Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Ni iki tuzi kuri dosiye za Epstein zivugwamo Trump n'abandi bantu bakomeye ku isi?
Amagambo "dosiye za Epstein" amaze amezi menshi akomeretsa ubutegetsi bwa Trump mu gihe bwari buhanganye n'ikibazo gikomeje kwiyongera kijyanye n'ibyaha byakozwe n'uwahoze ari umunyemari Jeffrey Epstein, wahamijwe ibyaha byo gusambanya abana b'abakobwa no kubacuruza mu busambanyi.
Mu cyumweru gishize, umubano wa Trump na Epstein wagarutswe mu binyamakuru nyuma y'uko impapuro zirenga 2,000 – zivugwamo na Trump – zisohotse. Ibiro bya Trump byavuze ko nta kibi yakoze.
Imitwe yombi y'Inteko Ishingamategeko ya Amerika yaraye itoye yemeza gutegeka ubucamanza bw'iki gihugu gusohora amadosiye akubiyemo amakuru ku byaha byahamye Jeffrey Epstein.
Igitutu cyari kiri kwiyongera kivuye ku bafana bwite ba Perezida Donald Trump n'amajwi yo mu ishyaka rye ry'aba Repubulikani basaba ko hashyirwa umucyo ku makuru menshi ku byagaragajwe n'iperereza rya leta ku byerekeye Epstein.
Nyuma y'ibyumweru yanga ko zijya ahagaragara, Trump yahinduye icyerekezo kandi asaba Abarepubulikani bo mu Nteko Ishinga Amategeko y'Abadepite gutora ko dosiye za Epstein zifungurwa kandi zikagenzurwa n'itangazamakuru.
Amadosiye ya Epstein ameze ate?
Mu 2008, Epstein yagiranye n'abashinjacyaha amasezerano yo kwemera icyaha nyuma y'uko ababyeyi b'umukobwa w'imyaka 14 babwiye polisi yo muri leta ya Florida ko Epstein yari yarakoze ihohoterwa ku mukobwa wabo mu rugo rwe ruherereye i Palm Beach.
Amafoto y'abana b'abakobwa yabonetse henshi muri iyo nzu, kandi yahamijwe icyaha cyo gushaka gukora ubusambanyi n'umwana, bituma yandikwa nk'umuntu ukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi asimbuka igihano gikomeye cy'igifungo kubera ayo masezerano.
Nyuma y'imyaka 11, yashinjwe gutegura abakobwa benshi batarageza imyaka y'ubukure kugira ngo bakorerweho ubusambanyi n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yaje gufatwa arafungwa.
Yapfiriye muri gereza ategereje urubanza, kandi urupfu rwe rwemejwe ko ari ukwiyahura.
Iperereza ku byaha yaregwaga ryakusanyije inyandiko nyinshi zirimo ibiganiro by'abakorewe ibyaha ndetse n'abatangabuhamya, n'ibikoresho byafashwe mu gihe hashakishwaga imitungo ye itandukanye.
Hari kandi iperereza ryihariye ryakorewe umufatanyacyaha w'umwongereza, akaba n'inshuti ye bahoze bakundana Ghislaine Maxwell, wahamijwe icyaha mu 2021 cyo gufatanya na Epstein gucuruza abakobwa ku mpamvu zihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bombi, Epstein na Maxwell banahamwe n'ibyaha mu manza za gisivile.
Ni izihe dosiye za Epstein zamaze kujya hanze?
Mu bihe bitandukanye mu myaka ishize, hari ibikoresho n'amakuru byagiye bishyirwa mu ruhame.
Mu cyumweru gishize, ibihumbi by'inyandiko z'umutungo wa Epstein zashyizwe ahagaragara n'itsinda rishinzwe kugenzura mu Nteko Ishinga Amategeko, ahanini ari za 'emails'.
Ibyo ntibyari byo bya mbere bishyizwe ahagaragara na ririya tsinda ryashinzwe icyo gikorwa cyo gukurikirana ibya Epstein kuva ryashingwa mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Ibyatangajwe mbere, muri Nzeri(9), byarimo n'igitabo kirimo inyandiko yandikiwe Epstein ifite izina rya Trump, we akaba yarahakanye ko ari we yarayanditse.
Muri Gashyantare(2), nyuma y'ibyumweru bike Trump afashe ubutegetsi, Ministeri y'ubutabera n'ibiro bishinzwe iperereza,FBI, bashyize ahagaragara ibyo icyo gihe bise "Icyiciro cya mbere cy'amadosiye ya Epstein yakuweho kuba ibanga".
Itsinda ry'abakurikiranira hafi politike batumiwe mu biro bya perezida (White House), basigara bumiwe kubera impapuro 341 bahawe ngo basome ziganjemo amakuru yari asanzwe azwi.
Harimo urutonde rw'ingendo z'indege ya Epstein n'ikiciro cy'imikoranire ye n'abandi bantu, harimo amazina y'abantu bazwi cyane baziranye na we.
Muri Nyakanga(7), Minisiteri y'Ubutabera n'ikigo cy'iperereza FBI bavuze mu nyandiko ko nta yandi ma dosiye bizongera gushyirwa ahagaragara.
Ibyo ubu bishobora guhinduka nyuma y'ibyo Inteko Ishingamategeko yaraye itoreye.
Ni bande bavugwa muri dosiya za Epstein?
Ibiri mu nyandiko zitaremererwa kujya hanze ntibiramenyekana neza.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Wall Street Journal, nuko Trump yabwiwe n’umunyamategeko mukuru wa leta Pam Bondi muri Gicurasi (5) ko izina rye riri muri izo nyandiko FBI ifite.
Trump yigeze kuba inshuti ya Epstein, ariko icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko kugaragara muri izo nyandiko bidahamya ko yakoze icyaha.
Umuvugizi muri White House ibi yabyise “ikinyoma”, gusa umutegetsi waganiriye na Reuters utatangajwe izina avuga ko ubutegetsi butahungabanye ngo kuko izina rya Trump riri muri izo nyandiko.
Inyandiko ziri hanze zivuga abantu benshi ndetse bakomeye bafite aho bahuriye na Epstein
Ariko kandi ibi ntibivuga ko hari ibyaha abo bantu bakoze.
Amazina menshi yagaragaye mu nyandiko zashyizwe hanze mu2024, harimo nka;
- Andrew Mountbatten-Windsor - wahoze ari Igikomangoma cy'Ubwongereza akaba na murumuna w’Umwami Charles
- Bill Clinton - wahoze ari Perezida wa America
- Michael Jackson - wahoze ari icyamamare muri muzika wapfuye mu 2009
Clinton ndetse na Andrew bahakana ko hari icyo bazi ku byaha bya Epstein. Jackson we yatabarutse iyi dosiye itaramera uko imeze ubu.
Itangazwa ry'izo nyandiko rifite aho rihurira n’urubanza rwa Ghislaine Maxwell, wahoze ari umukunzi wa Epstein, uyu yakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera icuruzwa ry'abana rishingiye ku mibonano mpuzabitsina.
Umuherwe Elon Musk na Andrew Mountbatten-Windsor bavuzwe mu makuru y’ingendo z'indege yashyizwe ahagaragara muri Nzeri(9).
Andrew na mbere yari yakomeje guhakana yivuye inyuma ko nta cyaha yakoze.
Musk we yigeze kuvuga ko Epstein yamutumiye ngo bajyane ku kirwa ariko akabyanga.
Ubutumwa bwa 'Emails' zivuga ku mutungo wa Epstein zasohotse kuri 12 Ugushyingo(11) nazo zigaruka kuri Larry Summers wari umunyamabanga mu kigega cya Leta k’ubutegetsi bwa Clinton, na Steve Bannon wari umujyanama wa Trump.
Summers yatangaje ko: "Yirengera kuba yarafashe umwanzuro, afata nk’uyobye, wo gukomeza kuvugana na Epstein".
Bannon, udafite icyaha na kimwe ashinjwa, ntiyigeze asubiza ubusabe bwa BBC bwo kugira icyo abivugaho.
Izina rya Trump ryavuzwe kenshi mu nyandiko ziheruka gutangazwa. Gusa ahora avuga ko ntakibi yakoze.
Hakurikiyeho iki nyuma y'uko Inteko yemeje irekurwa ry’izi nyandiko?
Itora ryo kurekura izo dosiye ryabaye ejo ku wa 18 Ugushyingo, mu batoye barenga 400 umuntu umwe wenyine ni we watoye oya. Hari n'abandi bake batatoye.
Nyuma yo gutorwa n'imitwe yombi iryo tegeko ryo kurekura izi nyandiko riroherezwa ku meza ya perezida, aho Trump yavuze ko arisinya rikaba itegeko ryo gushyira mu bikorwa.
Ni iki tuzi k’umubano wa Trump na Epstein?
Trump na Epstein bigaragara ko babaye inshuti imyaka myinshi, ndetse bahuriye no ku zindi nshuti.
Amadosiye yasohotse mbere yerekana imyirondoro ya Trump iri mu gatabo ka Epstein yashyiragamo abantu be b'umwihariko kazwi nka 'Black book of contact'.
Andi makuru y’ingendo z’indege agaragaza ko Trump yakoresheje indege bwite ya Epstein mu bihe bitandukanye.
Bagaragaye mu mafoto bari kumwe mu birori by’abakire mu 1990, ndetse n’amafoto yashyizwe hanze na CNN yerekanye Epstein yatashye ubukwe bwa Trump ubwo yashyingiranwaga n’uwari umugore we icyo gihe Marla Maples.
Mu 2002, Trump yasobanuye Epstein nk"umuntu mwiza cyane". Epstein nawe yaje kuvuga ati: "Nari inshuti ya hafi ya Donald mu myaka 10."
Trump avuuga ko, batandukanye mu ntangiriro z'imyaka ya 2000, imyaka ibiri mbere y'uko Epstein afungwa bwa mbere. Mu 2008, Trump yavuze ko atari "umufana we".
Naho ibiro bya Perezida, White house, byo bitangaza ko gutandukana kwabo, kwatewe n’imyitwarire ya Epstein, kandi ko na Trump yamusohoye mu nzu y'urubyiniro ye kubera imyitwarire mini.
Ikinyamakuru The Washington Post, hagati aho, cyagaragaje ko guhagarara k’umubano w'aba bombi byatewe n’amahari ku mitungo imwe bari bafite muri Florida.
Kuki abantu bitaye cyane ku nkuru ya Epstein ?
Abashyigikiye Trump ku rwego rwo hejuru muri gahunda ya MAGA bamaze igihe kirekire bibwira ko abayobozi bahisha ukuri ku buzima n'urupfu rwa Epstein.
Bamwe muri bo batekereza ko hari itsinda ry'abantu bakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoza isoni abana rikora ku rwego rwo hejuru muri sosiyete ya Amerika, ndetse rikaba ririnzwe n'abantu bakomeye mu gihugu.
Iyo mvugo yakwirakwiye biciye mu butumwa bw'ibanga bwatangwaga n'umuntu wiyita Q utazwi izina ry'ukuri.
Mu yindi nkuru y'ibihuha ikwirakwizwa n'abakwirakwiza amakuru ya MAGA, bavuga ko Epstein yari umukozi w'ubutasi bwa Leta ya Israel.
Bamwe mu nshuti za Trump bagerageje guhagarika iyi nkubiri.
Mu kwezi gushize, abagize Inteko Ishinga Amategeko bahagarariye Abarepubulikani batangaje ihungabana rya mbere ry'Inteko (early recess), rihagarika imbaraga zari zigamije gutuma hasohoka inyandiko zerekeye Epstein mu minsi 30.
Hari ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisubizo kuri Epstein, cyane cyane impamvu yahawe igihano gito cyane muri Florida, niba koko we na Ghislaine Maxwellbari barakoraga bonyine cyangwa bari bafite abandi bafatanyabikorwa, ndetse n'impamvu yemerewe kwiyambura ubuzima muri gereza.