Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yagizwe umwere n'urukiko

Yves Bucyana

BBC Gahuzamiryango i Kigali

Urukiko i Kigali mu Rwanda rwagize umwere Dieudonné Kagame Ishimwe uzwi nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ndetse rutegeka ko ahita afungurwa.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bugaragaza ku byaha bumurega. 

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 bumurega ibyaha bitatu;

  • gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
  • gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina 

Umucamanza yavuze ko abakobwa bavugwagaho ko bakorewe ibyaha hari inyandiko basinyiye kwa Notaire bemeza ko zivuga ko nta hohoterwa bakorewe. 

Umucamanza yahaye ishingiro izo nyandiko, avuga kandi ko ibimenyetso by’ubutumwa n’amajwi Prince Kid na bamwe mu bakobwa bahererekanyaga nta shingiro bifite. 

Hari ikirego cyatanzwe n'ubushinjacyaha buvuga ko izi nyandiko zakorewe kwa notaire bitemwe n’amategeko.

Kuwa gatanu mu gusoma icyemezo cy'urukiko umucamanza yavuze ko mu gihe nta zindi nyandiko zivuguruza izo, izihari ari zo zifite agaciro. 

Ubushinjacyaha ntacyo buravuga ku mwanzuro w’urukiko. 

Mu rukiko abantu bo ku ruhande rwa Ishimwe bahise batera hejuru mu byishimo basa n’abatunguwe n’icyemezo cy’urukiko.

Abashinja Ishimwe barimo abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda bumviswe n'urukiko ariko badatangajwe umwirondoro wabo.

Ishimwe yafunzwe kuva mu kwezi kwa kane ku birego byatanzwe na bamwe mu bitabiriye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda yateguraga biciye muri kompanyi ye Rwanda Inspiration Back Up.

Nyuma y'ibi birego leta yafashe icyemezo cyo guhagaritse iri rushanwa by'agateganyo.