Intumwa ya DR Congo muri UN yashinje u Rwanda 'gutwara ingagi' zabo

Ahavuye isanamu, Getty Images
Uhagarariye DR Congo mu muryango w’abibumbye Georges Nzongola-Ntalaja yashinje u Rwanda, nta bimenyetso yerekanye, kuvana ingagi z’icyo gihugu mu mashyamba yaho bakazijyana mu Rwanda.
Nzongola-Ntajala yavuze ibi kuwa kabiri mu nama rusange yihutirwa ya ONU yo kuganira no gutora ku mwanzuro wo kwamagana ko Uburusiya bwigaruriye intara enye za Ukraine.
Yashinje u Rwanda gufata DR Congo hagati ya 1998 na 2003 ‘bagasahura’ zahabu na coltan ‘n’andi mabuye y’agaciro menshi’.
Ati: “Banatwara inguge n’ingagi bazivana mu mashyamba ya Congo bazijyana mu Rwanda, ibyo byose birazwi.”

Ahavuye isanamu, UN
Ingagi zo mu misozi y’ibirunga zisanzura muri iyi misozi miremire ihuriweho na DR Congo, u Rwanda na Uganda.
Muri video yo muri iyo nama, Robert Kayinamura wungirije uhagarariye u Rwanda muri UN agaragara aseka ibi byari bivuzwe na mugenzi we.
Kayinamura ati: “Ibi birego ko buri gihe uko nta mazi bafite ni u Rwanda, nta mashanyarazi ni u Rwanda, nta mihanda ni u Rwanda… Dukwiye kurenga imyumvire nk’iyo.”

Ahavuye isanamu, UN
Muri Nzeri (9) mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye, Perezida Felix Tshisekedi yashinje u Rwanda ‘ubushotoranyi rwihishe muri M23’, mugenzi we Paul Kagame yasubije ko ‘umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo’.
U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego bya DR Congo ko rufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura umujyi wa Bunagana wo ku mupaka n’uduce tuwegereye mu ntara ya Kivu ya Ruguru.













