Imvo n'Imvano kuri Africa Nova yahoze ari umuririmbyi w'icyamamare mu Burundi no muri EAC

Mwaramukanye amahoro mwese muteze amatwi Imvo n'imvano yo kuri uyu wa gatandatu tariki 11 z'ukwa 10 mu 2025. Guhera uyu munsi Imvo n'Imvano igiye kubagezaho uruhererekane rw'ibiganiro nagiye gukorera muri Canada.

Nasuye imijyi ibiri : Ottawa na Montreal. Aha nahasanze abimukira batari bake bakomoka mu bihugu by'ibiyaga bigari, ni ukuvuga u Burundi, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

Nasanze hari abahageze cyera mu myaka ya za 80 n'abandi bamaze amezi make bahageze. Nasanze hari abamaze kwiteza imbere mu mishinga itandukanye muzumva mu biganiro tuzabagezaho muri ibi byumweru biri imbere.

Uyu munsi turahera ku muririmbyi wabaye icyamamare mu Burundi no mu bihugu byo muri Afrika y'uburasirazuba mu myaka ya za 70 kugeza mu 2000. Azwi cyane kw'izina rya AfricaNova, ubu akaba afite imyaka 75.

Nasanze ariko agikora, akora akazi kamubeshejeho, akaba anagikora n'umuziki. Yayoboye umurwi wa Radio na Television y'u Burundi bitaga AMABANO, aba mu murwi/orchestre yacurangiraga umukuru wa Uganda Idi Amin Dada, yageze mu marushanwa y'igikombe cya KORA kibera muri Afrika y'Epfo aho yahiganwaga na Koffi Olomide na Papa Wemba.

Mu 1983 yasohoye Cassette irimo indirimo 8 - nizo basohoroga icyo gihe, mu 2001 asohora CD irimo indirimbo 10, icyo gihe yabaga muri Côte d'Ivoire, yongera no gusohora indi CD mu 2004 irimo indirimbo 14, yabonye udushimwe mu Burundi, muri Côte d'Ivoire no muri Canada aho uyu munsi yujuje imyaka 20 ahatuye. Amaze kwandika indirimbo zibarirwa mu majana.

Yambwiye ko aribwo bwa mbere agiye kubwira igitangazamakuru ayo mateka ye yose. Muri iki kiganiro aratubwira uko yinjiye mu muziki, inzitizi yahuye nazo, uko yagiye muri politike, ibyiza atazibagirwa n'uko abona ejo hazaza h'umuziki mu Burundi.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Felin Gakwaya