Prosper Ntawukamenye uba Afrika y'epfo uregwa iterabwoba mu Rwanda asaba kurekurwa

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umunyarwanda Prosper Ntawukamenya arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo rugategeka ko arekurwa.
Uyu mugabo w’umucuruzi wabaga mu gihugu cy’Afrika y’Epfo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kigali itariki 20 z'ukwezi kwa kabiri, ubwo yari ahanyuze (transit).
Ntawukamenya yarezwe ibyaha by’iterabwoba no gucuruza abantu cyakora icyo gucuruza abantu cyo kiza gukurwaho n’ubushinjacyaha.
Uyu mugabo usaba kurekurwa, ahakana ibyo aregwa.
Prosper Ntawukamenya wari kumwe n’umwunganira mu mategeko Ibrahim Safari yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko asaba iseswa ry’icyemezo kimufunze by’agateganyo.
Yavuze ko icyaha ashinjwa cy’iterabwoba kitatangiwe ibimenyetso n’ubushinjacyaha.
Yagize ati: "Numva ko ubushinjacyaha ari bwo bufite inshingano zo gushaka ibimenyetso ku byaha buregera. Kuki nkomeza gufungwa ngo harashakwa ibimenyetso, kuki bitashatswe mbere?"
Nk’uko bivugwa n’umunyametegeko we, iyi ni inshuro ya kabiri asabirwa gufungwa by’agateganyo kandi ubushinjacyaha budasobanura impamvu butajyana ikirego mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko bugishakisha ibindi bimenyetso kandi ko bubikora mu mbibi z’amategeko.
Bwavuze ko "kuba tugishakisha ibimenyetso si uko tutagize icyo dukora muri iki gihe cyose gishize. Turacyashaka ibimenyetso bihagije uretse ko ibyo dukoze byose bitari ngombwa ko tubimenyesha abaregwa umunsi ku wundi".
Bwavuze ko ibyaha Ntawukamenya aregwa ari iby’ubugome bityo ko agomba gukomeza gufungwa mu gihe ategereje urubanza rwe.
Yafashwe ate?
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ni bwo Ntawukamenya yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe ubwo yari ahanyuze yerekeza muri Afrika y’Epfo aho atuye.
Icyo gihe ngo yari kumwe n’abantu babiri bakomoka muri Ethiopia yari ajyanye muri Afrika y’Epfo abisabwe n’umuvandimwe wabo uhatuye.
Uko ari batatu batawe muri yombi baregwa icyaha basangiye cy’iterabwoba na ho Ntawukamenya akongeraho icyo gucuruza abantu.
Ubushinjacyaha bwareze Ntawukamenya icyaha cyo gusenya inyubako n’uburyo bwo gutwara abantu hagamijwe iterabwoba.
Umwunganizi we ariko akavuga ko nta kimenyetso cy’ikintu cyasenywe bikozwe n’uregwa.
Ikimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho ngo ni agapapuro bwabonye ubwo bwasakaga uregwa kanditseho amagambo "intwaro" n’"ifumbire".
Ku munyamategeko Safari ngo aya magambo ntagize ikimenyetso kuko ubushinjacyaha butashoboye kuyahuza n’icyaha.
Bwareze kandi Ntawukamenya icyaha cyo gucuruza abantu bushingiye ku bantu bakomoka muri Ethiopia bari bari kumwe. Ariko iki cyaha cyo ngo cyaje gukurwaho.
Ntawukamenya w’imyaka 54 akomoka ahitwa ku Muhororo mu cyahoze ari Gisenyi.
Amakuru avuga ko yize iby’ikoranabuhanga mu Burusiya kandi ngo ntiyabaye cyane mu Rwanda.
Atuye muri Afrika y’Epfo, akaba yarakunze gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu bihugu birimo Mozambique ndetse umwe mu mitwe aregwa gukorana nayo ukaba ari uwo muri iki gihugu.
Umucamanza yavuze ko azatangaza umwanzuro w’uru rubanza ku itariki ya 12 z’uku kwezi.













