Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Zelensky yananiwe kubona misile za Tomahawk mu biganiro na Trump
- Umwanditsi, Bernd Debusmann muri White House na John Sudworth i Kyiv
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky uko bigaragara yasohotse imbokoboko mu nama yagiranye na Perezida w'Amerika Donald Trump mu biro bya Perezida w'Amerika (White House), nyuma yuko Trump agaragaje ko atiteguye guha Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende bya Tomahawk, Ukraine ishaka cyane.
Nyuma y'iyo nama yari irimo urugwiro, Zelensky yavuze ko we na Trump baganiriye kuri misile ziraswa mu ntera ndende, ariko bafata icyemezo cyo kudasohora amatangazo kuri iyi ngingo "kuko Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] ntizishaka ko ibintu bifata indi ntera".
Nyuma y'iyo nama, Trump yagiye ku mbuga nkoranyambaga asaba Ukraine n'Uburusiya "guhagarara aho bari" bakarangiza intambara.
Iyo nama ya Trump na Zelensky ibaye nyuma y'umunsi Trump avuganye kuri telefone na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ndetse yemera guhura na we muri Hongrie (Hungary) vuba aha.
Zelensky yemeza ko gukoresha misile za Tomahawk mu kurasa ku bitoro by'Uburusiya no ku bigo by'ingufu (z'amashanyarazi) byabwo, byashegesha cyane aho Putin akura amafaranga yo gukoresha mu ntambara.
Nubwo Trump atavuze ko bidashoboka ko yaha Ukraine ibyo bisasu, imvugo ye muri White House ku wa gatanu ntiyumvikanyemo kwiyemeza gutanga izo misile.
Perezida w'Amerika yagize ati: "Twizeye ko batazabicyenera, twizeye ko tuzashobora kurangiza intambara tudatekereje kuri za Tomahawk." Yongeyeho ko Amerika na yo icyeneye izo ntwaro.
Trump yavuze ko kohereza izo misile byaba ari "ugutuma ibintu bifata indi ntera, ariko tuzabiganiraho".
Abajijwe na BBC niba ibyo bisasu bya Tomahawk ari byo byatumye Putin yemera guhura na Trump, Perezida w'Amerika yagize ati: "Inkeke yabyo [y'izo misile] ni nziza, ariko inkeke yabyo ihora ihari."
Perezida wa Ukraine yumvikanishije ko igihugu cye gishobora guha Amerika indege nto z'intambara zitajyamo umupilote (drone) nk'ingurane ku kuba na yo yaba yayihaye misile za Tomahawk, bituma Trump amwenyura ndetse arikiriza akoresheje umutwe.
Zelensky yanashimiye Trump ku ruhare rwe mu gutuma icyiciro cya mbere cy'amasezerano y'amahoro kigerwaho mu Burasirazuba bwo Hagati, yumvikanisha ko Perezida w'Amerika ashobora gufatira kuri ibyo yagezeho, agafasha mu kurangiza intambara y'Uburusiya muri Ukraine, yatangiye muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.
Nyuma yaho ari hanze ya White House, Zelensky yabajijwe n'umunyamakuru niba atekereza ko Putin ashaka kugera ku masezerano cyangwa niba arimo gutinza igihe gusa abinyujije muri iyo nama ateganyijwe kugirana na Trump mu murwa mukuru Budapest wa Hongrie.
Yagize ati: "Simbizi." Yongeyeho ko kuba Ukraine ishobora kuzabona misile za Tomahawk byatumye Uburusiya "bugira ubwoba kuko ni intwaro ikomeye".
Abajijwe niba avuye i Washington afite icyizere kurushaho ko Ukraine izabona misile za Tomahawk, yagize ati: "Nshyira mu gaciro."
Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Zelensky yavuze ko yahamagaye abategetsi b'i Burayi ababwira amakuru arambuye kuri iyo nama yagiranye na Trump.
Yongeyeho ko "icyihutirwa cyane ubu ni ukurinda ubuzima [abantu] bwinshi bushoboka, kwizeza umutekano Ukraine, no kongerera imbaraga twebwe twese i Burayi".
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Keir Starmer yavuze ko uko kuvugana kuri telefone n'abategetsi b'i Burayi kwabaye "ingirakamaro" ndetse yasezeranyije ko "Ubwongereza buzakomeza kohereza imfashanyo y'ubutabazi n'ubufasha bwa gisirikare" muri Ukraine.
Mu minsi ya vuba aha ishize, Trump yagaragaje ko ashobora kugurisha misile za Tomahawk, nubwo Putin yaburiye ko icyemezo nk'icyo cyarushaho kuzambya umubano w'Amerika n'Uburusiya.
Ku wa kane, Trump yavuze ko "intambwe ikomeye" yatewe mu kiganiro kuri telefone yagiranye na Putin, abo bategetsi bombi bakemeranya guhura vuba aha mu biganiro by'imbonankubone muri Hongrie.
Trump yavuze ko icyo kiganiro, cya mbere yari agiranye na Putin kuva hagati muri Kanama (8) uyu mwaka, cyabaye "ingirakamaro cyane", yongeraho ko amatsinda y'Amerika n'Uburusiya azahura mu cyumweru gitaha.
Trump yari yizeye ko inama y'imbonankubone yagiranye na Putin muri leta ya Alaska muri Amerika muri Kanama (8) uyu mwaka, yari kumufasha kumvisha Putin kwinjira mu biganiro byimbitse by'amahoro byo kurangiza intambara, ariko iyo nama yananiwe kugeza ku ntambwe ikomeye ihindura ibintu.
Bongeye kuvugana hashize iminsi iyo nama y'i Alaska ibaye, ubwo Trump yabaye ahagaritse inama yagiranaga na Zelensky n'abategetsi b'i Burayi, agahamagara Putin kuri telefone.
Muri Ukraine, ku wa gatanu BBC yavuganye n'umugore n'umugabo bari barimo basana iduka rito ryabo riri mu nkengero y'umurwa mukuru Kyiv, ryashenywe burundu n'ibitero bya misile by'Uburusiya mu kwezi gushize.
Ubwo nyir'iryo duka, witwa Volodymyr, yari abajijwe ku nama Trump yitezwe kugirana na Putin mu gihe cya vuba kiri imbere, yatangiye agira ati: "Turashima ubufasha bwose."
Ariko yigiye ku ruhande ubwo amarira yamubungaga mu maso. Nyuma yo kwiyumvira akanya, yimunyamunyije arongera atangira kuvuga.
Ati: "Ukuri na demokarasi bizatsinda, ndetse n'iterabwoba ryose n'ubugizi bwa nabi bizazimira."
"Icyo dushaka gusa ni ukubaho, ntidushaka gucogora, icyo dushaka gusa ni uko batureka [baduha amahoro]."