Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Nta ntambwe nshya iraterwa ku kibazo cya Ukraine nyuma y'ibiganiro Putin yagiranye na Amerika
- Umwanditsi, Maia Davies
- Umwanditsi, Laura Gozzi
Ibiganiro byamaze amasaha atanu byahuje Perezida w'Uburusiya Vradimir Putin ndetse n'abahagarariye Prezida Donald Trump wa Amerika, bisa nkibitageze ku ntego iganisha ku masezerano yo kugarura amahoro muri Ukraine.
Umuvugizi wa Leta y'u Burusiya yavuze ko inama yabereye i Moscou "Yagenze neza", ariko ko bimwe mu bice bigize amasezerano y'amahoro muri Ukraine bitavugwaho rumwe n'u Burusiya.
Intumwa za Perezida Trump, Steve Witkoff n'umukwe we Jared Kushner ni bo bitabiriye ibiganiro nyuma y'ibyumweru by'ibiganiro bigamije gushakira hamwe uko barangiza intambara yo muri Ukraine. Itsinda ryo ku ruhande rwa Amerika ntacyo riratangaza ku byavuye muri ibyo biganiro kuva bava i Moscow.
Mbere yo guhura na bo, ku wa kabiri, Putin yari yatangaje ko atazemera impinduka zatanzweho ibitekerezo na Ukraine ndetse n'Uburayi ku mushinga wa Amerika wo kurangiza intambara. Yagize ati: "Niba Uburayi bushaka kujya mu ntambara, bakaba bifuza kugira iyo batangira ku Burusiya, twebwe ubu turiteguye."
Ukraine n'abafatanyabikorwa bayo bakomeje gusaba Leta ya Amerika guhindura bimwe mu bikubiye mu mushinga w'amasezerano y'amahoro, mu gihe ibiro bya Perezida wa Amerika byo bishaka kwihutisha isinywa n'ishyirwa mu bikorwa ry'ayo, kandi u Burusiya bwari bwaragaragaje ubushake bwo gusinya ayo masezerano.
Uwo mushinga, wabonwaga nk'ufitiye inyungu nyinshi u Burusiya, gusa nyuma y'aho ugaragaye mu bitangazamakuru mu Ugushyingo (11) waje guhindurwamo byinshi mu byumweru bike bishize.
Yuri Ushakov umujyanama mukuru wa Putin, ubwo yabazwaga kuri iyo mbanzirizamushinga nyuma y'inama yabereye i Moscou, yavuze ko "u Burusiya bwemeye bimwe mu bikubiyemo… ariko hari ibindi twanenze." Yongeyeho ko: "Nta mwanzuro uhuza impande zombi turageraho… turacyafite akazi kenshi."
Ukutumvikana gukomeye hagati ya Moscou na Kyiv biracyahari, harimo nko kuba Ukraine yakwemera guheba bimwe mu bice ikiri kugenzura ndetse n'ingamba z'ubwirinzi Uburayi bwiyemeje gutanga.
U Burusiya n'ibihugu by'u Burayi bishyigikiye Ukraine ntibavuga rumwe ku byo buri ruhande rubona bikwiye kugenwa mu masezerano y'amahoro.
Mbere y'ibyo biganiro, Putin yanenze bikomeye abayobozi b'i Burayi bashyigikiye Ukraine kuva u Burusiya bwagabayo ibitero mu mwaka wa 2022.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yiteze ko azahabwa raporo ku biganiro byabereye i Moscou n'itsinda rya Perezida wa Amerika nyuma y'inama, nubwo bitari byamenyekanye ko Witkoff na Kushner bazajya i Kyiv cyangwa mu bindi bihugu by'u Burayi kugira ngo bakomeze ibiganiro imbonankubone.
Mbere y'ibiganiro byabereye i Moscou, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuwa kabiri yari yavuze ko ubu "hari amahirwe yo guhagarika intambara, kurusha ikindi gihe cyose," ariko ko zimwe mu ngingo zo muri Iyo mbanzirizamushinga zigikenewe gukosorwa no gusobanurwa neza.
"Byose bishingira ku biganiro by'uyu munsi," ibi Zelensky yabivuze mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo yari mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cya Ireland.
Zelensky yanavuze ko "nta gisubizo cyoroshye gihari," asubiramo ko Ukraine igomba kugira uruhare mu biganiro by'amahoro, kandi ko hagomba kumvikanwa ku ngamba z'umutekano zifatika, nko kuba umunyamuryango wa OTAN - icyemezo cyamaganwe n'u Burusiya kuva kera, ndetse kikaba kitanashyigikiwe na perezida Trump.
Zelensky yongeyeho ati: "Tugomba guhagarika intambara ku buryo mu mwaka umwe gusa, u Burusiya butazongera kugaruka kudutera".
Intumwa za Ukraine zimaze igihe gito zigirana ibiganiro by'icyiciro cya kabiri ku mushinga w'amasezerano, byitabiriwe na Witkoff, Kushner ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Amerika, Marco Rubio.
Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko ibitekerezo byamaze "kunozwa neza" kubera ibyo biganiro, nubwo ingingo nshya zikubiye muri uwo mushinga uherutse kunozwa zitaremezwa.
Putin, uvuga ko u Burusiya bufite ijambo rikomeye ku rugamba, kuva mu cyumweru cyashize aracyakomeye ku byo asaba. Ku rundi ruhande, Zelensky nawe akagaragaza ko atazigera arekura ibice by'uburasirazuba bwa Ukraine akiri kugenzura.
Mu gihe ibiganiro byo ku wa kabiri byari biri kuba, Trump yabwiye abagize leta ye ko "bitoroshye na gato guhagarika iyi ntambara," abisobanura mu cyo we yise "Umwanda."
Ukraine ndetse n'inshuti zayo zo ku mugabane w'i Burayi ntibavuga rumwe ku ngingo ishyigikiwe na Amerika ya 28 ikubiye muri ayo masezerano, ku ngingo nyinshi zagiweho impaka muri iyi ntambara, nko kwemera kwa Washington ko Donetsk na Luhansk byaba ibice by'u Burusiya.
Ku wa mbere Perezida Zelensky yahuye na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron, ndetse n'abandi bayobozi bo ku mugabane w'i Burayi bakurikiranye inama ku buryo bw'iyakure.
Macron yavuze ko "nta mushinga uhari uhamye bavugaho" kuko byashoboraga gusa iyo Ukraine n'u burayi babitangaho ibitekerezo.
Hagati aho, ubwo ibiganiro byabaga ku wa kabiri, ku mirongo y'imbere y'urugamba intambara na yo yari ikomeje. Ingabo za Ukraine zavuze ko zikomeje imirwano n'ingabo z'u Burusiya mu mujyi w'ingenzi wo mu burasirazuba wa Pokrovsk, gusa ibi ntibihura n'ibivugwa n'u Burusiya ko bamaze kuwufata.
Minisiteri y'ingabo mu Burusiya iherutse gushyira hanze amashusho kuri Telegram agaragaza ingabo zayo zifashe ibendera muri uwo mujyi w'ingenzi, umujyi bamaze igihe kirenga umwaka bagerageza kuwufata.
Ubuyobozi bw'ingabo za Ukraine ziri mu burasirazuba bw'igihugu bwavuze ko u Burusiya bwagerageje "gushyira ibendera" muri uwo umujyi mu buryo bwa "poropaganda" mu kugaragaza ko bafashe uwo umujyi, mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bongeyeho ko "bahise bahunga byihuse, kandi ko ibikorwa byo gukomeza guhashya umwanzi bigikomeje."
Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko ingabo zacyo zikigenzura igice cy'amajyaruguru y'uwo mujyi, aho ingabo z'Abarusiya zatakarije byinshi, mu gihe abakurikiranira iyo ntambara bya hafi na bo bahakana ko ingabo z'u Burusiya zaba zigenzura ako gace.
Igisirikare cya Ukraine cyahakanye ibivugwa n'u Burusiya ko bwafashe ako gace ko ko ku mupaka wa Vovchansk mu burasirazuba bwa Ukraine, zivuga ko "cyongereye imbaraga zacyo" mu burasirazuba bwa Kupyans, aho u Burusiya buvuga ko bwafashe mu byumweru bibiri bishize.
Kuva u Burusiya bwakwinjira muri Ukraine ku ya 24 Gashyantare (2) 2022, abasirikare ibihumbi bamaze kwicwa no gukomerekera muri iyo ntambara, hamwe n'abasivile barenga 14,000, nk'uko bitangazwa n'Umuryango w'Abibumbye.
Ibitero byagiye bigabwa ku mashuli y'inshuke, ibitaro n'inyubako z'amacumbi byose byangijwe bikomeye n'ibitero bya za Dorone (Utudege tutagira abapilote) ndetse na za misile.
Amakimbirane hagati y'ibi bihugu byombi byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z'aba Soviyeti, yatangiye mu mwaka wa 2014, ubwo uwari Perezida wa Ukraine wari ushyigikiwe n'u Burusiya yavanwaga ku butegetsi, maze u Burusiya mu gusubiza bwigarurira Crimea ndetse bunagira uruhare mu mvururu zo mu burasirazuba bwa Ukraine.