Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Burundi bwoherereje Turkiya itsinda ry'inzobere mu butabazi
Leta y’u Burundi yoherereje Turkiya itsinda ry’inzobere mu butabazi gutabara iki gihugu nyuma y’umutingito ukomeye wahitanye imbaga y’abantu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Albert Shingiro yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iri tsinda ry’abatabazi 10 rigera muri Turkiya saa tanu z’amanywa ku isaha yaho (saa yine z’i Gitega) kuri iki cyumweru.
U Burundi buvuga ko iri ari itsinda rizobereye mu butabazi ahabaye ibiza, kandi ibi bikozwe “mu kwifatanya n’abaturage b’abavandimwe ba Turkiya”
Ibihugu byinshi ku isi byoherereje Turkiya na Syria imfashanyo zitandukanye, n’amatsinda y’abatabazi ndetse n’abasirikare b’abatabazi gufasha ibi bihugu.
Abantu barenga 28,000 bamaze gupfa muri ibi bihugu byombi kubera umutingito ukomeye wo kuwa mbere. Abatabazi bavuga ko ubu amahirwe ari macye yo kubona abantu bagihumeka munsi y’inzu zasenyutse.
Ibikorwa by’ubutabazi muri Turkiya hamwe na hamwe byahagaritswe n’imvururu kuri uyu wa gatandatu, abatabazi bavuye mu Budage n’abasirikare ba Australia bahagaritse ibikorwa bavuga ko hari kuba imirwano y’imitwe itazwi.
Perezida wa Turkiya yavuze ko hagiye gukoreshwa ingufu z’ibihe bidasanzwe mu guhana uwariwe wese wica itegeko.
Abatabazi bahagurutse i Bujumbura “bazoherezwa aho gukorera n’abategetsi ba Turkiya barebye aho babakeneye cyane”, nk’uko Minisitiri Shingiro abivuga.
Abarundi baba muri Turkiya ntabwo bagizweho ingaruka n’uyu mutingito wishe imbaga, Bwana Shingiro avuga ko umurundikazi Sabria Samir Kaze wari mu gace kibasiwe ka Gaziantep yahakuwe akajyanwa i Ankara ahari ambasade y’u Burundi.
Avuga ko muri Turkiya haba Abarundi “basaga kuri 400, biganjemo abanyeshuri”.
U Burundi ntibwoherereje ubutabazi Syria nayo yahuye n’aka kaga, aha Shingiro yagize ati: “Kugera ahagizweho ingaruka muri Syria biragoye. Hamwe hagenzurwa n’inyeshyamba. Naho ubundi twifatanyije cyane mu kababaro n’abaturage bavandimwe ba Syria.”