'Urukundo rukomeye n'impuhwe ni byo byamurangaga' – Antoine Karidinali Kambanda yibuka Papa

Papa Francis ubwo yahaga ubukaridinali Umunyarwanda Antoine Kambanda, mu muhango wo gushyiraho abakaridinali bashya 13, muri bazilika ya Vatikani, ku itariki ya 28 Ugushyingo (11) mu 2020, hari mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19. Musenyeri mukuru wa Kigali Antoine Kambanda yambaye ikanzu itukura n'ingofero y'ubushumba itukura, afashe mu ntoki ikintu cy'iforoma yiburungushuye, iruhande rwe hari Papa Francis areba hasi asobekeranyije intoki, inyuma yabo hari umuntu wambaye agapfukamunwa.

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Antoine Karidinali Kambanda, wabaye Karidinali wa mbere w'Umunyarwanda ku itariki ya 28 Ugushyingo (11) mu 2020, avuga ko abakaridinali bose berekeza i Vatikani "vuba bishoboka"
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Antoine Karidinali Kambandaavuga ko abakirisitu bazibukira Papa Francis ku "rukundo rukomeye n'impuhwe", nyuma y'"inkuru ibabaje cyane" y'urupfu rwe.

Vatikani yatangaje ko Papa Francis azashyingurwa ku wa gatandatu ku itariki ya 26 y'uku kwezi, saa yine za mu gitondo (10:00) z'i Vatikani, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Uwo muhango uzabera hanze, imbere y'urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani, uyoborwe n'umukuru w'inama y'abakaridinali, Karidinali Giovanni Battista Re. Nuko ashyingurwe muri Bazilika (Kiliziya) ya Santa Maria Maggiore nkuko yari yarabishatse.

Vatikani yanatangaje amafoto ya Papa Francis ari mu isanduku ifunguye, itamirijwe igitambaro gitukura n'umwambaro wo mu mutwe wa Papa n'ishapule mu ntoki.

Mu kiganiro kuri telefone na BBC Gahuzamiryango, Karidinali Kambanda yagize ati: "Dupfushije umwepisikopi, umushumba wari waritangiye ubutumwa muri Kiliziya."

Abajijwe ku bintu by'ingenzi abona abakirisitu bazibukira kuri Papa Francis, Karidinali Kambanda yagize ati:

"Ni urukundo rukomeye n'impuhwe. Ni byo byamurangaga. Yari umushumba w'impuhwe, wababazwaga cyane n'abacyene, n'imbabare, n'abari mu kaga, abari mu ntambara, waharaniraga amahoro – n'ubu ngubu ubutumwa bwe bwa nyuma kwari ugusaba amahoro mu bice binyuranye aho hari intambara."

Papa Francis – izina rye risanzwe ni Jorge Mario Bergoglio – yapfuye mu gitondo cyo ku wa mbere wa Pasika ku myaka 88.

Papa Francis ari mu isanduku afite ishapule mu ntoki

Ahavuye isanamu, Reuters

Papa Francis ari mu isanduku akikijwe n'abantu bahagaze

Ahavuye isanamu, Reuters

Karidinali Kambanda yavuze ko Papa Francis yari "umuntu witangiye iyogezabutumwa muri iki gihe cyacu".

Ati: "Hacyenewe iyogezabutumwa rishya kugira ngo ivanjili y'urukundo rw'Imana idukunda ishobore kumenyekana. Ni wo murongo yahaye Kiliziya kandi ayisigiye, akagerageza kwagura imbibi no kubanisha Kiliziya neza n'abatemera kuko urukundo twese ruraduhuza."

Karidinali Kambanda avuga ko ubu hagiye gukurikiraho "gutegura kumuherekeza no kumushyingura mu cyubahiro hakurije [hakurikijwe] imihango yabugenewe iba ifite amategeko ayigenga".

Ati: "Nyuma yaho, nyuma y'iminsi 15 kuva atabarutse hagakurikiraho inama y'abakaridinali yo gutora Papa mushya."

Ariko si abakaridinali bose batora. Karidinali Kambanda, w'imyaka 66, yavuze ko hatora "abari hasi y'imyaka 80".

Papa Francis ari mu isanduku akikijwe n'abantu babiri bahagaze

Ahavuye isanamu, EPA-EFE/REX/Shutterstock

Abategetsi bamwe bamaze gutangaza ko bazajya gushyingura Papa Francis.

Nyuma y'amasaha gusa y'urupfu rwe, Perezida w'Argentine Javier Milei yavuze ko azitabira umuhango wo kumushyingura.

Perezida w'Amerika Donald Trump na we yavuze ko azerekeza i Vatikani muri uwo muhango hamwe n'umugore we Melania Trump. Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron na we yemeje ko azaba ahari, ndetse na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yitezwe kuzaba ahari.

Vatikani yatangaje ko Papa Francis azajyanwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ku wa gatatu saa tatu za mu gitondo. Isanduku ye izaguma aho kugira ngo abantu bamusezereho bwa nyuma, kugeza ku munsi wo gushyingurwa.

Kuri ubu umurambo we uri mu isanduku ifunguye muri shapeli mu nyubako yitwa Santa Marta, yabayemo imyaka 12 yamaze ari Papa.

Ni nde uyoboye Kiliziya Gatolika ubu?

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Karidinali Kambanda yavuze ko nyuma yuko umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi apfuye, ubu "iyobowe n'inama y'abakaridinali bahura bakareba uko imirimo igabagabanwa n'abahuzabikorwa".

"Ariko hari umukaridinali mukuru n'ubundi ukuriye abandi, Karidinali [w'Umutaliyani Giovanni Battista] Re, ni na we nyine utumiza iyo nama."

Antoine Karidinali Kambanda yagizwe Karidinali na Papa Francis ku itariki ya 28 Ugushyingo (11) mu 2020, aba Umunyarwanda wa mbere ugeze kuri urwo rwego.

Yavuze ko ubu abakaridinali bo ku isi hose bitezwe kugera i Vatikani ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika "vuba bishoboka".

Ati: "Abari i Roma, cyangwa se abari hafi, inama ya mbere izatangira ejo [kuri uyu wa kabiri] saa tatu. Ubundi abandi turimo turareba dukurikije aho turi n'uburyo bwo kuhagera ariko twese vuba bishoboka."

Vatikani yatangaje icyunamo cy'iminsi icyenda nyuma y'urupfu rwa Papa Francis.

Mu itangazo yasohoye ry'inama nkuru y'abepisikopi, Karidinali Kambanda, ukuriye iyo nama, yasabye amaparuwasi gatolika yose yo mu Rwanda "kuvuza inzogera zimenyekanisha icyunamo" ndetse buri diyosezi igashyiraho "gahunda yo kumusabira kugeza ashyinguwe".

Yanakomeje "abakirisitu bose n'abandi bantu b'umutima mwiza binjiye mu cyunamo kubera urupfu" rwa Papa Francis.

Kagame, Ndayishimiye na Tshisekedi bavuze iki?

Imbaga y'abantu bahagaze

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, imbaga y'abantu bari bari ku mirongo bashaka gusura urubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Vatikani

Mu karere, abategetsi batandukanye batangaje ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya Gatolika n'abanyagatolika.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ababajwe n'urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis wari "ijwi ry'impuhwe, kwicisha bugufi, n'ubufatanye bw'abatuye isi".

Kagame yanditse mu Cyongereza ku rubuga nkoranyambaga X ati:

"Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera by'ukuri amateka ya Kiliziya mu Rwanda, bituma habaho ibihe bishyaby'umubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n'igihugu cyacu - ushingiye ku kuri, ubwiyunge, n'ubwitange buhuriweho bugamije imibereho myiza y'Abanyarwanda."

Perezida w'u Burundi Évariste Ndayishimiye yihanganishije Kiliziya Gatolika yo mu Burundi n'abanyagatolika ku isi.

Yanditse mu Gifaransa kuri X ati: "Ndamwibukira ku butumwa bwe bw'ukwemera n'ubumuntu ubwo nari mu ruzinduko i Vatikani muri Werurwe (3) mu 2022", ashyiraho amafoto abiri bari kumwe icyo gihe.

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo na we yihanganishije abakirisitu gatolika bo ku isi, by'umwihariko abo muri Congo, asaba Abanye-Congo bose "kwifatanya mu isengesho" bakifurizaPapa Francis "iruhuko ridashira".

Mu itangazo ryasohowe mu Gifaransa n'ibiro bye ku rubuga X, Tshisekedi yongeyeho ati: "Ubutumwa bwe bw'urukundo, amahoro n'ubutabera bizakomeze kubera urugero abariho ubu n'abazabaho mu gihe kiri imbere."

Tshisekedi yavuze ko Papa Francis yabaye intangarugero ku isi ku bwo "kwicisha bugufi kwe, kuba hafi y'abanyantege nkeya no gusaba ubutitsa ko habaho ubuvandimwe mu bantu".

Ati: "Kugeza mu bihe bye bya nyuma, yagaragaje cyane indangagaciro z'ivugabutumwa asaba abatuye isi kubaka isi irangwa n'ubwumvikane n'ubufatanye."

Yanakomoje ku ruzinduko Papa Francis yagiriye i Kinshasa kuva ku itariki ya 31 Mutarama (1) kugeza ku ya 3 Gashyantare (2) mu 2023, avuga ko rukomeje kuba igihe cyanditse amateka ndetse kirangwa no kugira "icyizere n'ubwumvikane".

Tshisekedi yavuze ko Abanye-Congo bazahora bazirikana ubutumwa bwe icyo gihe bugamije "ubutabera n'ubusugire" bw'icyo gihugu, ubwo yavugaga ati: "Mukure ibiganza byanyu kuri Afurika, mukure ibiganza byanyu kuri RDC".

Papa Francis yari muntu ki?

Kuba Papa kw'uyu Munya-Argentine, imfura mu muryango w'abana batanu, kwabayemo ibintu byinshi byari bibaye ubwa mbere.

Papa Francis yabaye Papa wa mbere ukomoka ku mugabane w'Amerika cyangwa mu gice cy'amajyepfo cy'isi.

Kuva Papa Grégoire III wari waravukiye muri Syria yapfa mu mwaka wa 741, nta Musenyeri wa Roma utari uw'i Burayi wari warongeye kubaho.

Francis yanabaye Papa wa mbere wo mu muryango w'abihayimana b'abayezuwiti – mu mateka, Vatikani yakomeje kudashira amakenga abayezuwiti.

Uwo yasimbuye, Benedicto XVI, yabaye Papa wa mbere weguye ku bushake nyuma y'imyaka hafi 600 yari ishize ibyo bitaba, ndetse mu gihe kigera ku myaka hafi icumi, i Vatikani habaye aba Papa babiri – we na Papa Francis.

Abanyagatolika benshi bibwiraga ko uwo Papa mushya azaba ari Papa ukiri muto mu myaka – ariko Karidinali Bergoglio yari ari mu myaka 70 ubwo yatorwaga mu mwaka wa 2013.

Yigaragaje nk'umukandida w'umuhuza: wibonwamo n'abakomeyeku mahame ya kera ku bibazo bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, ari na ko areshya abashaka impinduka kubera umurongo we wo kubaha ibitekerezo by'abatabona ibintu kimwe na we ku ngingo y'ubutabera mu mibereho.

Byari byizewe ko ayo mateka ye atandukanye n'ibyari bimenyerewe azamufasha gusubiza itoto Vatikani no kongerera imbaduko Kiliziya mu ivugabutumwa ryayo.

Ariko mu bategetsi b'i Vatikani, amwe mu magerageza ya Papa Francis yo gukora amavugurura yararwanyijwe ndetse uwo yasimbuye, wapfuye mu 2022, yakomeje gukundwa n'abakomeye ku bya kera muri Kiliziya Gatolika.