Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
General Gatsinzi watabarutse yari nde?
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Uwahoze ari minisitiri w’ingabo z’u Rwanda General Marcel Gatsinzi yatabarutse aguye mu gihugu cy’Ububiligi aho yari amaze iminsi atuye.
Uyu musirikare w’igihe kirekire yanabaye no mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa Major General (Jenerali Majoro) Juvénal Habyarimana ndetse akaba yaranagize uruhare mu mishyikirano y’amahoro ya Arusha.
Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu mwaka wa 2013.
General Gatsinzi, wari wujuje imyaka 75 y’amavuko, yavukiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 1948.
Ubuzima bwe bwa gisirikare bwatangiye mu mwaka wa 1968 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo.
Yize mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.
Yakurikijeho ubuzima mu gisirikare cy’ubutegetsi bwa Major General Habyarimana mbere yuko uyu yicwa mu mwaka wa 1994.
Hagati y’umwaka wa 1990 na 1994 General Gatsinzi yabaye mu mutwe w’indorerezi hagati y’ingabo za Habyarimana n’iz’umutwe wa FPR barwanaga.
Kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, General Gatsinzi yagaragaye mu myanya ikomeye y’ubutegetsi haba mu gisirikare ndetse no muri politiki.
Mu mwaka wa 1995 General Gatsinzi yabaye umugaba wungirije w’igisirikare cya leta nshya yari imaze gushingwa mu Rwanda.
Hagati y’umwaka wa 1997 na 2000, General Gatsinzi yashinzwe kuyobora Gendarmerie y’igihugu, aho yavuye ajya gushingwa urwego rw’igihugu rw’ubutasi - National Security Service - kugeza mu mwaka wa 2002.
Mu gihe cy’imyaka 8 yashinzwe kuyobora minisiteri y’ingabo hagati y’umwaka wa 2002 na 2010.
General Gatsinzi yabaye kandi minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza hagati ya 2010 na 2013, kuva icyo gihe akaba ataragize akandi kazi kazwi ka leta.
Apfuye yari mu kiruhuko cy’izabukuru, amakuru akavuga ko yaguye mu gihugu cy’Ububiligi azize uburwayi.