Papa Léon yasabye ko imirwano mu burasirazuba bwa RD Congo ihagarara ariko irimo kuba urutavanaho

Papa Léon mu isengesho rizwi nka Angelus ku cyumweru, ku munsi mpuzamahanga w'umukene

Ahavuye isanamu, @Vatican Media

Insiguro y'isanamu, Papa Léon mu isengesho rizwi nka Angelus ku cyumweru, ku munsi mpuzamahanga w'umukene

Nyuma y'isengesho ry'indamutso ya Malayika (Angelus) ryabereye ku mbuga ya Mutagatifu Petero ku cyumweru, tariki ya 16 ugushyingo (11), Papa Léon wa XIV yasabye byihutirwa ko habaho ihagarikwa ry'imirwano n'ubwicanyi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe ubwo yariho asaba amahoro ari i Vatican, imirwano yariho ica ibintu mu gace ka Mayimingi muri teritwari ya Shabunda y'intara ya Kivu y'Epfo hagati ya M23 n'abafatanya na yo n'uruhande rwa leta n'abafatanya na rwo.

Papa yabwiye abari ku mbuga ya Mutagatifu Petero ko amaze iminsi asengera abakirisitu bari guhohoterwa ku bw'impamu z'imyemerere yabo mu bihugu bitandukanye, yavuze ku bo mu burasirazuba bwa Congo baherutse kugabwaho igitero n'inyeshyamba za ADF mu ntara ya Kivu [ya Ruguru].

Yagize ati: "Mu minsi yashize habayeho ubwicanyi bw'abaturage benshi...Ndasabira imiryango yose yo mu ntara ya Kivu kandi ndasenga cyane kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare, nkahamagarira abakirisitu gusenyera umugozi umwe kubw'inyungu rusange."

Iki gitero cyagarutsweho na Papa cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu gace ka Biambwe, gaherereye mu birometero 40 uvuye i Butembo, mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru.

Aha, inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zifitanye isano n'umutwe w'iterabwoba wa Islamic State, zagabye igitero ku kigo nderabuzima cyo muri ako gace.

Radio Okapi ivuga ko abagabye icyo gitero bishe abantu benshi, bakiba imiti ndetse bakanatwika amazu yo muri ako gace. Leta ya Kinshasa yihanganishije ababuze ababo muri iki gitero.

Hamaze kubarurwa abasivili bagera kuri 29 biciwe muri icyo gitero, harimo abarwayi 18 bari bari kuvurirwa muri icyo kigo nderabuzima, ndetse n'abandi babiri batwikiwe mu nzu zabo ku muhanda wa Mabiango wo muri ako gace.

Colonel Alain Kiwewa, Umutegetsi muri teritwari ya Lubero, yamaganye ubu bwicanyi, yagize ati: "Kugaba igitero ku kigo nderabuzima ni ibikorwa bigize icyaha."

Kiwema yasabye abatuye muri ako gace kunga ubumwe bagafatanya n'ingabo za Congo (FRDC) ndetse n'igisirikare cya Uganda (UPDF) mu bikorwa barimo byo guhashya burundu uyu mutwe wa ADF ubarizwa muri ako gace.

Imirwano yabaye urutavanaho

Nyuma y'isengesho n'ubusabe bwa Papa Léon ku cyumweru, ku wa mbere tariki ya 17 Ugushyingo (11) urujya n'uruza rwari rwahagaze mu ntara ya Kivu y'amajyepfo, muri teritwari ya Kabale kubera imirwano ikaze hagati y'umutwe wa M23 na Wazalendo.

Inzego z'umutekano muri ako gace zishinja inyeshyamba za M23 ko zagabye ibitero ku birindiro bizwi nka "Météo" biherereye muri pariki y'igihugu ya Kahuzi-Biega. Ibi bitero byakoreshejwemo intwaro zikomeye, bituma ibikorwa byose muri ako gace bihagarara.

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bajya cyangwa bava mu duce twa Kalonge na Bunyakiri byabaye ngombwa ko bahagarika ingendo zabo kubera umutekano wabo.

Abategetsi bo muri ako gace bavuga ko M23 ishobora kuba ifite umugambi wo kwinjira mu duce twa Kalonge na Bunyakiri ubu tugenzurwa na Wazalendo.

Imijyi wa Goma na Bukavu mu burasirazuba bwa DR Congo
Insiguro y'isanamu, Imijyi ya Goma na Bukavu n'ibindi bice by'intara za Kivu y'Epfo na Kivu ya Ruguru ubu igenzurwa n'umutwe wa M23 kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka

Umutwe wa M23 wagiye uvuga ko atari wo utangiza ibitero ku ngabo za leta cyangwa Wazalendo ko ahubwo igitero cyose ugabweho kizajya gisubizwa ikindi.

M23 ubu igenzura umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru, na Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y'Epfo, n'ibindi bice byinshi byo muri izo ntara.

Mu cyumweru cyashize, Major General Sylvain Ekenge, umuvugizi w'igisirikare cya Congo FRDC, yavuze ko M23 n'abayishyigikiye bagomba kuzaryozwa ibitero bagaba ku ngabo za leta.

Nyuma yaho M23 yahise ifata utundi duce tubiri two muri teritwari ya Shabunda mu ntara ya Kivu y'epfo, mu birometero 65 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'umujyi wa Bukavu.

Kugana ku mahoro

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Mu gihe Papa yasabaga amahoro no guhagarika imirwano, hari hashize umunsi umwe AFC/M23 na Kinshasa bumvikanye ku miterere-remezo y'amasezerano y'amahoro yo kurangiza intambara.

Ariko na nyuma yo kumvikana kuri ibyo bari i Doha muri Qatar imirwano yarakomeje i Mayimingi muri teritwari ya Shabunda y'intara ya Kivu y'Epfo kugeza ku wa mbere.

Imiterere-remezo y'aya masezerano y'amahoro ntigaragaza ingingo zitegeka buri ruhande ko rugomba kuyubahiriza. Ahubwo harimo ibyo buri ruhande rwiyemeje byo kugeza ku bumwe, kubaka icyizere, no gucubya ubushyamirane bikozwe mu byiciro.

Iyi miterere-remezo y'amasezerano y'amahoro ikubiye mu ngingo nkuru umunani buri ruhande rwiyemeje gushyira mu bikorwa, ari zo:

  • Uburyo bwo kurekura imfungwa (zo mu ntambara)
  • Uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry'agahenge
  • Gutuma imiryango ikora ubutabazi (ifasha) igera ku babucyeneye
  • Gusubizaho ubutegetsi bwa Leta
  • Kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje intwaro
  • Koroshya isubira mu byabo mu buryo butekanye ku bantu bavuye mu byabo bari imbere mu gihugu hamwe n'impunzi
  • Kongera kubaka ubukungu
  • Ubutabera, ukuri n'ubwiyunge

Ukumvikana kwabayeho mu mezi ashize kwa Kinshasa na AFC/M23 ku buhuza bwa leta ya Qatar ntabwo kwigeze kubahirizwa.

Abasesenguzi bavuga ko amasezerano y'amahoro yitezwe cyane kugerwaho i Doha hari impungenge ko na yo ashobora kutazubahirizwa.

Iyi ntambara, n'imirwano irimo kuba muri iki gihe, yaviriyemo abantu babarirwa mu bihumbi amagana guta ingo zabo bagahunga nk'uko bivugwa na sosiyete sivile zo muri Congo.

Mu gihe Papa Leon mu isengesho rye yagarukaga ku burasirazuba bwa DR Congo, no ku bindi bihugu yavuze ko atekereza, yagize ati: "Imana yifuza amahoro ku bana bayo bose".