Ingaruka z'iyicarubozo rikabije Ndagijimana yakorewe muri gereza rikamusigira ubumuga n'ibisare

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa & Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Emmanuel Ndagijimana avuga ko bamwe mu bari bafunganywe na we bo bapfuye kubera iyicarubozo bakorewe.
Inkuru y'ibyo bakorewe muri gereza ya Rubavu iri ahitwa Nyakiriba yatumye hari abacungagereza bakurikiranwa kandi bamwe bahamwe n'ibyaha by'iyicarubozo bakoreye imfungwa.
Nubwo ashima akazi ubutabera bwakoze, avuga ko atabonye ubwuzuye kuko ingaruka z'ibyo yakorewe zatumye atabasha gutunga umuryango we.
Kuburira: Iyi nkuru irimo amakuru ashobora guhungabanya bamwe
Kuva mu 1997 Umuryango w'Abibumbye wagennye tariki 26 Kamena (6) nk'umunsi mpuzamahanga wo kwita ku bakorewe iyicarubozo.
Ndagijimana ubu ahanganye n'ingaruka zikomeye z'iyicarubozo yakorewe mu myaka itanu ishize, ryasigiye ubumuga umubiri we, uburwayi bwo mu mutwe adafite ubushobozi bwo kwivuza, n'ubuzima bubi ku muryango we.
Urwego rwa leta rushinzwe za gereza ruhakana ibikorwa by'iyicarubozo bivugwa muri za gereza, leta na yo ikavuga ko yashyize umuhate mu kurwanya iyicarubozo, cyane cyane muri za gereza.
Ibyo yakorewe…
Mu 2020, Ndagijimana avuga ko ubwo yari afungiye kuri station ya polisi mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda yahuriyeyo n'abasore babiri bari bahafungiye bafashwe nyuma y'uko bari batorotse 'station ya polisi'.
Ndagijimana we yaregwaga icyaha cyo kugura ibintu byibwe.
Yabanye n'abo basore kuri 'station ya polisi' nyuma bose baza kujyanwa muri gereza ya Rubavu i Nyakiriba.
Ati: "Muri gereza, aba bahungu baje kuganira uko batorotse, barimo kubiganira mu kibuga n'abandi, nuko abashinzwe umutekano muri gereza babumvise babashyiraho 'case' ngo bari gupanga uko bazatoroka gereza, kandi bari kwiganirira ku byabaye mbere.
"Nuko barabafata barabakubita, biba ngombwa ko batabakuraho amakuru bashakaga yo kubahamya icyaha cyo gushaka gutoroka gereza".
Ndagijimana avuga ko babuze ibyo bashakaga kuri abo basore, abacungagereza bavuze ngo "reka bifashishe abafunganywe na bo mbere hanze barebe ko hari amakuru babarusha."
Ati: "Nanjye rero nk'uwari ufunganywe na bo naje muri ubwo buryo".
Yababwiye ko nta makuru azi y'ibyo gutoroka gereza, ko ibyo azi ari uburyo batorotse 'brigade' hanze mbere.
Ati: "Bashakaga ko mpamya ko bafite gahunda yo gutoroka kandi ntabyo nzi, bankubita ku bw'izo mpamvu."
Avuga ko bamushyize mu cyo bita Yorudani – ikidendezi cy'amazi cyakozwe mu mabati, bitegetswe na Uwayezu Augustin wari umwe mu bakuriye abacungagereza nyuma wahamijwe ibyaha by'iyicarubozo.
Avuga ko mbere yo gukubita umuntu babanza kumwinika muri icyo kidendezi ngo kuko "iyo watose inkoni ni bwo uyumva".
Ati: "Bankuyemo, [Uwayezu] yankubitishije urutsinga rw'umuriro yari afite, amaze kunanirwa ampa abafungwa bagenzi banjye baba ari bo bankubita.
"Bafata intebe ya 'chaise' bakagushyiramo umutwe amaboko akajya mbere bakayafatirayo, n'amaguru bakayafatira inyuma. Bakagukubita utabasha kwinyagambura. Bankubise muri ubwo buryo bankubitisha inkoni.
"Ibyo birangiye bankora ibyo bita gutendeka; aho babiri bafata amaboko, abandi babiri bagafata amaguru banshyira hejuru nuko nkubitwa n'abantu babiri umwe ari hirya undi ari hino, bakajya bahuriza inkoni hagati.
"Bamaze kubona uko bangize bibatera ubwoba bajya kumpisha muri 'isolement' [aho umuntu afungirwa wenyine muri gereza]".
'Stop Torture Now'
Ndagijimana avuga ko aho yari afungiye hari abantu benshi bakorewe iyicarubozo, ati: "Ni uko ari njyewe n'abapfuye twabashije kugaragara. Dushima Nyagasani ko wenda byagaragaye ubu bikaba bisa n'ibyahagaze naho ubundi abo byabayeho ni benshi cyane."
Dr Théoneste Niyitegeka wamaze imyaka 15 afungiye muri gereza zitandukanye mu Rwanda akaza gufungurwa, igihe yari afunze yashinze ikigo yise 'Stop Torture Now', avuga ko iyicarubozo rigaragara cyane mu magereza mu Rwanda "ni ugukubita no gukomeretsa, bamwe bibaviramo no gutakaza ingingo".
Ati: "Nanjye nakorewe iyicarubozo mfite n'inkovu, ariko ubucamanza ntibwakiriye ikirego cyanjye ngo bukintangire."
Yongeraho ati: "Abahanga baravuga ngo 'umuntu atanga icyo yabuze', nanjye rero kuko nari nzi icyo iyicarubozo ari cyo, kuko nari nararikorewe, nahisemo gushinga umuryango "Stop Torture Now" uvugira kandi ugatabariza abakorewe iyicarubozo".
Dr Niyitegeka avuga ko icyo bifuza ari impunduka mu magereza, abafunze bakajya batanga ibirego ku byo bakorerwa badaciye ku bakuriye za gereza.
Ati: "Diregiteri [wa gereza] ntabwo yaba yagukoreye iyicarubozo ngo uhindukire umushyire impapuro zitanga ikirego zimurega ngo najye kuzigutangira ngo bikunde, aha leta nibyiteho kuko abantu barimo gukorerwa iyicarubozo rikomeye mu magereza kandi bakabura n'ubutabera kubera ko diregiteri ni we usinya izo mpupuro kugira ngo zibe zagera ku bandi baza gukora iperereza".

Urwego rwa leta rushinzwe za gereza kenshi rwumvikanye ruhakana ibikorwa by'iyicarubozo bivugwa mu magereza, umwaka ushize umuvugizi warwo yabwiye ikinyamakuru Imvaho Nshya ko aho icyo kibazo kibonetse uwabikoze aba yabikoze ku giti cye.
Uyu muvugizi yasubiwemo agira ati: "Nta muyobozi n'umwe wabwira umuntu ngo nkuhaye inshingano ngo kandi uzajye kwica abantu urubozo […]".
Mu mwaka wa 2015, leta y'u Rwanda yashyikirije Umuryango w'Abibumbye inyandiko yemera amasezerano yubahirizwa ku bushake kurwanya iyicarubozo n'ibindi bihano by'ubugome, bidakwiriye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.
Ministeri y'ubutabera y'u Rwanda kenshi yagiye itangaza umuhate ishyira mu kurwanya iyicarubozo, cyane cyane irivugwa muri za gereza.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ariya masezerano u Rwanda rwashyizeho Urwego rw'Igihugu rushinzwe gukumira iyicarubozo ruri muri Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.
Ubumuga buhoraho n'ihahamuka mu mutwe
Umuryango w'Abibumbye (ONU) uvuga ko abakorewe iyicarubozo baba bakeneye ubuvuzi bwihuse kandi bwihariye kugira ngo bakire ingaruka z'ibyo bakorewe biteye ubwoba.
Emmanuel Ndagijimana ibyo yakorewe no kutavurwa vuba byavuyemo ingaruka mbi ku buzima bwe mu mfuruka zose.
Ati: "Bitewe n'uko banze kumpa ubuvuzi ku gihe bakampisha, banjyanye [kwa muganga] narangiritse, biba ngombwa ko bambaga. Mu kumbaga binsigira ubumuga bwa 65% budateze no kuzakira."
Inyama y'ikibuno cye ku ruhande rumwe yarangiritse ku buryo bukomeye.
Ndagijimana avuga ko ubu akazi kose gasaba ingufu ubu atagashobora. Ati: "Mbere nari umukinnyi n'umutoza wa Karate ariko ubu na byo sinabishobora.
"Bitewe n'ibyo bintu nakorewe akenshi nkunze kugira ihahamuka nijoro, mu gitondo nkumva madamu arambwiye ati 'waraye utabaza ngo bari kugukubita barenda kukwica'."

Ubutabera 'butuzuye neza'
Kugeza ubu Ndagijimana avuga ko nta muganga w'indwara zo mu mutwe arabasha kubona "kubera kubura ubushobozi".
Ndagijimana ashima ko nyuma y'ibyo yakorewe urwego rw'iperereza ku byaha (Rwanda Investigation Bureau) rwaje muri gereza rugakora iperereza rugatangira gukurikirana abacungagereza bakoraga iyicarubozo, nyuma bakaburanishwa.
Bamwe mu bakoreye iyicarubozo Ndagijimana n'abandi barimo uwari umukuru wa gereza ya Rubavu bahamwe n'ibi byaha bakatirwa gufungwa. Barimo na Augustin Uwayezu wakatiwe gufungwa imyaka umunani.
Ndagijimana ati: "Ndashima no ku bwa bagenzi banjye biciwe muri gereza na bo babashije kubona ubutabera, ariko kuri njyewe by'umwihariko, nubwo ndi gushima ndanasaba ko uko ubutabera bwabashije guhana abankoreye iyicarubozo, bazabashe no kungenera indishyi z'ibi nakorewe.
"Niba nari ntunze umuryango wanjye ubu nkaba ntawutunga, ntabwo navuga ko ubutabera nabubonye 100%, ubusigaye ni ubwo kuba nahabwa indishyi z'ubumuga natewe nkaba nagira icyo marira umuryango wanjye kuko ubayeho mu buzima bubi kuko ntacyo mbashije gukora ngo mbatunge."
'Nta mucamanza utegeka ngo umuntu nafungwe anakubitwe'
Dr Niyitegeka avuga ko hari intambwe yatewe kuba hari abantu bahaniwe iyicarubozo. Ati: "Ni byiza. Ariko biracyahari."
Niyitegeka wigeze gufungirwa muri gereza ya Muhanga [yahoze ari Gereza ya Gitarama] mu myaka yashize, akomoza ku byo yahabonye, n'ibyo azi byo mu gihe cya vuba.
Ati: "Neretswe ahantu bafungiraga 'Inyenzi' - ni Abatutsi baharaniraga uburenganzira bwabo muri iriya myaka yo hambere - bari bafunzwe ku buryo bubabaje cyane.
"Ntibafunganwaga n'abandi banyururu, umuntu yafungwaga ukwe wenyine mu cyumba cya metero imwe kuri metero ebyiri bagasohorwa iminota 40 gusa ku munsi.
"Imyaka yose abo bamaze bari bafunze ukwa bonyine. Ni uburyo bubabaza umutima, bukababaza ubwenge, kandi bukababaza no ku mubiri.
"Aho hantu nawe ushatse uzasabe ujye kuhasura, nibakwemerera uzaba ugize Imana kuko ni amateka. Nanjye narahabonye ndavuga nti 'ibi ntabwo ari byiza'.
"Ubu rero nanone hadutse ikintu cyo gufunga abantu, umuntu ukamufunga wenyine akazamara imyaka yose afunze wenyine."

Yongeraho ati: "Ibyo najye byambayeho, ni iyicarubozo. Narikorewe muri gereza ya Rusizi, namaze umwaka wose mfunze njyenyine nta wundi muntu dushobora kuba twavugana, mu cyumba cyanjye njyenyine mbanamo n'imbeba n'utundi tuntu dutandukanye.
"Ibyo na byo biri mu byo uyu muryango wacu wamagana. Dutanga ibyo tuzi neza ko twabuze."
Niyitegeka avuga ko icyo 'Stop Torture Now' yifuza ari uko umuntu ajya muri gereza kurangiza igihano cyategetswe n'umucamanza, kandi akaba afite uburenganzira no kurengerwa n'amategeko.
Ati: "Nta mucamanza uvuga ngo uyu muntu nagende afungwe anakubitwe."









