Intumwa ya DR Congo muri UN yashinje u Rwanda 'gutwara ingagi' zabo

Ingagi yo mu misozi y'ibirunga

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Ingagi yo mu misozi y'ibirunga ihuriweho na DR Congo, u Rwanda na Uganda

Uhagarariye DR Congo mu muryango w’abibumbye Georges Nzongola-Ntalaja yashinje u Rwanda, nta bimenyetso yerekanye, kuvana ingagi z’icyo gihugu mu mashyamba yaho bakazijyana mu Rwanda.

Yashinje u Rwanda gufata DR Congo hagati ya 1998 na 2003 ‘bagasahura’ zahabu na coltan ‘n’andi mabuye y’agaciro menshi’.

Ati: “Banatwara inguge n’ingagi bazivana mu mashyamba ya Congo bazijyana mu Rwanda, ibyo byose birazwi.” 

Georges Nzongola-Ntalaja

Ahavuye isanamu, UN

Insiguro y'isanamu, Georges Nzongola-Ntalaja

Ingagi zo mu misozi y’ibirunga zisanzura muri iyi misozi miremire ihuriweho na DR Congo, u Rwanda na Uganda. 

Muri video yo muri iyo nama, Robert Kayinamura wungirije uhagarariye u Rwanda muri UN agaragara aseka ibi byari bivuzwe na mugenzi we. 

Kayinamura ati: “Ibi birego ko buri gihe uko nta mazi bafite ni u Rwanda, nta mashanyarazi ni u Rwanda, nta mihanda ni u Rwanda… Dukwiye kurenga imyumvire nk’iyo.”

Robert Kayinamura

Ahavuye isanamu, UN

Insiguro y'isanamu, Robert Kayinamura

Muri Nzeri (9) mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye, Perezida Felix Tshisekedi yashinje u Rwanda ‘ubushotoranyi rwihishe muri M23’, mugenzi we Paul Kagame yasubije ko ‘umukino wo gushinjanya ntukemura ibyo bibazo’.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego bya DR Congo ko rufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura umujyi wa Bunagana wo ku mupaka n’uduce tuwegereye mu ntara ya Kivu ya Ruguru.