#9: Inkuru mwasomye cyane na video mwarebye cyane mu 2023

Umwaka wa 2023 uragana ku musozo, ni umwaka wabayemo byinshi mu makuru, kuva ku makimbirane akomeje mu burasirazuba bwa DR Congo, ibura ry’igitoro mu Burundi, umugabo wemeye ko yishe abagore benshi akabahamba iwe i Kigali, ibiza bivuye ku mvura byahitanye abantu benshi i Kalehe muri DR Congo n’i Rubavu mu Rwanda, kugera magambo ya Perezida Tshisekedi y’intambara ku Rwanda…

Buri munsi, mu minsi itanu isigaye ngo uyu mwaka wa 2023 urangire, turagenda tubagezaho inkuru mwasomye cyane, hamwe na video mwarebye cyane ku rubuga rwacu rwa Facebook.

Turahera ku mwanya wa 10 tumanuka tugana kuwa mbere w’iyasomwe cyane na video yarebwe cyane.

Ari nako tubifuriza impera nziza z’umwaka, n’umwaka mushya muhire wa 2024.

Raporo nshya y’inzobere za ONU: Mu mazina iravuga abajenerali b’u Rwanda na DRC mu gufasha inyeshyamba

Raporo nshya y’inzobere za ONU kuri DR Congo, BBC yaboneye kopi, iravuga uburyo ingabo z’u Rwanda zafashije umutwe wa M23 urwanya leta ya DR Congo, n’uburyo ingabo za DR Congo zafatanyije n’inyeshyamba zirimo FDLR kurwanya M23.

BBC yagerageje kuvugana n’igisirikare cy’u Rwanda n’icya DR Congo ku bivugwa n’iyi raporo ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Leta ya Amerika yavuze ko yakiriye neza iyi raporo, kandi ko “yamaganye urugomo rwatumye benshi bapfa, abandi bagakomereka, abandi bagahunga”. Yongeraho iti: “Abakoze ibi bagomba kubiryozwa”.

Leta ya Amerika kandi ivuga ko yongera gusaba u Rwanda “kuvana aka kanya ingabo zayo ku butaka bwa DR Congo”, no “guhagarika gufasha M23”.

Abategetsi b’u Rwanda bagiye basubiramo ko badakorana na M23, abo muri DR Congo nabo bavuze ko badakorana n’umutwe wa FDLR – urwanya ubutegetsi bwa Kigali - cyangwa indi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ni ibiki nyirizina biri muri iyi raporo nshya?

Iyi raporo yakozwe n’inzobere esheshatu igenewe akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi, yakoze amaperereza ku byabaye hagati ya Nyakanga(7) 2022 na Werurwe(2023) mu burasirazuba bwa DR Congo aharangwa umutekano mucye.

Kuva muri Werurwe(3) muri Kivu ya Ruguru hari agahenge nyuma y’uko abarwanyi ba M23 basubiye inyuma bakava mu bice bimwe bari barafashe. Iyi raporo ariko ivuga ko abo barwanyi bamwe bakiri hamwe na hamwe mu bice bavuga ko barekuye.

Igira iti: “Ibimenyetso byerekana ko gusubira inyuma kwatangajwe na M23 gusa n’aho ari uburyo (tactical) bwo kuruhuka igitutu cy’amahanga”.

Izi nzobere zivuga ko nubwo M23 yahaye ingabo z’ibihugu by’akarere (EACRF) ibice nka Kibumba na Rumangabo mu Ukuboza(12) 2022 na Mutarama(1) 2023 “bamwe mu barwanyi ba M23 bakiri muri iyo mijyi n’ahayikikije. Abandi barwanyi bavuye mu bice barekuye boherezwa ahandi”.

Umutwe wa M23 uvuga ko warekuye ibice byose wari warafashe ukabiha ingabo za EACRF ukajya aho wagenewe, nk’uko umuvugizi wa gisirikare wawo Willy Ngoma yabibwiye BBC mu kwezi gushize.

Izi nzobere zivuga ko kugeza mu ntangiriro za Werurwe(3) 2023, M23 yatoje abandi barwanyi bashya, “umubare w’abarwanyi ba M23 bose hamwe ugera hafi ku 3,000”.

‘Kwica no gufata ku ngufu’

Izi nzobere za ONU zivuga ko inyeshyamba za M23 zakoze ibikorwa by’ubwicanyi, no gufata abagore ku ngufu mu bice bari barafashe muri teritwari za Rutshuru na Masisi.

Zivuga ko zabonye amakuru yemeza ko i Kishishe na Bambo mu Ugushyingo(11) 2022 abarwanyi ba M23 bishe abasivile barenga 100 ubwo izi nyeshyamba zabaga zisaka inzu ku yindi zishaka abakorana n’imitwe ya FDLR na Mai Mai yagenzuraga hano bari bahirukanye.

M23 yahakanye ko hari abantu yishe i Kishishe cyangwa Bambo, ivuga ko abapfuye bari abarwanyi ba FDLR na Mai Mai bitiranyijwe n’abasivile, yatanze amazina y’abasivile umunani “bishwe n’amasasu yayobye” mu mirwano.

Izi nzobere zishinja M23 gufata abagore ku ngufu, aho zivuga ko zabonye abarenga 20 babikorewe, kandi zaganirije batatu bafashwe ku ngufu n’abarwanyi ba M23 barenze umwe icya rimwe.

Umutwe wa M23 wahakanye ibirego nk’ibi mu mezi ashize aho umuvugizi wawo yabwiye BBC ko ibi ari ibirego “bigamije kwanduza isura ya M23”.

Willy Ngoma yagize ati: “Twebwe nta na rimwe dushobora gufata ku ngufu abagore bababaye nka bariya, ni ababyeyi bacu, ni bashiki bacu…biriya ni ukubeshya gukabije. Nta musirikare wacu wakora ibyo, ntibishoboka.”

Ku bivugwa n’izi nzobere za ONU, Bertrand Bisimwa umukuru wa politike wa M23 yatangaje kuri Twitter ko izo nzobere zikwiye “kwibanda ku mpamvu muzi z’amakimbirane aho kwita ku ngaruka zayo akenshi ziba zirimo ibinyoma, propaganda…bitiza umurindi amakimbirane aho kuyakemura.”

‘Kabarebe, Kazura, Nyamvumba, Ruvusha…ba RDF mu gufasha M23’

Raporo y’izi nzobere y'impapuro 240, ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyahaye M23 intwaro n’ibikoresho kandi kikohereza abasirikare muri Congo barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (special forces) bahabwaga amabwiriza n’abasirikare bakuru i Kigali.

Izi nzobere zivuga ko muri Werurwe 2023 zabonanye M23 intwaro zigezweho nka ‘light machine guns’, ‘grenade launchers’, ‘recoilless guns’, ‘mortar shells’, n’ibikoresho bya gisirikare nka ‘VHF radios’, ‘night-vision equipment’ n’imodoka, birimo ibyakozwe mu 2020 na 2021.

Ivuga ko ibi atari “ibikoresho M23 yasize ihishe ubwo iheruka kurwana mu 2012”, ahubwo ko ari ibyo yahawe n’ingabo z’u Rwanda.

Iyi raporo ivuga ko muri Gashyantare(2) 2023 ingabo z’u Rwanda za batayo ya 11 ikuriwe na Lieutenant-Colonel Alex Nkuranga yari iri i Mushaki na Karuba muri Masisi ifatanya na M23 kurwana na FDLR n’indi mitwe.

Izi nzobere zahawe akazi na ONU zivuga ko abasirikare b’u Rwanda muri DR Congo barimo abo mu mutwe wa ‘special forces’ no mu nkeragutabara, bayoborwaga na Brigadier General Andrew Nyamvumba.

Ivuka kandi ko mu basirikare b’u Rwanda boherejwe kurwanya muri DRC harimo abo muri brigade za 201 na 301 n’abo muri ‘special forces’, “bayobowe na Captain Niragire Jean Pierre (alias Gasasira) woherejweyo mu butumwa bwihariye kuva muri Gicurasi(5) 2022 gukomeza”.

Izi nzobere zivuga ko “Gasasira yahabwaga amabwiriza ava kuri Major General Ruki Karusisi, umugaba w’umutwe w’ingabo zidasanzwe.” Kandi ko General Alexis Kagame wayoboraga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Congo mu 2022 “yagaruwe i Kigali asimbuzwa na Major General Emmy Ruvusha.”

Iyi raporo yongeraho ko amakuru icyesha abakozi babiri bo mu butasi bwa gisirikare bw’u Rwanda, umwe mu basirikare ba RDF, n’ubutasi bw’ibihugu by’amahanga yemeza ko “ibikorwa byo muri Kivu ya Ruguru byacuzwe kandi biyoborwa na General James Kabarebe”, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Paul Kagame.

Yongeraho ko muri ibi bikorwa Kabarebe yahabwaga ubufasha n’abandi basiririkare barimo “General Jean Bosco Kazura, Lieutenant General Mubarakh Muganga, Major General Franck Mugambage, Major General Vincent Nyakarundi, Major General Ruki Karusisi, Major General Eric Murokore na Brigadier General Rugumyangabo Gacinya”.

BBC yabajije ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda ibivugwa n’iyi raporo, ariko ntirabona igisubizo kugeza ubu.

Amashusho ya drone yo mu Ukuboza 2022 inzobere zivuga ko ari ay'abarwanyi ba M23 bikekwa ko bari kumwe n'abasirikare b'u Rwanda i Kibumba ahitwa kuri "trois antennes" n'i Kitchanga

‘Tshiwewe, Tshitambwe, Mayanga, Mugabo,…ba FARDC mu gukorana na FDLR’

Raporo y’izi nzobere za ONU ivuga ko muri Gicurasi(5) 2022 Perezida Felix Tshisekedi yasabye abategetsi be ba gisirikare guhagarika gukorana n’imitwe itandukanye mu kurwana na M23.

Gusa izi nzobere zivuga ko zakomeje kubona imikoranire y’ingabo za DR Congo (FARDC) n’imitwe itandukanye nka FDLR, na za Mai-Mai zitandukanye.

Igira iti: “Amakuru atandukanye yahawe iri tsinda ko ba jenerali ba FARDC Janvier Mayanga na Hassan Mugabo-Baguma boherejwe muri Kivu ya Ruguru kuyobora ibikorwa no gushishikariza imitwe yitwaje intwaro gufasha FARDC.”

Izi nzobere zivuga ko ibyo bikorwa “byari bishyigikiwe n’abakuru ba gisirikare bo hejuru nk’umukuru wa Maison Militaire General Franck Ntumba, n’umugaba mukuru w’ingabo General Christian Tshiwewe Songesha.”

Izi nzobere zivuga ko mu mpera z’Ukuboza(12) 2022 n’intangiriro za Mutarama(1) 2023, Gen Chico Tshitambwe “yagiranye inama nibura ebyiri n’abakuru b’imitwe yitwaje intwaro i Goma mu kunoza ubwo bufatanye”.

Bavuga ko mu nama yo muri Mutarama “n’abo muri FDLR-Forces combattantes abacunguzi (FOCA) bitabiriye, buri mukuru w’umutwe witwaje intwaro yahawe $5,000 akanizezwa ko bazahabwa ibikoresho bikwiriye”.

Iyi raporo ivuga abasirikare ba FARDC Gen Mayanga na Gen Mugabo bakomeje kuyobora ibikorwa n’inama zihuza abasirikare n’imitwe yitwaje intwaro, naho Colonel Salomon Tokolonga yari ashinzwe guhuza impande zombi no kugeza intwaro kuri izo nyeshyamba.

BBC yagerageje kuvugana n’ubuvugizi bw’igisirikare cya DR Congo kuri ibi bivugwa n’iyi raporo ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

#9 - Video yarebwe cyane kuri Facebook yacu: Denis Kazungu wemeye kwica abagore benshi i Kigali

Agiye gusomerwa, Denis Kazungu yinjiye mu rukiko atangarira abantu benshi asanze ku rukiko. Reba iyo video kuri Facebook hano.