Namibia yabujije ubwato 'butwaye intwaro za Israel' guhagarara ku cyambu cyayo

Icyambu Walvis Bay cya Namibia ni ahantu h'ingenzi ho guhagarara mu nzira mpuzamahanga y'amato

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Icyambu Walvis Bay cya Namibia ni ahantu h'ingenzi ho guhagarara mu nzira mpuzamahanga y'amato

Ubwato Namibia yaketse ko butwaye ibikoresho bya gisirikare bigiye muri Israel gukoreshwa mu ntambara ya Gaza bwabujijwe guhagarara ku mwaro w’iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyepfo.

Yvonne Dausab, Minisitiri w’ubutabera wa Namibia, yabwiye itangazamakuru rya leta yaho ko ubwo bwato bwangiwe guhagarara kuko bwari “butwaye ibintu biturika bishyiriwe Israel”.

Ubu bwato bwitwa MV Kathrin bwari buvuye muri Vietnam, bwasabye uruhushya rwo guhagarara ku cyambu cya Walvis Bay – mbere yo gukomeza bwerekeza mu majyaruguru, mu nzira bikekwa ko igana mu nyanja ya Mediterane bwinjiriye mu muhora wa Gibraltar.

Imiryango iharanira uburenganzira yari yaburiye Namibia ko ishobora kwisanga yahonyora uburenganzira bwa muntu mu gihe yakwemerera buriya bwato guhagarara muri iki gihugu.

Ntabwo bizwi neza impamvu buriya bwato bwashakaga guhagarara, ariko amato ari ku rugendo rurerure akunda guhagarara ngo afate ibikenewe, aruhuke, akuremo cyangwa ashyiremo imizigo.

Mu Ukuboza (12) gushize, Afurika y’Epfo, umuturanyi akaba n’inshuti ya Namibia, yatanze ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga rw'Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) irega Israel ko irimo gukora jenoside muri Gaza.

Israel yavuze ko ibi birego bya Afurika y’Epfo “nta shingiro bifite”.

Intambara ya Israel muri Gaza - ivuga ko yagiyeyo kurandura umutwe wa Hamas nyuma y’ibitero byayo muri Israel mu Ukwakira (10) gushize - irakomeje. Abantu barenga 40,430 bamaze kwicwa nk’uko Hamas ibivuga.

Walvis Bay
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Icyambu cya Walvis Bay ni cyo kinini cy’ubucuruzi muri Namibia, cyakira amato hafi 900, kandi cyakira toni hafi miliyoni umunani z’imizigo buri mwaka, nk’uko bivugwa n’ikigo Namibian Ports Authority (Namport).

Buriya bwato MV Kathrin, bwagombaga guhagarara kuri Walvis Bay ku wa mbere, bwangiwe kubera ubushake bwa Namibia bwo gufasha abaturage ba Palestine no gusaba ko ubugizi bwa nabi muri Gaza buhagarara, nk’uko minisitiri Dausab abivuga.

Asubiramo iperereza rya polisi, Yvonne Dausab yavuze ko buriya bwato “bwari butwaye ibiturika bigiye muri Israel, bityo kubera iyo mpamvu bwabujijwe kwinjira mu mazi ya Namibia”.

Yongeraho ati: “Namibia yubahirije inshingano yo kudafasha cyangwa gutiza umurindi ibyaha by’intambara bya Israel, ibyaha byibasira inyoko muntu, jenoside, no kwigarurira Palestine kutemewe n’amategeko.”

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu cya Namibia, Economic and Social Justice Trust (ESJT) cyashimye iki gikorwa.

Herbert Jauch wo muri iki kigo yabwiye BBC ati: “Twishimiye ko leta yahisemo kubahiriza amategeko mpuzamahanga ikiyemeza kutaba umufatanyacyaha muri jenoside.”

Ikigo Namport nticyasubije BBC ibyo cyabajijwe kuri buriya bwato MV Kathrin.

Mbere ariko iki kigo cyemeje ko cyemereye ubundi bwato butwaye “umuzigo uteye inkeke” kunyura mu mazi ya Namibia ariko ntibuhahagarare.