Hahiye, twimanukire…Ikinyarwanda cyugarijwe n’uruvange n’igifefeko

Jean Claude Mwambutsa

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Inzobere mu ndimi mu Rwanda zivuga ko nubwo ikinyarwanda ari ururimi rwihagije rudakeneye gutira amagambo menshi mu ndimi z’amahanga muri iki gihe rwugarijwe no kuruvanga n’izindi hamwe n’indimi z’igifefeko.

Ibigezweho, imvugo nshya, n’ibindi bikwira vuba vuba kubera iterambere ry’imbuga nkoranyambaga byatumye birushaho kuba bibi ku Kinyarwanda ubwacyo, nk’uko bamwe babivuga.

Claudine Ingabire ni umukobwa ukiri muto ukoresha kenshi imbuga nkoranyambaga, yabwiye BBC ko bitamworohera kwandika mu Kinyarwanda gusa iyo aganira na bagenzi be ku mbuga zibahuza.

Ati: “Nshobora kuba ndi kwandika mu Kinyarwanda ngashiduka hajemo Icyongereza, biraza gusa ntazi n’ukuntu byaje. Ikinyarwanda kuko ari ururmi rwacu twagombye kuruha agaciro tukagikoresha neza.”

Vianney Munyehirwe ufite abana b’imyaka itatu na 11 bombi bari mu mashuri, asanga igikwiye ari uko amashuri y’abana ahindura akigisha mu Kinyarwanda mu rwego rwo kugisigasira.

Nubwo Munyehirwe atunga agatoki amashuri akigisha abana mu ndimi z’amahanga, Gaston Nkurunziza umuhanzi ukina amakinamico na filime we avuga ko ababyeyi nabo atari shyashya.

Ati: “Ugasanga ababyeyi turashaka ko abana bacu bajyana n’isi yirukanka cyane, bakibagirwa bwa bunyarwanda, bigatuma abana uyu munsi ntabwo wamenya niba ari Abanyamerika cyangwa ari Abafaransa.

“Ababyeyi nibigishe abana babo kuvuga ikinyarwanda babone kubigisha izindi ndimi z’amahanga.”

Nkurunziza kandi anenga abahanzi, n’abanyamakuru uruhare mu kwangiza Ikinyarwanda mubyo batangaza ku mbuga nkoranyambaga, agasaba leta kugira icyo ikora.

Ati: “Hari imvugo ugomba gukoresha nka ‘harahiye, twatwitse, twimanukire…’ minisiteri y’umuco yari ikwiye no kugira abantu yegera ikavuga iti ‘mwokagira Imana mwe ibyo murimo gukora murimo kwangiza urubyiruko kandi namwe mwa rubyiruko mwe bizabagiraho ingaruka ejo muzabyara abana baze kubura ubunyarwanda’.”

Bavuga Icyongereza n'Igifaransa bigengesereye

Jean Claude Uwiringiyimana, inzobere mu ndimi akaba n’umuyobozi wungirije w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco avuga ko “hari ikintu cy’ubunebwe” mu kuvuga Ikinyarwanda abantu batitaye ku magambo bakoresha.

Ati: “Binashingiye kuri ka gaciro gacye nyine ushobora kuba uha Ikinyarwanda, kandi ni gacyeya iyo umuntu agiye kuvuga Igifaransa cyangwa Icyongereza akora ikosa kandi atarakivukiyemo, nuko aba yigengesereye.

Kwihuta kw’amagambo mashya ahimbwa n’urubyiruko, abanyamakuru cyangwa ibyamamare nabyo bishinjwa uruhare mu kwangirika kw’Ikinyarwanda muri iki gihe.

Uwiringiyimana avuga ko ari ikibazo kuko izo mvugo usanga zikoreshwa n’abantu urubyiruko rureberaho.

Ati: “Nk’umuntu akavuga ngo ndatwitse, hazashya…rimwe na rimwe ugasanga bene izo mvugo twita urufefeko zagakwiriye gukoreshwa hagati y’abantu bafite ibyo bahuriyeho.

"Iyo zije mu muryango Nyarwanda zikoreshejwe n’abo bantu b’ibyamamare kandi sosiyete iba ifata nkaba 'ndebereho' [ziremerwa] kuko burya ibyo bavuze Abanyarwanda barabikurikiza, cyane cyane abahanzi burya bagira ijwi rikomeye, ndetse n’itangazamakuru.”

Yongeraho ati: “Ubu turafatanya tukabibutsa ko ari abarimu b’ikinyarwanda.”

Mu rwego rwo gusubiza Ikinyarwanda agaciro, leta yategetse ko inyigisho zose zigomba gutangwa mu Kinyarwanda mu mashuri abanza naho indimi z’amahanga zikigishwa kimwe n’ayandi masomo.

Harifuzwa kandi ko Ikinyarwanda cyagaragara cyane ku nyubako za Leta nk’ibibuga by’indege n’inyubako z’ubutegetsi zose.