Rwanda: Abacungagereza barenga 400, benshi mu mateka ya vuba, birukanwe mu kazi

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Vincent Biruta (wambaye ishati y’umweru), atambuka mu karasisi k’abacungagereza ya Rwamagana ubwo yari yayisuye muri Nzeri(9) uyu mwaka

Ahavuye isanamu, Rwanda Correctional Service

Insiguro y'isanamu, Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Vincent Biruta (wambaye ishati y’umweru), atambuka mu karasisi k’abacungagereza ya Rwamagana, mu burasirazuba, ubwo yari yayisuye muri Nzeri(9) uyu mwaka

Urwego rw'u Rwanda rushinzwe igorora, ari na rwo rushinzwe amagereza n’abayafungiyemo, rwatangaje ko rwirukanye abakozi barwo bagera kuri 411, ni bo benshi cyane birukanwe n’uru rwego mu mateka ya vuba aha yarwo.

Mu itangazo, uru rwego rwavuze ko abo bakozi birukanwe “kubera imyitwarire mibi mu kazi, ruswa n'ibindi byaha”, mu birukanwe nta uravuga ku mugaragaro kuri ibi bashinjwa.

Uru rwego ruvuga ko kwirukanwa kwabo byemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa gatanu ushize, gusa mu myanzuro y’iyo nama yatangajwe,uvuga kuri uru rwego ni iteka rya Perezida rishyiraho abagize inama nkuru y’urwo rwego.

Abirukanywe biganjemo ba su ofisiye (sous-officiers) n’aba wada (warder – ipeti ryo hasi ry’abacungagereza) kuko bagera kuri 364, harimo kandi abofisiye bato 20, abofisiye bakuru 26 n’umwe wo ku rwego rwa komiseri nk’uko uru rwego rubivuga.

Uku kwirukanwa kunini kubaye nyuma y’uko muri Gicurasi(5) uyu mwaka, hafunguwe abacungagereza 135 bari bamaze amezi atanu bafungiye mu ishami rishinzwe imyitwarire ry’uru rwego. Abo bari bakurikiranweho amakosa atandukanye mu kazi kabo.

Amakuru y’ibinyamakuru mu Rwanda yavugaga ko abo bacungagereza muri Mata (4) bari batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiye ubusa, gusa ibyo uru rwego rushinzwe amagereza rwarabihakanye. Ntibiramenyekana niba mu birukanwe n’iri tangazo n’abo barimo.

Kwirukana aba bakozi bibaye kandi nyuma y’urubanza rw’abantu 18, barimo uwahoze ari umukuru wa gereza umwe, abari bashinzwe iperereza muri gereza, abandi bakozi ba gereza hamwe na bamwe mu bari imfungwa bakatiwe n’urukiko ku byaha bashinjwaga birimo kwica no gukorera iyicarubozo bamwe mu bari imfungwa.

Ifoto y'imbere muri imwe muri gereza mu Rwanda

Ahavuye isanamu, Rwanda Correctional Service

Insiguro y'isanamu, Ifoto y'imbere muri imwe muri gereza mu Rwanda

Muri uru rubanza rwavuzwe cyane mu Rwanda, muri Mata (4) uyu mwaka, Urukiko Rwisumbuye i Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda rwakatiye Innocent Kayumba wari umukuru wa gereza ya Rubavumu burengerazuba.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Yakatiwe gufungwa imyaka 15 kubera impfu z'imfungwa, abandi bakatirwa ibihano bitandukanye barimo abakatiwe gufungwa imyaka igera kuri 25, 20 na 22, mu gihe babiri mu baregwaga bagizwe abere.

Uru rwego rugenzura gereza 13 zo mu gihugu, zirimo umunani(8) z’abagabo gusa, ebyiri z’abagore gusa, ebyiri zifite ibice byombi, n’imwe y’abana iri i Nyagatare mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Abacungagereza mu Rwanda barinda gereza zirimo ubucucike bugera ku 174%, nk’uko biri muri raporo ya Transparency International ishami ry’u Rwanda yo mu mpera za 2022.

Mu kwezi gushize, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yavuze ko ubucucike mu magereza nubwo bwagabanutse, gusa bukiri hejuru kuko muri uyu mwaka bugeze ku 121%.

Iyo komisiyo yavuze ko uko kugabanuka kwavuye ku bikorwa bimaze iminsi bibaho birimo gufungura abantu by’agateganyo no gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko birinda bamwe gufungwa.

Iyi komisiyo yabwiye Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda ko mu bugenzuzi bwakozwe mu mpera z’umwaka ushize mu magereza yose mu Rwanda hari hafungiyemo abantu 89.550, barimo 70.260 bafungiye ibyaha bitandukanye na 19.290 bafungiwe icyaha cya Jenoside.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage benshi bafungiye muri za gereza aho ikigereranyo kigeze ku baturage bafunze hafi 700 ku 100,000.