Gushyiraho abacamanza aho igenzura: M23 yaba igana ku gushinga leta yigenga?

Makenga na Nangaa

Ahavuye isanamu, AFC/M23

Aho ugenzura, umutwe wa AFC/M23 ugenda utangaza ibyemezo by'ubutegetsi bituma abasesenguzi bamwe bavuga ko ugana ku gisa no gushinga leta ibangikanye n'iya Kinshasa no kwigenga kw'ako gace kakava kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ariko ibi uyu mutwe urabihakana.

Muri iki cyumweru AFC/M23 yatangaje ishyirwaho ry'icyo bise "Institution Générale de la Gouvernance (IGG) nk'urwego rushinzwe "kugenzura ubutegetsi, imari, imishinga n'ibikorwa by'inyungu rusange, n'ibigo bishamikiye kuri leta, uretse ubucamanza".

Muri iki cyumweru kandi komisiyo y'uyu mutwe yo "kongera gutangiza ubucamanza" yatangaje abacamanza hafi 380 bagiye gutangira imirimo yo guca imanza mu turere bagenzura aho umuvugizi wawo avuga ko hatuwe n'abaturage bagera kuri miliyoni 12.

Ibi byemezo byo muri iki cyumweru byatumye abasesenguzi bamwe bongera kugaruka ku ngingo yakunze kuvugwa ko M23 yaba ishaka gushinga leta yigenga aho igenzura mu bice bya Kivu zombi.

Kuri iki, Oscar Balinda uvugira uyu mutwe yasubije BBC Gahuzamiryango ko atari ko bimeze.

Asobanura igituma bashyiraho inzego z'ubutegetsi aho bagenzura yagize ati: "Twe turi mu biganiro na leta ya DR Congo i Doha, ibice tumaze kugeramo bituwe n'abantu barenga miliyoni 12, tugomba kubaha serivisi, tugomba kubakemurira ibibazo."

Balinda avuga ko kuva bafata umujyi wa Bunagana wo ku mupaka wa DRC na Uganda, hari muri Kamena(6) 2022, batangiye gusaba leta ya Kinshasa kuganira na bo ngo bakemure ibibazo byari bihari.

Ati: "Twamaze umwaka n'igice turi i Bunagana tutarashyiraho ubuyobozi bw'ibanze, bakomeje kwinangira kandi abaturage bakeneye serivisi [nibwo] twatangiye gushyiraho ubutegetsi. N'abo [bacamanza] rero nabo barize bararangiza bakoze ikizami abatsinze bagomba gutanga ubutabera."

Balinda avuga ko muri abo bacamanza batangajwe ku wa kabiri w'iki cyumweru harimo abari basanzwe ari abacamanza hakaba n'abashya. Akavuga ko bazahembwa na banki ya CADECO - iherutse kongera gufungurwa na AFC/M23 muri Mata(4) uyu mwaka, ko hari n'izindi banki zigenga bateganya gufungura.

Ibirego byo gukomeza gushoza intambara

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Umutwe wa M23 – ONU, DRC na bimwe mu bihugu by'iburengerazuba bivuga ko ufashwa na leta y'u Rwanda, ibyo yo ihakana – urimo gukora ibi bikorwa byo gushyiraho ubutegetsi n'ubucamanza mu gihe intambara zikomeje mu bice by'imbibi z'aho ugenzura n'ahagenzurwa na leta.

Imirwano imaze iminsi ivugwa mu ntara za Kivu zombi, muri iki cyumweru hari imirwano iri kubera mu turere tw'imisozi ya Itombwe muri teritwari ya Mwenga ya Kivu y'Epfo, no mu bice bya Fizi ishyamiranyije abarwanyi ba Twirwaneho bafatanyije na M23 n'abarwanyi b'imitwe itandukanye yiswe Wazalendo bafatanya n'ingabo za leta.

Uruhande rwa leta n'uruhande rwa M23 bimaze igihe bishinjanya kuba buri rumwe ari rwo rutangiza imirwano, ibi bikaba kandi izi mpande zombi ziri mu biganiro, bigenda biguru ntege, i Doha muri Qatar, byitezweho kugera ku masezerano y'amahoro.

Ku wa gatatu ari i Kinshasa, Johan Borgstram intumwa y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi ku karere k'ibiyaga bigari ari i Kinshasa yabwiye abanyamakuru ko ibintu byifashe nabi "kubera ibitero bya M23", anayisaba gufungura ikibuga cy'indege cya Goma ngo kigweho indege z'ibikorwa by'ubutabazi.

Nyuma y'amezi agera kuri atanu ibiganiro birimo kubera i Doha hagati y'impande zombi ntacyo birageraho, ndetse amahame yo guhagarika imirwano impande zombi zumvikanyeho muri Nyakanga (7) uyu mwaka ntiyubahirijwe.

Hagati aho ibikorwa bya AFC/M23 byo gushyiraho ubutegetsi, ubucamanza n'izindi nzego bisa n'ibishimangira ingingo yakomeje kuvugwa na bamwe mu banyecongo ko uyu mutwe waba ushaka gushinga leta yigenga aho ugenzura.

BBC yongeye kubaza Balinda kuri iki, yasubije ati: "Igihe cyose leta ya Kinshasa izaba idashaka ibiganiro ngo ibishyiremo ubushake bufatika izaba ishaka ibindi, ni yo yanga ko abantu bava muri aka gace ngo bagende bagere i Kinshasa, babimye amapasiporo, bafunze amabanki, abaturage barahanwe, igihano cya rusange, tugomba kubaha ubutabera".

Abajijwe niba mu gihe ibiganiro bya Doha byagera ku kumvikana aba AFC/M23 ishyira mu myanya batazabura akazi, yasubije ati: "Twebwe turi Abakongomani, ibyo turimo gukora, ibyemezo dufata, muri Doha bigomba guhabwa agaciro no mu byo tuzumvikana byose."