‘Twigire mu mikino’ – Gahunda irimo guhindura uburezi bw’abana b’incuke mu Rwanda

Insiguro ya video, Reba uko abana b'incuke mu Rwanda bigishwa hifashishijwe gukina
‘Twigire mu mikino’ – Gahunda irimo guhindura uburezi bw’abana b’incuke mu Rwanda
    • Umwanditsi, Yves Bucyana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Mu gihe isi yizihije ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga wo ‘gukina’ mu Rwanda hari umushinga ufasha abana bo mu mashuri y’incuke asaga 600 ya leta mu gihugu kwiga hifashishijwe imikino nk’uburyo bwo kubafasha kumenya, no kubategurira kwinjira mu mashuri abanza.

Nagiye ku ishuri rya Karuli mu cyaro cyo mu majyaruguru y’u Rwanda ndeba uburyo iyi gahunda ikorwa, mbategurira iyi videwo… yirebe hejuru.