M23/AFC: Umujyanama wa Sultani Makenga yagizwe 'guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru'

Bahati Musanga umwaka ushize yari yagizwe mukuru w'ishami ry'imari n'umusaruro muri AFC/M23

Ahavuye isanamu, M23

Insiguro y'isanamu, Bahati Musanga umwaka ushize yari yagizwe mukuru w'ishami ry'imari n'umusaruro muri AFC/M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rifite umutwe wa M23 ryashyizeho guverineri w'intara ya Kivu ya Ruguru hamwe n'abamwungirije mu gace k'iyi ntara bagenzura.

Itangazo rya Corneille Nangaa - umukuru wa AFC – rivuga ko Bahati Musanga Joseph ari we ugizwe guverineri w'iyi ntara.

M23 ishyizeho uyu mutegetsi nyuma y'icyumweru kimwe ifashe umujyi wa Goma – umurwa mukuru w'iyi ntara – mu gihe igice kinini cyayo – igice kinini cya teritwari ya Walikale, iya Lubero na teritwari ya Beni - kikigenzurwa n'uruhande rwa leta.

Leta ya Kinshasa ntacyo iratangaza kuri ibi byakozwe na AFC/M23, mu gihe iherutse gushyiraho guverineri mushya w'intara ya Kivu ya Ruguru – General Major Somo Kakule – ubu ukorera mu mujyi wa Beni, wavuze ko agomba gufata Goma ahari ibiro bikuru bya Guverineri.

Bahati Musanga, umwe mu barwanyi ba M23 akaba n'ufasha mu icengezamatwara ryayo mu bice yafashe, mu ntangiriro z'umwaka ushize ubwo M23 yatangazaga imyanya y'abategetsi bayo yari yagizwe umukuru w'ishami ry'imari n'umusaruro.

Bahati Musangwa – wabaye, cyangwa ukiri umujyanama wa Gen Sultani Makenga – umwaka ushize byavuzwe ko yapfuye, ubundi ko yakomerekejwe n'ibitero bya 'drones' i Kitsanga muri teritwari ya Masisi, ariko nyuma yaje kugaragara mu mashusho ari muzima.

ONU ivuga ko M23 ifashwa n'u Rwanda kandi yungukira mu bucuruzi butemewe bw'amabuye y'agaciro ava mu birombe byo mu duce igenzura, cyane cyane coltan yo mu birombe bya Rubaya – biri mu bya mbere binini ku isi bicukurwamo coltan.

M23 ivuga ko ibice ifata itaba igamije gucukura no gucuruza amabuye y'agaciro kandi ihakana gufashwa n'u Rwanda. Muri iki cyumweru Perezida w'u Rwanda yabajijwe na CNN niba ingabo z'u Rwanda ziri muri DR Congo - zifasha M23 - asubiza ko ntabyo azi.

Malawi igiye kuvana ingabo zayo muri RD Congo

Malawi yohereje abasirikare babarirwa mu magana mu ngabo za SADC zagiye gufasha leta ya DR Congo bishyigikiwe na ONU n'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika

Ahavuye isanamu, SADC

Insiguro y'isanamu, Malawi yohereje batayo imwe y'abasirikare mu ngabo za SADC zagiye gufasha leta ya DR Congo bishyigikiwe na ONU n'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Hagati aho, Perezida Lazarus Chakwera yategetse umugaba w'ingabo z'iki gihugu kwitegura kuvana ingabo zacyo muri DR Congo, nk'uko biri mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y'iki gihugu.

Ingabo za Malawi ziri muri RD Congo mu butumwa bwa SAMIDRC bw'umuryango w'iterambere ry'ibihugu bya Afurika y'amajyepfo, SADC.

Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo cya Chakwera kigendanye no "kubahiriza itangazo ry'agahenge ku mpande zirimo kurwana" – gusa iryo tangazo ryatanzwe n'uruhande rwa M23.

Gucyura ingabo za Malawi "bizaha inzira ibiganiro biteganyijwe byo kugera ku mahoro arambye", nk'uko iryo tangazo ribivuga.

Perezida Chakwera yari ku gitutu cyo kuvana ingabo muri DR Congo nyuma y'uko abasirikare babo bagera kuri batatu bishwe mu mirwano yabereye i Goma no mu nkengero zayo.

Afurika y'Epfo, Malawi na Tanzania ni byo bihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri DR Congo gufasha leta guhangana n'umutwe wa M23.

Umubare nyawo w'ingabo Malawi yohereje mu butumwa bwa SAMIDRC ntabwo uzwi neza.

Mu ntangiriro z'umwaka ushize umuvugizi wa leta ya Malawi yabwiye ibinyamakuru byaho ko iki gihugu cyohereje batayo imwe ya gisirikare muri ubwo butumwa.

Bitewe n'imitere y'igisirikare cya buri gihugu, batayo imwe ishobora kubamo abasirikare bari hagati ya 300 kugera ku 1,000.

Imirwano yongeye kubura, Nyabibwe 'yafashwe'

Nyuma y'umunsi umwe umutwe wa M23 utangaje agahenge, imirwano yongeye kubura kuri uyu wa gatatu muri Kivu y'Epfo muri teritwari ya Karehe.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko amasoko atandukanye yabyemereye ko agace ka Nyabibwe – kari kuri 70km ku muhanda mukuru uva i Bukavu ugana i Goma – kafashwe na M23 muri iyo mirwano.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa leta ya DR Congo, uyu munsi yatangaje ko inyeshyamba za M23 ari zo zarenze ku gahenge zatangaje ubwazo, zigatera ibirindiro by'ingabo za leta.

Uruhande rwa M23 ntacyo ruravuga kuri ibi byavuzwe na Muyaya.

Ku muhanda uhuza Goma na Bukavu uca hafi y'ikiyaga cya Kivu, Nyabibwe iri ku ntera irenga gato kilometero 20 mu majyaruguru uvuye kuri centre y'ingenzi ya Kavumu ifite n'ikibuga cy'indege, na yo iri kuri kilometero zirenga 40 uvuye i Bukavu.