Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Israel: Imiryango y'abashimuswe yemeje imyirondoro itatu mu mirambo ine yindi yasubijwe na Hamas
- Umwanditsi, Tom McArthur na Chris Graham
- Igikorwa, BBC News
Imiryango y'abashimuswe yo muri Israel yemeje imyirondoro y'imirambo itatu muri ine yatanzwe na Hamas muri Gaza ku wa kabiri.
Imirambo ya Tamir Nimrodi wari ufite imyaka 20, Eitan Levy wari ufite imyaka 53 na Uriel Baruch wari ufite imyaka 35, ni imwe muri iyo ine yasubijwe, nkuko bivugwa n'ihuriro ry'imiryango y'abashimuswe. Abahanga muri siyanse barimo gukora ngo bamenye umwirondoro w'umurambo wa kane.
Mbere, ingabo za Israel (IDF) zavuze ko Hamas yazisubije imirambo ine y'abandi bapfuye mu bo yari yarashimuse, zivuga ko ubu igikorwa cyo kumenya imyirondoro yabo kirimo kuba.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge wakiriye ibyo bisigazwa by'imirambo byari biri mu masanduku, ibishyikiriza ingabo za Israel mu ijoro ryo ku wa kabiri.
Uko gutanga imirambo kwabaye nyuma yuko Israel iburiye ko izagabanya imfashanyo ijya muri Gaza kugeza Hamas itanze imirambo y'abashimuswe bose bapfuye uko ari 28.
Ku wa mbere, uwo mutwe w'Abanye-Palestine wasubije Israel abantu 20 bazima mu bari barashimuswe hamwe n'abandi bane bapfuye mu bari barashimuswe.
Itangazo rya Croix-Rouge rivuga ko ibisigazwa by'Abanye-Palestine 45 bapfuye bari bafungiye muri Israel byasubijwe muri Gaza ku wa kabiri.
Imirambo ine ya mbere y'abapfuye mu bari barashimuswe, Hamas yayitanze ku wa mbere. Israel yavuze ko imyirondoro yabo ari Daniel Peretz, wari ufite imyaka 22; Yossi Sharab, wari ufite imyaka 53; Guy Illouz, wari ufite imyaka 26 na Bipin Joshi, Umunya-Nepal wari ufite imyaka 23.
Ibiro bya IDF byavuze ko igikorwa cyo kumenya imyirondoro y'iyo mirambo yindi ine kirimo kuba.
Gahunda y'agahenge yatanzwe na Perezida w'Amerika Donald Trump, yemewe na Israel hamwe na Hamas, iteganya ko gutanga abashimuswe bose basigaye uko ari 48 byari kuba byarangiye bitarenze ku wa mbere w'iki cyumweru saa sita z'amanywa.
Mu gihe abashimuswe bose bari bakiri bazima bamaze gusubizwa Israel, igitutu kirimo kwiyongera kuri Hamas no kuri leta ya Israel ku bisigazwa by'imirambo 20 y'abashimuswe itaratanga.
Abanye-Palestine barimo guhangayika kurushaho ko gutinda kwa Hamas kwo gusubiza iyo mirambo gushobora gutera urujijo kuri ejo hazaza h'agahenge.
Mu itangazo yasohoye ku wa kabiri, IDF yagize iti: "Hamas isabwa kuzuza uruhare rwayo mu masezerano no gukora ibikorwa bya ngombwa mu gusubiza [gucyura] abashimuswe bose ku miryango yabo bagashyingurwa neza."
Minisitiri w'ingabo wa Israel yaburiye uwo mutwe witwaje intwaro w'Abanye-Palestine ko "itinza iryo ari ryo ryose cyangwa kugira ibyo [uwo mutwe] wirinda gukora ku bushake bizafatwa nko kurenga ku masezerano mu buryo bukomeye ndetse ko bizasubizwa mu buryo buhuye na byo".
Abategetsi bo muri Israel bavuze ko bafashe icyemezo cyo kugabanya imfashanyo no gutinza gahunda zo gufungura inzira yo ku mupaka wa Rafah uri hagati ya Gaza na Misiri, kubera ko Hamas yarenze ku masezerano y'agahenge ikananirwa gutanga imirambo y'abashimuswe.
Hamas ivuga ko irimo kugorwa no kumenya aho ibisigazwa by'imirambo y'abashimuswe biherereye.
Kopi y'amasezerano y'agahenge, yatangajwe mu bitangazamakuru byo muri Israel mu cyumweru gishize, igaragara nk'iyemera ko Hamas n'andi mashami y'Abanye-Palestine bitabashobokera kumenya aho imirambo yose iherereye muri icyo gihe cy'ibanze cyatanzwe mu masezerano.
Umutegetsi wo muri Israel yumvikanishije ko urwego mpuzamahanga ruzatangira gukora mu kumenya aho ibisigazwa by'imirambo biri kuri buri murambo wose utaratahukanwe.
Abanye-Palestine hafi 2,000 bari bafungiye muri Israel bararekuwe, muri gahunda y'amahoro igizwe n'ingingo 20, Perezida Trump yamamaje ko ari iherezo ry'iyi ntambara imaze imyaka ibiri.
Icyiciro cya mbere cy'iyo gahunda ya Trump cyatangiranye n'agahenge katangiye kubahirizwa saa sita z'amanywa (12:00) ku isaha yo muri Gaza no muri Israel (saa tanu z'amanywa mu Rwanda no mu Burundi), ku itariki ya 10 y'uku kwezi kw'Ukwakira (10).
Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yabwiye igitangazamakuru CBS, gikorana na BBC muri Amerika, ko agifite icyizere ku cyiciro gikurikiyeho cyo mu mahoro cyo mu biganiro hagati ya Israel na Hamas.
Ariko yavuze ko ibisabwa bya Trump "birasobanutse neza" ko Hamas igomba gusenya igisirikare cyayo, bitaba ibyo "izahura n'akaga".
Trump yanongereye igitutu kuri Hamas ngo ishyire intwaro hasi. Yagize ati: "Bazashyira intwaro hasi, kuko barabivuze ko bazashyira intwaro hasi. Kandi nibadashyira intwaro hasi, tuzabambura intwaro."
Nubwo ahanini aka gahenge kubahirijwe, urwego rw'ubwirinzi bw'abaturage rwa Palestine rwabwiye BBC ko abantu barindwi bishwe n'ingabo za Israel ku wa kabiri ahantu hatandukanye - mu burasirazuba bwa Gaza no mu burasirazuba bw'umujyi wa Khan Younis.
Igitero cy'indege nto y'intambara itajyamo umupilote (drone) ya Israel, yishe abantu batanu mu gace ka Shejaiya ko mu burasirazuba bwa Gaza, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru Wafa, byasubiyemo amagambo y'umuganga abibwira ko "drone za Israel zarashe ku baturage bari barimo bagenzura ingo zabo".
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyarashe nyuma yuko abantu bari barenze ku murongo w'umuhondo, aho abasirikare bayo babaye bagiye mu gusubira inyuma, bijyanye na gahunda y'agahenge ya Trump.
Hagati aho, abarwanyi ba Hamas bagaragaje ko barimo kwisuganya basubizaho ubugenzuzi bwabo kuri Gaza. Amakuru avuga ko abagabo bitwaje imbunda bipfutse mu maso bishe Abanye-Palestine umunani mu ruhame, biteza ubwoba n'umujinya mwinshi mu baturage.
Nubwo Hamas ishimangira ko abarwanyi bayo barimo gukora mu rwego rwo "gusubizaho umutekano" no "gukuraho kutagendera ku mategeko", abaturage benshi bafite ubwoba ko uyu mutwe urimo gufatirana aka kajagari mu kwihimura ku bacyeba bawo no gucecekesha abawunenga.
Gahunda y'agahenge ya Trump yitezwe gutuma mu ntangiriro Gaza itegekwa n'akanama k'inzibacyuho kagizwe n'Abanye-Palestine b'impuguke mu nzego zitandukanye, kakagenzurwa n'"inama y'ubutegetsi y'amahoro", nuko amaherezo ubutegetsi bugahabwa urwego rw'ubutegetsi bwa Palestine igihe ruzaba rumaze gukorwamo amavugurura.
Ariko hazacyenerwa ibiganiro bigoye, mu rwego rwo gukomeza mu byiciro bya nyuma by'iyo gahunda.
Mu ngingo ziteje impaka, harimo nko kumenya ingano n'ingengabihe y'ukuntu abasirikare ba Israel bazava muri Gaza, kwambura intwaro Hamas, n'uburyo Gaza izayoborwa mu gihe kiri imbere.
Mbere, Hamas yavuze ko itazashyira intwaro hasi keretse leta ya Palestine imaze gushingwa - ndetse yanze igitekerezo cy'uko abanyamahanga bayobora Gaza.
Igisirikare cya Israel cyatangiye igikorwa cya gisirikare muri Gaza mu gusubiza ku gitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,200 naho abandi 251 barashimutwa.
Minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe, abantu nibura 67,869 bamaze kwicwa n'igisirikare cya Israel mu bikorwa byacyo muri Gaza.