Urukiko rwashimangiye ko Nicolas Sarkozy yakoresheje amafaranga mu buryo butemewe mu kwiyamamaza

    • Umwanditsi, Laura Gozzi

Urukiko ruruta izindi rwo mu Bufaransa rwashimangiye igihano cyakatiwe uwahoze ari Perezida w'Ubufaransa Nicolas Sarkozy ku gutera inkunga y'amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko yo gukoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2007.

Yahamwe no gukoresha amafaranga y'umurengera mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, no guha akazi kompanyi yo kugaragaza isura nziza muri rubanda kugira ngo ihishire ibyo yakoze, yitwa Bygmalion.

Sarkozy, w'imyaka 70, yakatiwe gufungwa umwaka umwe mu 2024, amezi atandatu y'uwo mwaka akaba yari asubitswe, bisobanuye ko ashobora kuyafungwa yambara igikoresho cya elegitoronike (électronique) kimenyekanisha aho aherereye, aho kujya muri gereza.

Buri gihe yakomeje guhakana ibirego byose.

Abashinjacyaha muri uru rubanza bavuze ko ishyaka UMP rya Sarkozy ryakoresheje mu kwiyamamaza ama-Euro akubye hafi inshuro ebyiri asanzwe yo kutarenza mu kwiyamamaza ari yo miliyoni 22.5 z'ama-Euro, mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe.

Uko kurenza ayo mafaranga byatumye agira ibikorwa byo kwiyamamaza bikomeye (bihenze) ndetse na mitingi zikomeye.

Mu guhisha ikiguzi cy'ibyo bikorwa, ishyaka UMP ryasabye kompanyi Bygmalion guha fagitire iryo shyaka, aho kuzirihisha abashinzwe ibyo bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Uko guhamwa icyaha kwo ku wa gatatu kwabaye uguhamwa n'icyaha mu buryo ntakuka kwa kabiri kuri uyu wahoze ari Perezida w'Ubufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2012.

Mu Kuboza (12) kw'umwaka ushize, urukiko rukuru rw'ubujurire rwo mu Bufaransa rwashimangiye ko Sarkozy ahamwa n'icyaha cya ruswa ndetse biba ngombwa ko yambara umuringa wa elegitoronike wo kumuhozaho ijisho mu gihe cy'amezi atandatu.

Nuko, muri Nzeri (9) uyu mwaka, akatirwa gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n'ubufatanyacyaha mu mugambi mubisha.

Yamaze iminsi 20 muri gereza, nyuma yaho aza kurekurwa mu ntangiriro y'uku kwezi kw'Ugushyingo (11).

Urubanza rw'ubujurire ruzaba mu mwaka utaha. Kugeza igihe ruzabera, Sarkozy azaba acunzwe bikomeye mu rwego rw'ubucamanza ndetse ntiyemerewe kuva mu Bufaransa.

Ubwo hari hashize iminsi arekuwe, itsinda rya Sarkozy ryatangaje ko uyu wahoze ari Perezida w'Ubufaransa yari arimo kwandika igitabo ku byumweru bitatu yamaze muri gereza, gifiteumutwe ugira uti: "Le journal d'un prisonnier", cyangwa "Ikayi y'ubuzima bwa buri munsi bw'imfungwa", ugenekereje mu Kinyarwanda.

Igice cyo muri icyo gitabo, cyatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, kigira kiti: "Muri gereza nta kintu na kimwe cyo kubona, kandi nta kintu na kimwe cyo gukora. Nibagirwa guceceka kutabaho muri La Santé [muri iyo gereza], aho haba hari byinshi byo kumva. Hano, mu buryo bubabaje, urusaku ruhoraho. Ariko - cyo kimwe no mu butayu - ubuzima bw'imbere [muri jyewe] bugira imbaraga kurushaho muri gereza."