Batamuliza agenda 20km agiye kwiga ikoranabuhanga ngo ‘atazasigara inyuma’

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Karongi
Assia Batamuliza n’abandi bagore bakiri bato n’abakuze, incuro eshatu mu cyumweru bahurira muri centre ya Rubengera mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Icyo bagamije ni ukudasigara inyuma, nk’uko babivuga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byihuta mu ikoranabuhanga mu karere, serivisi nyinshi za leta, ubucuruzi bumwe na bumwe, n’ibindi bikorwa byinshi ubu byifashisha ikoranabuhanga.
Mu bice by’icyaro ikoranabuhanga ntirirakwira nko mu mujyi, ariko uko ibikorwa remezo byubakwa niho bigana. Batamuliza na bagenzi be ntibashaka gusigara inyuma.
Uyu mugore ufite abana batatu aturuka iwe mu Rugabano muri 20km uvuye i Rubengera akaza kwihugura mu ikoranabuhanga, ingingo avuga ko mbere yumvaga nk’amakuru atamureba.
Yabwiye BBC ati: “Kumbwira ngo fungura imashini ujye muri [Microsoft] Word wandike… n’ibindi bintu bitoya njye byarananiraga! Kwandikira umuntu email naravugaga nti ‘ese ndaca he? ndabikora nte?’ Rero ikintu cyanteye imbaraga ni inzozi zanjye zo kumva nzakora muri UN.
“Ariko rero ibyo ntabwo wabigeraho utazi ikoranabuhanga. Gusaba akazi birakorwa mu ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi […] izindi nzozi zanjye ni ugukora ubucuruzi ku ikoranabuhanga.”

Undi mugore uri mu kigero cy’imyaka 50 wa hano mu cyaro nawe urimo gufata aya mahugurwa, yagize ati: “Isi ya none turimo ni isi y’ikoranabuhanga, rero ubaye utazi ikoranabuhanga nkeka ko wasigara inyuma niyo mpamvu naje kuryiga.”
Uyu nta gihe kinini aramara atangiye, ati: “Nta bumenyi na bucye naje mfite, narebaga ‘computer’ nk’uku uyireba, ariko ubu nayatsa nkagira utwo ndeba kuri internet.”
Bigishwa n’umusore ufite ‘ubwitange’
Samuel Ntirabishaka, ni umusore watangije iri shuri rito ry’ikoranabuhanga mu kigo cye giciriritse cy’ubucuruzi Eastern Technologies cy’aha i Rubengera. Yibanda ku guhugura abagore b’aha mu cyaro mu ikoranabuhanga kuko “mbere bitinyaga”.
Kugeza ubu amaze guhugura abarenga 100, abaha ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha mudasobwa, gushakisha amakuru kuri internet, n’ibindi.
Ati: “Naravuze nti ubwo abagore batangiye kugenda batinyuka reka natwe tubereke icyiza cy’ikoranabuhanga. Gusaba akazi ni ikoranabuhanga, kugura ibintu, amasoko […] byose ni ikoranabuhanga.”
Ntirabishaka avuga ko atagamije inyungu y’amafaranga mu kwigisha aba bagore, ko abishyuza amafaranga macye amufasha kwishyura umuriro w’amashanyarazi n’ibindi by’ibanze. Aba bagore nabo bashima ibi abakorera ndetse babyita “ubwitange”.
Uyu musore avuga ko intego ye ari ukubona umubare munini ushoboka w’abagore muri aka karere ka Karongi - ahanini kagizwe n’icyaro - bafite ubushobozi mu ikoranabuhanga.
Mu gihe imibare ya leta igaragaza kuzamuka kw’ibikoresho nkenerwa mu ikoranabuhanga mu gihugu, nk’amashanyarazi, telephone ngendanwa, mudasobwa na internet, haracyari ikinyuranyo kinini hagati y’uturere tw’icyaro n’imijyi.
Hagati ya 30 na 50% by’ingo zo muri Karongi nizo zifite amashanyarazi, mu Rwanda hose ni 61%, nk’uko bivugwa n’ibarura rusange rya 2022.
78% by’ingo zo mu Rwanda zirimo telephone ngendanwa. Naho 4% by’ingo nizo zitunze mudasobwa izo mu karere ka Karongi ni 1.6% zifite mudasobwa.














