Uyu munsi mu rubanza rwa Kabuga: Nta cyahinduka ku kuba adashoboye kwitabira urubanza – inzobere

Félicien Kabuga ari kuri gereza y'urukiko i La Haye kuri uyu wa gatatu

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, aha yari akurikiye ibazwa ry'inzobere kuri uyu wa gatatu, ari kuri gereza y'urukiko
    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Inzobere mu buzima bwo mutwe Profeseri Patrick Cras ni we wabajijwe kuri raporo ku buzima bwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Profeseri Cras, umwe mu nzobere eshatu zigenga zayikoze, ni we wa nyuma wabajijwe ibibazo kuri iyo raporo.

Irimo ko ubuzima bwa Kabuga butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe mu buryo bwa nyabwo, nkuko byavuzwe mu rukiko.

Kabuga, wari ukurikiye mu buryo bw'amashusho ari kuri gereza y'urukiko, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Profeseri Cras yari ari mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha.

Ibyo inzobere yavuze mu ncamake

  • Nta cyahinduka ku nama inzobere zagiriye urukiko
  • Kabuga hari ibyo yibuka
  • Kabuga "byamugora cyane" gusobanukirwa ibyo abazwa mu rukiko
Profeseri Patrick Crass ubwo yatangaga ubuhamya kuri raporo kuri uyu wa gatatu

Ahavuye isanamu, SCREENGRAB IRMCT LIVE EVENT

Insiguro y'isanamu, Profeseri Patrick Cras ubwo yabazwaga kuri iyo raporo kuri uyu wa gatatu

Nyuma yuko Maître Emmanuel Altit wunganira Kabuga yari amaze kubaza Profeseri Cras kuri iyi raporo – igice ntashoboye gukurikira ku mashusho, umwanya wahawe ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Rashid yamubajije ku by'"ingenzi mu iburanisha", icyo byasaba kuri Kabuga ngo abe ari kuri urwo rwego.

Asubiza ko ibyo ari igihe Kabuga yaba afite ubushobozi bwo gusobanukirwa ibibazo abazwa mu rukiko n'impamvu abibazwa. Gusa ngo kuri ubu Kabuga "byamugora cyane" kandi ntiyashobora kubisobanukirwa.

Rashid yabwiye Profeseri Cras ku nkuru ngo yasohotse mu kinyamakuru ivuga ku ngingo y'umutungo wa Kabuga.

Yavuze ko muri iyo nkuru, muri Mutarama (1) uyu mwaka Kabuga yanze gushyira umukono ku nyandiko ku mutungo, nuko Rashid abaza Profeseri Cras kugira icyo abivugaho.

Yasubije ko azi ko n'abantu bageze ku rwego rwo hejuru rwo kwibagirwa cyane bashobora kuvuga icyo bashaka kijyanye n'umutungo wabo.

Rashid amubaza no ku kuntu Kabuga yashoboye gusobanukirwa iby'umutungo kandi byari no mu rurimi rw'Igiswayili rutari kavukire ye.

Profeseri Cras yamusubije ko atari abizi ko Kabuga avuga Igiswayili.

Ariko Profeseri Cras yavuze ko atumva neza icyo kuba atanze ibitekerezo kuri iyo nkuru byatanga nk'umusanzu.

Igishushanyo kirimo iby'ibanze wamenya ku rubanza rwa Kabuga
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mustapha El Baaj, wo mu nteko y'abacamanza bane bo muri uru rubanza, yabajije iyi nzobere niba yavuga ko ubushobozi bwo mu mutwe bwa Kabuga "bwahindutse burundu".

Yamusubije ko nta kintu kibaho cyo gutakaza ubwo bushobozi burundu, ko hari ibyo umuntu aba agishobora kwibuka, akenshi bijyanye n'umwirondoro bwite.

Ariko ngo ibyo bitandukanye no gusobanukirwa iburanisha, byo "byaba bigoye kurushaho ku muntu ufite ikibazo cyo kwibagirwa cyane".

Yavuze ko uregwa agifite ubushobozi bwo gusobanukirwa imiterere y'ibimenyetso, ariko ko ubwo bushobozi bwagabanutse, ko akoresha interuro ngufi mu kuvuga kwe.

Umucamanza El Baaj yabajije iyi nzobere niba Kabuga ashobora nko guhitamo umwunganizi no guhitamo guceceka.

Profeseri Cras yavuze ko azi neza ko Kabuga azi icyo umwunganizi we bivuze, icyo ashinzwe, kandi ko ashobora kuvuga icyo yifuza ko gikorwa.

Umucamanza yahaye Profeseri Cras urugero rw'ibyavuzwe n'inzobere mugenzi we Profeseri Kennedy ubwo yabazwaga mu rukiko, aho ngo Kabuga yamubwiye ko atifuza ko urubanza rwe rukomeza kuko arwaye.

Yamubajije niba ibyo bitagaragaza ko Kabuga azi guhitamo ibyo abona biri mu nyungu ze.

Profeseri Cras yamubwiye ko Kabuga, ubwo yari amubajije aho yifuza gutura mu gihe kiri imbere, yamubwiye ati: "Aho ntuye ubu".

Ubwo yari amubajije niba yifuza kuguma muri gereza, yarasubije ati: "Yego, ndifuza kuguma muri gereza".

Aho ni ho Profeseri Cras yibajije niba icyo gisubizo kigaragaza umuntu ufite mu mutwe hakora neza, avuga ko ibyo hari undi muntu wo kubifataho icyemezo.

Umucamanza Margaret M. deGuzman na we yabajije Profeseri Cras, ku mbogamizi yavuze ko yahuye na zo mu gusuzuma Kabuga mu Kuboza (12) mu 2022 no muri Gashyantare (2) mu 2023, nk'aho Kabuga atashakaga gusubiza.

Yabajije Profeseri Cras niba bishoboka ko hari icyahinduka ku kuba Kabuga adashoboye kwitabira urubanza.

Ati: "Nafata ko ibyo bidashoboka, [bidashoboka] ko twahindura inama yacu [twagiriye urukiko]".

Umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yavuze ko rizakomeza ku munsi w'ejo ku wa kane, humvwa ibivugwa n'impande ziri muri uru rubanza.