Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ukraine ivuga ko abantu batatu biciwe mu gitero rwagati muri Kyiv
- Umwanditsi, Sarah Rainsford i Kyiv na Anna Lamche i London
- Igikorwa, BBC News
Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko abantu batatu biciwe mu gitero cyo mu kirere Uburusiya bwagabye ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mu ijoro ryacyeye.
Misile yo mu bwoko bwa 'ballistic' yaguye mbere yuko abategetsi bavuza impuruza iburira igitero cyo mu kirere saa kumi n'ebyiri za mu gitondo (6:00) zo ku isaha yaho, nyuma gato yuko indi mpuruza yari irangije kuvuga.
Amadirishya yamenetse mu karere ka Shevchenkivskyi kari rwagati mu mujyi wa Kyiv, ndetse hadutse inkongi y'umuriro mu nyubako idatuwemo, nkuko umukuru w'umujyi ('Mayor') wa Kyiv, Vitali Klitschko, yabivuze.
Ntibiramenyekana icyari kigambiriwe muri icyo gitero.
Mbere, abategetsi bari batangaje ko abantu bane bapfiriye muri icyo gitero.
Aho byabereye, hacukutse umwobo munini mu muhanda uri hanze y'agace k'ubucuruzi ko muri uwo mujyi, kagizwe n'inyubako ndende y'ibirahure na yo yangiritse cyane, bitewe na misile ya kabiri cyangwa igice kinini cyane cy'igisasu.
Iyo nyubako yari irimo ubusa ndetse yari ikiri nshya mbere y'umwaka wa 2022, ndetse kugeza ubu nta muntu wayigiyemo.
Buri kintu cyose kiyikikije - harimo n'ishami ryaho rya kompanyi icuruza ibiryo ya McDonald's - na cyo cyangiritse.
Ivuriro ry'amenyo riri hafi aho ryashenywe hafi ya ryose n'ibiturika. Imbere mu ivuriro, abakozi barimo gutora ibintu bareba ko hari ibyo baramura biri mu birahure byamenetse.
Umugore yari arimo gutora imitako yo ku giti cyo muri plastike cy'umunsi mukuru wa Noheli cyari kigihagaze.
Yambwiye ati: "Byabayeho mbere ariko nta na rimwe byigeze biba ari bibi nk'uku."
Abajijwe uko yiyumva, yagize ati: "Twarabimenyereye."
Umugabo, wari urimo kuva mu macumbi ari hafi aho, yavuze uko ibiturika byo mu gitondo cya kare uyu munsi byari bimeze.
Oleksandr yagize ati: "Byari ibiturika bitatu bikurikirana, nuko hazamuka umuriro mwinshi mu kirere - ndetse inyubako iratigita. Byasakuzaga cyane."
"Nahise mbyuka ako kanya - ndetse numvaga n'urukuta rurimo gutigita. Ubwo icya gatatu cyakubitaga, byari biteye ubwoba cyane."
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, amatsinda y'abakora ubutabazi bwihuse hamwe n'abapolisi bari bari ahantu hose, ndetse umuhanda munini wari wafunzwe.
Umugabo wambaye imyenda ya gisirikare yari arimo atora ibice bikoze mu cyuma, by'ibara risa n'ivu, bigaragara nk'ibice bya misile.
Videwo zatangajwe ku mbuga za internet zagaragaje imodoka irimo gushya n'amazi arimo kumanuka mu muhanda wuzuyemo amazi nyuma gato y'ibyabaye.
Klitschko yavuze ko ubwirinzi bw'ikirere bwari burimo gukora mu nkengero za Kyiv.
Iki ni igitero cya kabiri cyiciwemo abantu kibaye i Kyiv muri uku kwezi, nyuma y'igitero cyabaye muri uyu mujyi ku bunani cyiciwemo abantu babiri.
Hagati aho, mu mujyi wa Zaporizhzhia wo mu majyepfo ya Ukraine, abategetsi baho bavuga ko abantu batandatu bakomerekeye mu gitero cy'Uburusiya kuri uyu wa gatandatu. Umugore umwe bivugwa ko ameze nabi cyane.
Ibi bitero ni byo bya vuba aha cyane bibayeho muri iyi ntambara, yatangiye nyuma y'igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Bikurikiye ibitero byinshi bya Ukraine ku butaka bw'Uburusiya byabaye mu ntangiriro y'iki cyumweru.