Ni iki Putin na Trump buri umwe ashaka mu nama yo muri Alaska?

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Anthony Zurcher na Steve Rosenberg
- Igikorwa, BBC News muri Alaska
Perezida w'Amerika Donald Trump na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin barerekeza mu nama muri leta ya Alaska muri Amerika kuri uyu wa gatanu, buri umwe afite ibintu by'ingenzi ashyize imbere bitandukanye n'ibya mugenzi we, mu gihe bitegura ibiganiro byo kurangiza intambara y'Uburusiya muri Ukraine.
Putin yakomeje gushaka kwigarurira ubutaka bwa Ukraine, mu gihe Trump atahishe ubushake bwe bwo gukora nk'umuntu utuma amahoro agerwaho ku isi.
Aba bagabo bombi bashobora no kumva ko hari ayandi mahirwe, nko kugaruka mu ruhando rwa dipolomasi ku rwego rw'isi kuri Putin. Gukekeranya ku ntego za Trump biragoye cyane, kuko aherutse kuvuga ibintu bitandukanye kuri mugenzi we w'Uburusiya.
Dore ishusho irambuye y'ibyo aba bategetsi bashobora kuba bashaka muri iyi nama.
Putin arashaka kwemerwa ku rwego mpuzamahanga... n'ibindi
Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya Steve Rosenberg
Ikintu cya mbere Putin ashaka muri iyi nama ni ikintu yamaze guhabwa.
Kandi icyo ni ukwemerwa.
Kwemerwa n'igihugu cya mbere gikomeye cyane ku isi, Amerika, ko ibikorwa by'uburengerazuba byo guha akato uyu mutegetsi w'Uburusiya byananiwe kugera ku ntego.
Kuba iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ibaye ni gihamya yabyo, cyo kimwe n'ikiganiro n'abanyamakuru gihuriweho n'aba bategetsi bombi ibiro bya perezida w'Uburusiya (Kremlin) byatangaje. Kremlin ishobora kuvuga ko Uburusiya bwagarutse ku gasongero ka politike mpuzamahanga.
Muri iki cyumweru ikinyamakuru Moskovsky Komsomolets cy'inkuru za byacitse cyo mu Burusiya cyateye hejuru kiti: "Ibi ni byinshi cyane ku guhabwa akato [birenze cyane ibyo wakwitega ku muntu wahawe akato]."
Putin ntiyabonye gusa inama y'Amerika n'Uburusiya, ahubwo yanabonye n'ahantu heza cyane ibera. Alaska ifite byinshi byo guha Kremlin.
Mbera na mbere, umutekano. Ku hegereye cyane Uburusiya, Alaska iri mu ntera ya kilometero 90 uvuye i Chukotka mu Burusiya. Vladimir Putin ashobora kuhagera bitabaye ngombwa ko agenda n'indege hejuru y'ibihugu by'"abanzi".
Icya kabiri, ni kure - kure cyane rwose - ya Ukraine n'Uburayi. Ibyo bihuye neza n'ibyo Kremlin yiyemeje byo guheza abategetsi ba Ukraine n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), ikaganira mu buryo butaziguye n'Amerika.
Hari n'igisobanuro kijyanye n'amateka. Kuba Uburusiya, bwategekwaga n'aba Tsar (abami b'abami), bwaragurishije Alaska kuri Amerika mu kinyejana cya 19, birimo gukoreshwa n'Uburusiya mu guha ishingiro igerageza ryabwo ryo guhindura imipaka ku ngufu muri iki kinyejana cya 21.
Ikinyamakuru Moskovsky Komsomolets cyanditse kiti: "Alaska ni urugero rufatika ko imipaka y'ibihugu ishobora guhinduka, ndetse ko teritwari nini zishobora guhindura ba nyirazo."
Ariko Putin arashaka ibirenze gusa kwemerwa ku rwego mpuzamahanga n'ubutumwa bukubiye mu bimenyetso.
Arashaka intsinzi. Amaze igihe ashimangira ko Uburusiya bugumana ubutaka bwose bwafashe mu turere tune twa Ukraine (Donetsk, Luhansk, Zaporizhzhia na Kherson) ndetse ko Ukraine iva mu bice byo muri utwo turere bikiri mu maboko yayo.
Kuri Ukraine, ibyo ntibishobora kwihanganirwa. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky agira ati: "Abanya-Ukraine ntibazaha ubutaka bwabo uwabwigaruriye."
Ibyo Kremlin irabizi. Ariko niramuka ishyigikiwe na Trump mu byo isaba bijyanye n'ubutaka, imibare yaba ko uko kubyanga kwa Ukraine kwatuma Trump ahagarika ubufasha bwose kuri Ukraine. Hagati aho, Uburusiya n'Amerika byakomeza kunoza umubano no guteza imbere ubufatanye mu bukungu.
Ariko hari ikindi gishoboka.
Ubukungu bw'Uburusiya buri ku gitutu. Ikigero cy'amafaranga leta ikoresha aruta ayo yinjiza kirimo kwiyongera, inyungu iva mu bitoro na gaze (gas) Uburusiya bwohereza mu mahanga irimo kugabanuka.
Niba ibibazo by'ubukungu birimo guhatira Putin kurangiza intambara, Kremlin ishobora kuva ku izima.
Kuri ubu, nta kimenyetso cy'ibyo gihari - abategetsi b'Uburusiya bakomeje gushimangira ko Uburusiya ari bwo bufite ijambo ku rugamba.
Trump arashaka uko yabona uko yiyitirira intambwe yerekeza ku mahoro
Umunyamakuru muri Amerika ya Ruguru Anthony Zurcher
Trump azwiho cyane kuba yarasezeranyije, igihe yiyamamarizaga kuba perezida mu mwaka wa 2024, ko kurangiza intambara yo muri Ukraine bizoroha ndetse ko yashoboraga kubikora mu gihe cy'iminsi gusa.
Iryo sezerano riracyakurikirana Perezida w'Amerika mu muhate we wo kurangiza intambara, akaba yaragiye agira igihe avuga ko yari arimo kurambirwa Ukraine no kurambirwa Uburusiya, kuva asubiye ku butegetsi muri Mutarama (1) uyu mwaka.
Yihanangirije Zelensky mu nama yabayemo guterana amagambo bikomeye yabereye mu biro bya perezida w'Amerika (White House) muri Gashyantare (2) uyu mwaka, ndetse nyuma yaho aba ahagaritse by'igihe gito ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine no guhanahana amakuru y'ubutasi hagati y'Amerika na Ukraine.
Mu mezi ya vuba aha ashize, yarushijeho kunenga Putin ku gutsimbarara kwe ku ho ahagaze no kubera ubushake bwe bwo kurasa ku basivile, bituma Trump ashyiraho urukurikirane rw'ibihe ntarengwa by'ibihano bishya ku Burusiya n'ibindi bihugu bikorana ubucuruzi n'Uburusiya. Ku wa gatanu w'icyumweru gishize ni cyo gihe ntarengwa cya vuba aha cyane yari atanze, kandi cyo kimwe n'ibihe ntarengwa byose byabayeho mbere yacyo, byarangiye Trump akiretse.
Ubu yakiriye Perezida w'Uburusiya ku butaka bw'Amerika no kuganira ku "guhererekanya ubutaka", ikintu Ukraine ifite ubwoba ko gishobora kubamo ko yemera guhara (kureka) ubutaka nk'ingurane yo kubona amahoro.
Rero, ikiganiro icyo ari cyo cyose ku cyo Trump ashaka mu nama ye na Putin yo kuri uyu wa gatanu, gitobwa n'amagambo n'ibikorwa bya perezida bihindagurika.
Muri iki cyumweru, Trump yagize umuhate ukomeye wo kugabanya ibyo yiteze muri iyi nama - wenda ni ukwemera kuteruye ko hari amahirwe macye yo kugera ku ntambwe ikomeye mu gihe uruhande rumwe gusa rwo mu ntambara ari rwo ruri muri iyi nama.
Ku wa mbere, yavuze ko iyi nama izaba iyo "gutera icyumvirizo". Yumvikanishije ko "bishoboka ko mu minota ibiri ya mbere" azamenya niba ashobora kugera ku masezerano na Perezida w'Uburusiya.
Yongeyeho ati: "Nshobora kubivamo nkavuga ngo [nkifuriza] amahirwe masa, kandi bikaba birangiriye aho."
"Nshobora kuvuga ko ibi bitazacyemuka."
Ku wa kabiri, Karoline Leavitt ushinzwe gutangaza amakuru yo muri White House yashimangiye ubwo butumwa, avuga ko iyi nama ari "umwitozo wo gutega amatwi". Ariko hagati muri iki cyumweru, Trump yongeye kuvuga ko bishoboka ko amasezerano yagerwaho, avuga ko atekereza ko Zelensky na Putin bashaka amahoro.
Ku bijyanye na Trump, akenshi biba byiza cyane kwitega ibitari byitezwe. Kandi Zelensky n'abategetsi b'i Burayi bavuganye na we ku wa gatatu mu muhate wo gutuma atagera ku masezerano na Putin, Ukraine itazemera cyangwa idashobora kwemera.
Ariko hari ikintu kimwe cyagaragaye muri uyu mwaka wose kugeza ubu. Trump yakwakira neza amahirwe yo kuba umugabo urangiza intambara.
Mu ijambo yavuze ubwo yarahiraga nka Perezida, yavuze ko ashaka ko ikintu azibukirwaho kizamutera ishema cyane kurusha ibindi byose ari ukuba "uzana amahoro". Si ibanga ko amaze igihe ashaka cyane ikuzo ku rwego mpuzamahanga binyuze mu kubona igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel.
Ku wa kane, mu cyumba cyitwa Oval Office cyo muri White House, Trump yarase intambara zose ziri ku isi yumva ko yashoboye kurangiza kuva asubiye ku butegetsi muri Mutarama. Ariko ubwo yari abajijwe ku ntambara yo muri Ukraine, mu buryo bw'imbonekarimwe yemeye ingorane arimo guhura na yo.
Yagize ati: "Nibwiraga ko izoroha cyane [kuyirangiza] izaba ari iyi. Mu by'ukuri ni yo ya mbere igoye cyane."
Trump si wa muntu ukomwa mu nkokora n'uducogocogo tw'ingingo nkuru. Ariko niba hari amahirwe yuko yakwiyitirira ko yateye intambwe yerekeza ku mahoro mu biganiro i Anchorage muri Alaska, arayabyaza umusaruro.
Putin, uhora ari umuhanga mu biganiro, ashobora gushaka uburyo bwo kureka Trump akagera kuri ibyo nyirizina – birumvikana, mu buryo Uburusiya bubishakamo.













