Igikomangoma Spéciose Mukabayojo yasezeweho muri Kenya mbere yo kujya gushyingurwa mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Umuryango/Speciose Mukabayojo
- Umwanditsi, Juventine Muragijemariya
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nairobi
Mu gitambo cya misa, Abanyarwanda baba muri Kenya basezeyeho bwa nyuma Igikomangoma cy'u Rwanda Spéciose Mukabayojo mbere y'uko ajya gushyingurwa mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.
Mukabayojo wari ufite imyaka 94, yapfuye mu kwezi gushize i Nairobi muri Kenya aho yari amaze imyaka irenga 30 atuye.
Yari umwana usigaye ukiriho mu bana barenga 15 b'Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931.
Muri Kiliziya ya Don Bosco i Nairobi abahawe umwanya wo kuvuga bashimye indangagaciro zaranze Mukabayojo mu gihe bamuzi aba muri Kenya.
Innocent Butare ukuriye ihuriro ry'Abanyarwanda baba muri Kenya, yavuze ko bababajwe cyane no kumubura ariko bashima ubumuntu n'ubupfura byamuranze mu buzima bwe.
Yagize ati: "Yabaniye neza abantu bose, kandi dusaba abana be gukomereza urugero rwiza rw'umubyeyi wabo."
Christine Mukabayojo, umwisengeneza we wavuze ijabo, yavuze ko ubuzima bwe babukuyemo isomo ryo guca bugufi, guhuza umuryango, no gukunda igihugu.

Ahavuye isanamu, Live Event
Abo mu muryango we kandi bavuze ko bishimira ko umubyeyi wabo agiye gushyingurwa mu gihugu cye cy'amavuko.
Ernest Rwamucyo, Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, yihanganishije umuryango wa Mukabayojo, ashima ko yabaye "umubyeyi w'intangarugero".
Ambasaderi Rwamucyo yagize ati: "Yaranzwe no gushishoza ndetse atabarutse izo ndangagaciro akizifite. Icyashimisha bosee n'Umuryango we... ni uko uyu mubyeyi atabarutse mu gihe u Rwanda ruriho, rwongeye kwiyubaka, Abanyarwanda bafite ikizere, bikaba bizanashoboka ko uyu mubyeyi azaruhukira mu gihugu cye, ni ikintu cy'ingenzi cyane".
Spéciose Mukabayojo yaherukaga kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutabariza (gushyingura Umwami) musaza we, Umwami Kigeli V Ndahindurwa, watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu 2017.
Mukabayojo yasize abana batandatu, nk'uko byemezwa n'abo mu muryango we.
Kumenyesha no kwisegura: Iyi nkuru yavuguruwe mu guhindura ibyari byatajwe mu ijambo rya Ambasaderi bitari byo.













