishingiye ku masezerano hagati yayo na za guverinoma, aho kuyinyuza mu miryango itanga ubufasha.

Muri uwo murongo, Kenya yasinye amasezerano akomeye aho Amerika izatanga Miliyari 1.7 z'amadorari, naho Kenya ikagira uruhare rwa miliyoni 850 z'amadorari kandi ikagenda ifata inshingano nyinshi mu kunoza no guteza imbere uru rwego rw'ubuzima.

Mu muhango wo gusinya ayo masezerano, umunyamabanga wa Leta ya Amerika Marco Rubio yayise "akataraboneka." Amasezerano asa n'ayo kandi amaze gukorwa no mu Rwanda, Lesotho, Liberia na Uganda.

Kuri ubu, mu gihugu cya Kenya, ayo masezerano yateje impungenge nyinshi mu baturage, cyane cyane ku bijyanye n'umutekano w'amakuru y'ihariye y'ubuzima.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Abatavuga rumwe n'ayo masezerano harimo n'ihuriro ry'abarengera inyungu z'abaguzi muri Kenya, ryatanze ikirego aho bavuga ko aya masezerano ashobora guha Leta ya Amerika uburyo bwo kubona amakuru y'ibanga ajyanye n'ubuzima bw'abantu (nko kumenya uko bahagaze ku ndwara ya VIH/SIDA, amateka yo kuvurwa igituntu n'amakuru y'inkingo), ndetse ko Kenya ishobora gutakaza ububasha ku miyoborere y'ubuzima n'ikoranabuhanga by'igihugu.

Urukiko Rukuru rwa Kenya rwategetse ihagarikwa ry'ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano by'agateganyo kugeza igihe urubanza ruzumvwa mu mizi. Perezida William Ruto yagerageje guhumuriza abaturage, avuga ko amasezerano yasuzumwe neza n'umwunganzi mukuru wa leta mu by'amategeko, kugira ngo harebwe ko amategeko ya Kenya arengera amakuru y'abaturage yubahirijwe.

Leta ya Amerika ntiragira icyo itangaza ku mpungenge zijyanye n'itumizwa cyangwa kubika amakuru y'ubuzima muri aya masezerano.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 12 Gashyantare.