Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
‘Ikintu kibi kirenze nakoze ni ukwica’…Akaga k’intwaro mu basivile muri Kenya
- Umwanditsi, Elijah Kanyi & Tamasin Ford
- Igikorwa, BBC Africa Eye, Nairobi & London
Mu gihe Kenya ihanganye no kwiyongera kw’ibyaha by’urugomo, BBC Africa Eye yakurikiranye uwahoze ari umujura witwaza intwaro ubu urimo gusaba abatunze intwaro zitemewe kuzisubiza.
“Ikintu kibi kirenze nakoze ni ukwica. Nishe umugabo,” ni ko umugabo ukiri muto avuga nyuma yo kwemera gufatwa amashusho ariko adatangajwe umwirondoro.
Ati: “Nkibikora ntacyo numvaga, kuko nari nasinze ibiyobyabwenge. Numvise ari nko kwica isazi.”
Ni Samuel, gusa si ryo zina rye nyakuri, ari i Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya ku nkengero z’ikiyaga Victoria, yaje guhura na King Kafu, wigeze guhamwa n’ibyaha byo kwibisha intwaro, ubu ufasha abandi kubivamo.
Biraboneka ko Samuel afite igihunga n’ubwoba. Afite imbunda ya AK47 yahishe abantu, ubu arashaka kuyiha polisi.
Abajijwe impamvu ashaka kuyitanga, ati: “Hari umunsi uzagera umuryango wanjye ubure icyo kurya. Bizarangira bagiriwe nabi.
“Iyo ugiye mu mabi, maze ukaraswa, nta muntu uza ngo yite ku muryango wawe. Rero nahisemo, mbikuye ku mutima, gusubiza iki kintu.”
Imibare y’ikigo Kenya National Bureau of Statistics yerekana ko ubujura burimo urugomo bwazamutseho 20% mu mwaka ushize.
Intwaro zitemewe n’amategeko zinjirizwa mu gihugu ku bice by’imipaka bitarinzwe, bituma abasivile batunze imbunda muri Kenya baba benshi kurusha mu bindi bihugu muri Afurika y’iburasirazuba, nk’uko bivugwa n’ikigo Institute of Security Studies.
Imibare iheruka y’ikigo Small Arms Survey, ikurukirana iby’imbunda ku isi, ivuga ko muri Kenya hari imbunda zigera ku 750,000 ziri mu basivile. Izo ziruta izifitwe n’abasirikare n’abapolisi uzishyize hamwe.
Kafu akora nk’umuntu ufasha hagati ya polisi n’abasivile bashaka gusubiza intwaro bafite.
Yari afite imyaka 15 ubwo yinjiraga mu bujura n’ubugizi bwa nabi. Byatangiye ari ugushikuza abantu amashakoshi yabo, nyuma bigera ku bujura bwitwaje intwaro.
Mu 2003, yakatiwe gufungwa imyaka ine muri gereza kubera ubujura.
Samuel yamuvugishije kuri Instagram amusaba ubufasha. Kafu yavuganye na polisi ya Kisumu bemera kwakira imbunda ya Samuel, bamwizeza ko batazamukurikirana bigendanye na gahunda y’imbabazi iriho.
Ariko igihe kigeze cyo gutanga iyo mbunda ya AK47, Samuel ntiyahahingutse.
Kafu, ubu w’imyaka 40, akora kuri Ghetto Radio, ikunzwe cyane n’urubyiruko mu duce tw’akajagari twa Nairobi, ni yo acishaho ubutumwa bwamagana urugomo.
Agira ati: “Maze kurekurwa, nasanze inshuti zanjye nyinshi zari mu rugomo n’ubujura zararangiye nabi, benshi barapfuye kubera kuba mu bugizi bwa nabi.”
Ni ibi byatumye afata icyemezo cyo guhinduka.
Ati: “Nta muntu uvuka ari umujura. Kandi nubwo urubyiruko nta kazi rufite, tubabwira ko ubugizi bwa nabi atari bwiza. Abantu bakwiye gusubiza leta intwaro zitemewe.”
Mu myaka 20 ishize leta ya Kenya yakoresheje gutanga imbabazi bigamije kugabanya ibyaha by’ubugome, yizeza kudakurikirana abagarura imbunda batunze.
Imbunda zigera mu bihumbi zashyikirijwe abategetsi. Ariko aka ni agace gato cyane k’imbunda ziri muri rubanda.
Umwe mu bagizi ba nabi yabwiye BBC Africa Eye ko kubona imbunda muri Kenya byoroshye. Avuga ko yaguze imwe ku mashilingi ya Kenya 40,000 (403,000Frw).
Kafu avuga ko abantu bifuza gusubiza imbunda zitemewe ku bategetsi baba bafite ubwoba ko bahita bakurikiranwa.
Polisi na yo yagiye ishinjwa kwica abantu nta rubanza. Umuryango wigenga Missing Voices uvuga ko abantu barenga 800 bapfuye bari mu maboko ya polisi mu myaka itanu ishize. Benshi bari abasore bakiri bato.
Muri Nairobi, BBC Africa Eye yajyanye na Kafu guhura n’undi mugabo, twise John, ushaka gusubiza intwaro atunze.
Ati: “Niteguye kuyitanga. [Kuko] Uragenda ukica umuntu amafaranga baguhembye ukayamara mu mezi atatu, nyamara wamennye amaraso y’umuntu. Usigarana icyaha. Ubwo buzima ni bubi cyane.”
Ubwoba John afite ni ukujya kuri polisi maze na we hakagira ikimubaho.
Avuga ibyabaye ku nshuti ye wabwiye umwe mu bakuriye rubanda ko ashaka gutanga intwaro ebyiri. Ko yafashwe na polisi nyuma y’icyumweru bakamusanga mu buruhukiro bw’abapfuye.
John ati: “Ikibazo ni ukwizera uwo ubwira, n’uko uyitanga.”
Hari ibirego byinshi ko polisi ya Kenya ikodesha cyangwa ikagurisha intwaro n’amasasu ku bagizi ba nabi. BBC Africa Eye yabajije ibi polisi, ariko ntiyagira icyo isubiza.
Kafu yahamagaye umukuru wa polisi w’ako gace ka Nairobi ngo yizeze ko John azaba amahoro, nuko nyuma y’iminsi bajya kuri ‘station’ ya polisi batwaye n’imbunda.
Umupolisi yarebye nimero yo kuri iyo mbunda asanga ifite ikirango cya KP, icyo ni impine ya Kenyan Police.
Mu kiganiro n’abanyamakuru batangaza kugarura iyi mbunda, Kafu yavugiye mu ruhame asaba polisi kubahiriza ibyo yemeye ko nta uzakora kuri abo bagabo (bagaruye intwaro).
Ati: “Ndashaka ko leta isobanurira neza urubyiruko. Niba bagaruye ibi bintu, bazaburirwa irengero cyangwa bazafashwa? Ndasaba leta gufatanya. Uru rubyiruko rurashaka kwerekwa urukundo.”
Ibi gusa ntibizahagarika urugomo rwitwaje intwaro muri Kenya, ariko Kafu avuga ko ari intangiriro. Abakora bene ibyo byaha baramwizera, nk’uko abivuga, kandi yizeye kuzana benshi bagatanga imbunda zabo badafite ubwoba bw’ingaruka.
Kafu ati: “Turagerageza kurwanirira uru rubyiruko.”