Muri UN Tshisekedi yashinje u Rwanda 'ubushotoranyi rwihishe muri M23'

Perezida Tshisekedi arimo kugeza ijambo ku nteko rusange ya 77 ya ONU i New York

Ahavuye isanamu, Twitter/PRESIDENCE RDC

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi yashinje u Rwanda "ubushotoranyi rwihishe muri M23", mu ijambo ku wa kabiri yagejeje ku nteko rusange ya 77 y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) i New York.

Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n'abaturanyi, "bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba" bwa DR Congo.

Yashinje u Rwanda ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, rwongeye gushotora igihugu cye mu gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 mu buryo bw'ibikoresho n'abasirikare, rurenze ku mategeko mpuzamahanga, ku mahame shingiro ya ONU n'ay'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (AU/UA).

Leta y'u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko idafasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 ndetse n'uyu mutwe mu gihe gishize wabwiye BBC ko nta bufasha uhabwa n'u Rwanda.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, na we witabiriye iyi nteko rusange ya ONU, kuri uyu wa gatatu we yavuze ko ikibazo cya DR Congo kigomba gukemurwa binyuze mu nzira y'ibiganiro.

We ahanini abona ko ingufu za gisirikare nta cyo zizazana kuko hashize imyaka 20 ONU yohereje muri DR Congo abasirikare babarirwa mu bihumbi ikanatanga akayabo k'amadolari, ariko ikibazo kikaba kitarakemutse.

Tshisekedi yagize ati: "Namaganye nivuye inyuma, [ndi] hano hantu hafite igisobanuro gikomeye ku buzima bw'isi, ubu bushotoranyi bwa kenshi igihugu cyanjye gikorerwa n'umuturanyi wacyo u Rwanda rwihishe mu mutwe w'iterabwoba witwa M23".

Yongeyeho ko uruhare rw'u Rwanda mu makuba Abanyecongo babayemo mu bice avuga ko igisirikare cyarwo kigaruriye, n'urwa M23 ifatanyije na cyo, "rutakigibwaho impaka".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Uyu mutwe wo uvuga ko kwitwa uw''iterabwoba" nta kintu bivuze kuri wo.

Kuva ku itariki ya 13 y'ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, hamwe n'utundi duce tumwe two muri iyo ntara.

Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, itsinda ry’inzobere za ONU ryasohoye raporo rivuga ko rifite "ibimenyetso bikomeye" ko ingabo z'u Rwanda zarwanye hamwe n'inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru AFP na Reuters.

Icyo gihe leta y'u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri raporo itarasohoka kandi itaremezwa, ahubwo rushinja igisirikare cya Congo gukorana n'umutwe w'inyeshyamba wa FDLR, mu gihe leta ya Congo yo yavuze ko ishyigikiye iyo raporo "yahawe akanama k’umutekano ka ONU".

Mu ijambo rye ryo ku wa kabiri muri ONU, Tshisekedi yemeje ko imikoranire ivugwa ko yaba iri hagati y'abategetsi bamwe ba Congo n'umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ari "urwitwazo" rwa leta y'u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.

Yavuze ko FDLR "yaciwe umutwe ihinduka ubusa" binyuze mu bikorwa abasirikare ba Congo (FARDC) bagiye bakorana n'ab'u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.

Tshisekedi yanavuze ko Congo yacyuye mu Rwanda "benshi bagize FDLR n'imiryango yabo", ko rero itiyumvisha FDLR ivugwa n'u Rwanda iyo ari yo.

Gusa yavuze ko Congo icyiteguye gutanga umusanzu wayo mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo guhashya umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro wagerageza guhungabanya amahoro n'umutekano mu gihugu gituranyi no mu karere k'ibiyaga bigari.