Rwanda: Ubucucike muri gereza buri ku 174% - Umuti ni uwuhe?

Bamwe mu bagore bafungiye muri gereza ya Kigali

Ahavuye isanamu, RCS

Insiguro y'isanamu, Bamwe mu bagore bafungiye muri gereza ya Kigali

Raporo ya Transparency International ishami ry’u Rwanda yo muri uyu mwaka ivuga ko ubucucike mu magereza y’u Rwanda buri ku 174%, aho kandi abantu barenga 10,000 bafunzwe by’agateganyo.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, avuga ko mu bitera ubwo bucucike harimo; “ibyaha bigenda byiyongera muri rusange” n’ibyemezo bitandukanye birimo, gufungwa by’agateganyo, bifatirwa abakekwa. 

Nkusi atanga urugero ko nko mu mwaka wa 2021/22 dosiye zakiriwe n’ubushinjacyaha zirenga 83,000 zaregewe inkiko zigafatwaho ibyemezo bitandukanye.

Apollinaire Mupiganyi ukuriye Transparency International Rwanda, avuga ko hari imbogamizi “zishingiye yuko inzego zishinzwe kugenza ibyaha zihutira gufunga kurusha gutekereza ubundi buryo bugera kuri 12 bashobora kwifashisha kugira ngo gufunga bibe umwihariko.”

Transparency International ivuga ko “inzira zo gukurikirana abantu badafunze zikoreshejwe byafasha kugabanya ubucucike ku kigero cyo hejuru ya 90%.”

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Harison Mutabazi, avuga ko ibitera ubucucike mu magereza harimo; ibirarane byinshi mu nkiko, n’umubare w’imanza zinjira mu nkiko. 

Ati: “Inkiko zakira imanza nyinshi zitandukanye, ibyo byose bikaza bisanga izindi ziba zimaze igihe kinini [zitaracibwa]”

Mutabazi avuga ko abacamanza bagerageza kubahiriza ibiteganywa n’amategeko byose harimo no gusubika ibihano, atanga urugero ko mu mezi atanu ashize abaregwa mu “manza zirenga 5,000 basubikiwe ibihano basohoka muri gereza.”

Imfungwa muri gereza ya Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda

Ahavuye isanamu, RCS

Insiguro y'isanamu, Imfungwa muri gereza ya Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda

Kwemera ibyaha no kumvikana ku bihano

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ubucamanza mu Rwanda buherutse gutangiza uburyo buzwi mu yandi mahanga nka “Plea bargaining” aho uregwa ibyaha/icyaha aganira n’ubushinjacyaha, mbere y’iperereza cyangwa mbere y’urubanza. 

Ubu ni “ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha” kandi bubaho ku bushake bw’ukekwaho icyaha n’ubushinjacyaha, nk’uko Mutabazi abivuga. 

Ubu buryo bwemejwe n’itegeko rigenga imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda bushingira ku bintu bibiri; kwemera ibyaha (na mbere y’iperereza) hamwe no kuganira ku bihano. 

Mutabazi ati: “Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha barahura, uyu yakwemera ibyaha umushinjacyaha akaba yakuraho bimwe mubyo amurega akamworohereza kugira ngo abe yahabwa n’ibihano bitoya.”

Avuga ko ubu buryo buhera kuri dossiers zikiri mu iperereza zitarahabwa urukiko, kandi ko iyo impande zombi zumvikanye “icyemezo bakizana imbere y’umucamanza nawe akagisuzuma yabona nta kibazo kirimo akacyemeza urubanza rukaba rurarangiye.” 

Faustin Nkusi, uvugira ubushinjacyaha, avuga ko inyungu ziri muri ubu buryo zirimo kwihutisha ubutabera biganisha ku kugabanya umubare w’abantu bafungwa.

Ati: “ibi bintu nibikorwa neza bizafasha kwihutisha imanza, kugabanya umubare w’imanza mu nkiko, kuba abantu bahanwa ibihano bigabanutse, byihutishe ubutabera muri rusange.”

Ibirambuye kuri iyi nkuru bikubiye muri iki kiganiro cy'Imvo n'Imvano: 

Insiguro y'amajwi, Imvo n'imvano ku bucucike mu magereza y'u Rwanda