Itangazo rivuga ko Assad atashakaga kuva muri Syria

    • Umwanditsi, Paulin Kola
    • Igikorwa, BBC News

Uwahoze ari Perezida wa Syria Bashar al-Assad avuga ko atigeze na rimwe ashaka guhungira mu Burusiya – mu rivugwa ko ari ryo tangazo rya mbere asohoye kuva umurwa mukuru Damascus wafatwa n'inyeshyamba mu minsi icyenda ishize.

Iryo tangazo rivugwa ko ryasohowe na Assad ku wa mbere, ryashyizwe kuri shene yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram rw'ibiro bya perezida wa Syria, nubwo kuri ubu bitazwi ugenzura iyo shene – cyangwa niba ari we wanditse iryo tangazo.

Muri iryo tangazo avuga ko ubwo umurwa mukuru wa Syria wafatwaga n'inyeshyamba, yagiye mu kigo cya gisirikare cy'ingabo z'Uburusiya cyo mu ntara ya Latakia muri Syria "kugenzura ibikorwa by'imirwano", nuko aza kubona ko ingabo za Syria nta kindi zakoze kitari uguta ibirindiro byazo.

Yavuze ko ikigo cya Hmeimim cy'ingabo zirwanira mu kirere z'Uburusiya cyari "cyarashweho bikomeye n'ibitero by'indege nto zitajyamo umupilote [zizwi nka drone]", nuko Abarusiya bafata icyemezo cyo kumujyana n'indege mu murwa mukuru Moscow w'Uburusiya.

Muri iryo tangazo – ryasohowe mu rurimi rw'Icyarabu no mu Cyongereza – amakuru avuga ko uwo wahoze ari Perezida wa Syria avuga uko byagenze ku itariki ya 8 Ukuboza (12), n'ukuntu bigaragara ko yari yagotewe mu kigo cya gisirikare cy'Uburusiya.

Iryo tangazo rigira riti: "Mu gihe nta buryo bushoboka bwari buhari bwo kuva mu kigo, Moscow [ubutegetsi bw'Uburusiya] yasabye ko ubuyobozi bw'ikigo bukora kuburyo buhankura ako kanya bukanjyana mu Burusiya ku mugoroba wo ku cyumweru ku itariki 8 Ukuboza."

"Ibi byabaye umunsi umwe nyuma yuko Damascus ifashwe, nyuma yuko ibirindiro bya nyuma bya gisirikare bihirimye ndetse bigatuma ubuzima buhagarara mu nzego zose za leta zari zisigaye."

Iryo tangazo ryongeraho ko "nta na rimwe muri ibi byabaga nigeze ntekereza ku kuva ku butegetsi cyangwa gushaka ubuhungiro, ndetse nta busabe nk'ubwo nigeze ngezwaho n'umuntu n'umwe cyangwa uruhande na rumwe".

Iryo tangazo rigira riti: "Iyo leta iguye mu biganza by'iterabwoba ndetse ubushobozi bwo gutanga umusanzu w'ingirakamaro bugatakara, umwanya uwo ari wo wose [w'ubutegetsi] nta ntego uba ufite."

Assad ntiyigeze yigaragaza ubwo imijyi n'intara za Syria byafatwaga n'inyeshyamba ziyobowe n'umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS) w'intagondwa zigendera ku mahame akaze y'idini rya Isilamu, mu gihe cy'iminsi 12.

Ariko guhwihwisa kwariyongereye ko yari yahunze igihugu kuko na minisitiri w'intebe we atashoboraga kuvugana na we ubwo inyeshyamba ziraraga muri Damascus.

Ku itariki ya 9 Ukuboza, ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko yahawe ubuhungiro muri icyo gihugu – nubwo ubutegetsi bw'Uburusiya butarabyemeza.

Imitwe y'inyeshyamba yo muri Syria ikomeje gushinga leta y'inzibacyuho.

Umutwe wa HTS, wa mbere ukomeye cyane mu mitwe y'inyeshyamba yo muri Syria, washinzwe mu mwaka wa 2011, icyo gihe witwaga irindi zina rya Jabhat al-Nusra. Mu mwaka wakurikiyeho, watangaje ko uyobotse umutwe wa al-Qaeda.

Umutwe wa al-Nusra wacanye umubano na al-Qaeda mu mwaka wa 2016, nuko nyuma yaho ufata izina rya HTS ubwo wihuzaga n'andi mashami. Ariko Umuryango w'Abibumbye (ONU), Amerika, Ubwongereza n'ibindi bihugu byinshi, bikomeje kuwufata nk'umutwe w'iterabwoba.

Umukuru wawo Ahmed al-Sharaa, mbere yakoreshaga izina ryo mu ntambara rya Abu Mohammed al-Jolani, yasezeranyije ubworoherane bw'amadini atandukanye n'amoko atandukanye. Ariko amateka y'uwo mutwe yuko wahoze ugendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu, yatumye bamwe bashidikanya niba uzakurikiza ibyo wasezeranyije.

Geir Pedersen, intumwa ya ONU muri Syria, wahuye na al-Sharaa ku cyumweru, yavuze ko Syria igomba kugira inzibacyuho "yo kwizerwa kandi ihuriwemo na bose".

Qatar na yo yohereje itsinda ry'intumwa muri Syria guhura n'abategetsi bo muri leta y'inzibacyuho, mbere yuko icyo gihugu cyongera gufungura ambasade yacyo kuri uyu wa kabiri, nyuma y'imyaka 13 kiyifunze.

Ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) ntibiragera aho kongera gufungura ambasade zabyo muri Syria, ariko mu minsi itatu ishize Amerika n'Ubwongereza byavuze ko byavuganye n'umutwe wa HTS.

Leta y'Ubwongereza yasobanuye ko uwo mutwe ugendera ku mahame akaze y'idini rya Isilamu ugifatwa nk'umutwe w'iterabwoba, nubwo Ubwongereza bwatangiye "umushyikirano wo mu rwego rwa dipolomasi" na wo.

Ku wa mbere, umukuru w'ububanyi n'amahanga mu muryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), Kaja Kallas, yavuze ko Uburusiya na Irani "ntibikwiye kugira umwanya muri ejo hazaza ha Syria".