Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Imibereho myiza, uburezi, ubuzima, inguzanyo…Ibyo umugenzuzi wa ONU yavuze kuri ibi mu Rwanda
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Umugenzuzi wa ONU ku bibazo by'ubukene bukabije n'uburenganzira bwa muntu umaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda yavuze ko iki gihugu cyateye intambwe mu kuvana abaturage mu bukene, ariko ko hakiri byinshi byo gukora kuko umuturage umwe kuri batatu mu Rwanda ari munsi y'umurongo wihanganirwa w'ubukene.
Olivier De Schutter yabwiye abanyamakuru ko hagati ya 2017 na 2024 abaturage miliyoni imwe n'igice bavuye mu bukene, ariko ko abandi miliyoni eshatu bakiri munsi y'umurongo w'ubukene.
Leta y'u Rwanda ishimwa n'amahanga ku ntambwe imaze gutera mu kubaka imibereho myiza y'abaturage, gusa na yo yemera ko hakiri ibibazo byinshi byo gukemura mu nzego zitandukanye birimo ibyagarutsweho n'iyi mpuguke ya ONU.
Mu ruzinduko rwe rw'ibyumweru hafi bibiri mu Rwanda De Schutter yasuye uturere twa Gisagara na Nyamasheke aganira n'abaturage, yaganiriye kandi n'Umuvunyi Mukuru, n'abategetsi barimo Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Minisitiri w'ubutabera, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, na Minisitiri w'Intebe.
De Schutter yashimye gahunda za leta y'u Rwanda z'ubuvuzi buhamye n'ubwisungane mu kwivuza avuga ko byatumye abantu benshi babasha kujya kwa muganga igihe barwaye kandi bikagabanya cyane imfu z'ababyeyi bapfaga babyara, n'imfu z'abana batarageza ku myaka itanu.
Gusa yagaragaje impungenge ko urwego rw'ubuzima rushobora gusubira inyuma kuko ingengo y'imari rukoresha hari igice kinini cyayo kiva ku nkunga z'amahanga zagabanyijwe cyangwa zigahagarikwa, hamwe n'inguzanyo z'amahanga.
Uyu mukozi wa ONU yavuze ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy'igwingira ry'abana kuko batabona ifunguro rikwiye, aho umwana umwe muri batatu batarengeje imyaka itanu aba afite ibimenyetso by'igwingira, kandi 9% muri bo bakaba bagwingiye bikabije, nk'uko abivuga.
De Schutter avuga ko ashimira intero ya leta y'u Rwanda ko umuturage agomba kuza kw'isonga ry'ibikorwa byose, gusa avuga ko atari kenshi abaturage bahabwa ijambo n'umwanya ku byo bakorerwa.
Yagize ati: "Nta buremere nyabwo buhabwa abashatse kugira icyo banenga ku byo Leta ikorera abaturage. Imiryango itagengwa na Leta ntihabwa umwanya wo kugira icyo ivuga kuri gahunda Leta ikorera abaturage harimo n'ibitekerezo bizinenga."
Yongeraho ati: "Nakunze intero ya leta ivuga ko umuturage agomba kuza ku isonga y'ibikorwa byose ariko ibyo bisaba ko Leta yitegura kwakira ibitekerezo by'abaturage, bisaba ko Leta yemera kwakira ibitekerezo biyinenga aho kubica intege kugira ngo irusheho gukorera neza abaturage".
De Schutter avuga ko u Rwanda rwateye imbere mu nzego nyinshi ariko urwego rw'uburezi rusa n'urwasigaye inyuma, avuga ko ibi byaba ikibazo gikomeye "mu gihe bitahinduka vuba".
Ati: Ireme ry'uburezi riri hasi cyane. U Rwanda rubarirwa ku mwanya wa 160 ku rutonde rw'ibihugu 175 rwakozwe na Banki y'isi. Abalimu bategurwa nabi cyane, mu mashuri abanza ibyumba by'amashuri biba birimo abana benshi cyane nubwo bwose hubatswe ibyumba by'amashuri bishya bigera ku bihumbi 25 mu myaka irindwi ishize."
De Schutter avuga ko kuba 64% by'abanyeshuri mu mashuri abanza biga basimburanwa mu gitondo abandi ikigoroba bitanga ishusho y'ikibazo cy'ibyumba bucye n'ubucye bw'abalimu kandi bigira ingaruka ku ireme ry'uburezi bw'ibanze.
Iyi mpuguke ivuga ko ikibazo isanga gikomeye ku Rwanda ari umwenda w'igihugu avuga ko mu kwezi kwa mbere k'uyu mwaka wageraga kuri 78% by'umusaruro mbumbe w'igihugu.
Uyu mwenda watumye leta ifata ingamba zikaze mu kugabanya icyuho mu ngengo y'imari, ibyo iyi mpuguke ivuga ko na byo bishobora guhungabanya ingengo y'imari leta ishyira mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.