Imikino Olempike: Mukandanga wa nyuma waserukiye u Rwanda yabaye uwa 77 mu bakinnyi 80

Ahavuye isanamu, Getty Images
Clémentine Mukandanga yabashije kurangiza Marathon (42km) akoresheje amasaha 2:45:40 afata umwaya wa 77 mu bakinnyi 80 barangije iri siganwa ryo ku munsi wa nyuma w’imikino olempike ya Paris ku Cyumweru.
Muri iyi marathon mu cyiciro cy’abagore, Hassan Sifan wavukiye muri Ethiopia ariko ukinira igihugu cy’Ubuholandi cyamwakiriye akiri muto nk’impunzi, ni we watwaye umudali wa zahabu.
Uko aba mbere bakurikiranye:
- Hassan Sifan - Ubuholandi - 2:22:55
- Assefa Tigst – Ethiopia - 2:22:58
- Obiri Hellen – Kenya - 2:23:10
Mukandanga, wari umukinnyi wa nyuma wari usigaye gukina ku ruhande rw’u Rwanda, aba mbere bamusizeho iminota irenga 20.
Abakinnyi bagera ku munani bari baserukiye u Rwanda bavuye mu mikino olempike nta mudali batahanye, gusa Afurika muri rusange yongereye imidali ibiri ku yo yatwaye ubushize mu mikino nk’iyi ya Tokyo mu 2020.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Muri iyi mikino ibihugu bya Afurika byegukanye imidali yose hamwe 39, mu gihe Ubutaliyani bwonyine bwegukanye imidali 40 yose hamwe.
Abashinzwe imikino mu bihugu bitandukanye bya Afurika, basubiramo kenshi ko bavanye amasomo mu mikino nk’iyi azatuma begukana imidali mu mikino itaha. Ariko nta mpinduka zikomeye zigaragara ziraboneka muri aya marushanwa.
Ibi ni ibihugu bya Afurika byegukanye imidali (yose hamwe) muri iyi mikino y’i Paris.
- Kenya – 11
- Algeria – 3
- Afurika y’Epfo – 6
- Ethiopia – 4
- Misiri – 3
- Tunisia – 3
- Botswana – 2
- Uganda – 2
- Maroc – 2
- Côte d'Ivoire – 1
- Cap-Vert – 1
- Zambia – 1



Ahavuye isanamu, Getty Images













