Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Yego - ushobora kuba inshuti n'uwahoze ari umukunzi wawe, ariko aya ni amategeko agomba kubigenga
- Umwanditsi, Emily Holt
Gutandukana n'umukunzi birarushya kuko uhita ubura umuntu mwasangiraga byose. Ariko gukomeza kuba inshuti n'uwahoze ari umukunzi wa kera nabyo bishobora kubabaza kimwe.
"Nta nshuti nyinshi mfite zigifitanye umubano n'abakunzi ba kera." Ayo ni amagambo ya Olivia Petter, umwanditsi w'igitabo cy'ubuhanga mu rukundo Millennial Love.
Gusa yongeraho ko we byamushobokeye mu bihe bimwe na bimwe.
Dore ibibazo bine ugomba kubanza kwibaza mbere yo guhitamo niba ukwiye kugumana ubucuti n'uwo mwatandukanye cyangwa niba bidashoboka na gato.
1. Ni umwizerwa bingana iki?
Olivia yabwiye BBC Radio 4 mu kiganiro Woman's Hour ati: "Hari abagabo umwe cyangwa babiri nagiranye na bo umubano w'urukundo w'igihe gito kandi utari ukomeye cyane, nyuma bigahinduka ubucuti busanzwe".
Yongeraho ati: "Kuba twarigeze 'kugera aho', bivuze ko byatworoheye kuba incuti za hafi tutagifite amakimbirane yasigaye cyangwa ibibazo bitavugwa".
Ariko ku bijyanye n'imibanire ikomeye, avuga ko n'ubwo babanye neza, batari incuti za hafi.
Umutoza mu bijyanye no gukundana n'imibanire, Kate Mansfield, avuga ko imibanire idakomeye akenshi iba ifite ibintu bike by'ingenzi by'ubuzima bigoye gutandukanya, bityo kuyihindura ubucuti bikaba byoroshye.
Ariko rimwe na rimwe, imibanire idakomeye ishobora gukurura amarangamutima akomeye kurushaho kuko, nk'uko abivuga, "akenshi iba ifite imbaraga nyinshi."
Kate yongeraho ati: "Biterwa cyane n'uko byarangiye, n'uwabihagaritse: ese byapfiriye rimwe ku mpande zombi, cyangwa hari uwafashe icyemezo cyo kubihagarika?
"Ibyo bigira ingaruka kurusha igihe byamaze ubwabyo."
2. Ese ntukimukunda koko?
Kimwe mu bibazo bikomeye ni ukumenya niba uwo muntu utakimukunda koko.
Kate agira ati: "Ugomba kuba wararangije kwakira iherezo ry'urukundo rwanyu n'itandukana ryanyu. Ibi kandi ugomba kumva ko bitagarukira ku kuva mu buzima bwo kubana gusa, ahubwo ureba niba atakiri no mu marangamutima yawe."
Uyu mwanditsi akomeza asaba ko umuntu yisuzuma akareba niba mbere yo gufata icyo cyemezo, na byinshi agisangiye n'uwahoze ari umukunzi we bitari urukundo gusa.
Aha twavuga nko kuba mufite inyungu cyangwa ibyo mukunda bishobora kubaho niba hatabayeho umubano w'urukundo.
Ko niba umubano wanyu wari wubakiye gusa ku gukundana no kwishimana, bizagorana cyane gukomeza kuba inshuti.
Ni ngombwa kandi kuba inyangamugayo ku mpamvu ushaka gukomeza kuba inshuti n'umukunzi wawe wa cyera.
Kate agira ati: "Niba ugikomeje kwizera ko ashobora guhindura ibitekerezo, cyangwa niba ugumye hafi kugira ngo ukurikirane ubuzima bwe bw'urukundo, ibyo si ubucuti busanzwe kuko uracyamukunda kandi uko guhindurira izina ibyiyumviro byawe ibyari urukundo ukabyita ubucuti, bizabangamira bwa bucuti bwanyu ndetse bibe byanabateza ibibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi".
Mu mpera, Kate avuga ko gukomeza kuba inshuti bishoboka gusa iyo impande zombi zamaze kwakira iherezo ry'urukundo rwabo bombi, bakumvikana uko bagiye kubana kandi nta n'umwe ufite indi migambi ihishe.
3. Hashize igihe kingana iki mutandukanye?
Bishobora kugorana guhindura umubano w'abakundana ukavamo ubucuti ako kanya.
Olivia aragira ati: "Ni ngombwa kugira akanya gato ko kwisuzuma no gufata umwanya wo gutekereza ku byo mwembi mwifuza".
Umunyarwenya akaba n'umwanditsi Rosie Wilby avuga ko yabashije kugira umubano mwiza wa gicuti n'abakobwa bahoze bakundana.
Yavuze ko we n'umukunzi we wa kera Donna batandukanye nyuma gato y'aho nyina wa Rosie apfiriye kandi bakaba baratakaje ibintu byose bari batunze kubera inkongi y'umuriro yibasiye inzu yabo.
Avuga ko nyuma y'ibyo byago umukunzi we yagiye akamara ibyumweru bitatu batavuganye.
avuga ko ibyo bishobora kuba byaratewe n'ibihe bikomeye bombi banyuragamo icyo gihe.
yungamo ati: "Icyo gihe ni cyo gusa twashoboye, kuko twari dufitanye umubano ukomeye kandi twari dukeneranye cyane mu bihe nk'ibyo twari turimo".
Akomeza avuga ko ubu hashize imyaka 25 kandi "Donna amfata nk'umuvandimwe we".
4. Ese uwo mukundana ntibimubangamira?
Niba wemeye gukomeza kuba inshuti n'uwo mwakundanaga, Kate avuga ko mugomba kuganira neza uko uwo mubano wanyu uzaba umeze niba umwe muri mwe agize umukunzi.
Kandi niba uwo mukunzi yinjiye mu buzima bwanyu akabon ako ubucuti bwanyu bubabangamiye, Kate ashimangira ko ugomba guha agaciro icyo kintu kandi ukamwumva mu gihe hari ibyo akybwiye abona ko bimubangamira.
Ati: "Si buri gihe biba bishingiye ku gufuha cyangwa guhangayika by'aho gusa, ahubwo rimwe na rimwe ni impungenge zifite ishingiro".
Wenda bizagusaba kuganira n'umukunzi wawe wa cyera kugira ngo muhindure ubucuti, nko kuganira gake, guhura mu matsinda menshi, cyangwa kugaragaza neza ibyo mukorera hamwe.
Olivia avuga ko abagore bakunze gutozwa gutinya abahoze ari abakunzi babo b'abagabo.
Ariko Rosie avuga ko mu miryango ya LGBT, kenshi biba bisanzwe kugumana ubucuti n'uwahoze ari uwo mukundana. "Hariho amategeko ngengamyitwarire atandukanye cyane."
Ni ryari mukwiye gufata icyemezo cyo kureka kuvugana burundu?
Kate avuga ko hari igihe ubucuti busanzwe buba budashoboka hagati y'abahoze bakundana. Aha twavuga nko mu gihe hari ihohoterwa, iryo ari ryo ryose, yaba iryo mu mutwe cyangwa ku mubiri. Ikindi ni uko mu gihe utamufitiye icyizere, ari byiza guhagarika umubano wanyu. Igihe kandi wumva ko ukifitemo amarangamutim ayo kumukunda, ukwiye guhagarika ubwo bucuti kuko bwateza ibibazo.
"Rimwe na rimwe ikintu cyiza ushobora gukora ku mpande zombi ni ukwemera ko icyo gice cyarangiye".
Olivia na we yungamo ati: "Abantu bonyine nahagaritse burundu ubucuti twari dufitanye, ni abantu bigeze kumbabaza mu buryo bumwe cgangwa ubundi".
Avuga ko inshuti ze nyinshi zitagifitanye umubano wihariye n'abo bahoze bakundana.
"Nibwira ko hari imitekerereze yo gusiga ibyashize mu bihe byahise nyine."