Kagame yavanye Kabarebe mu bubanyi n'amahanga amugarura kuba umujyanama we mu by'umutekano

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri bamwe mu bagize leta, yongera kugira James Kabarebe, Jenerali uri mu kiruhuko cy'izabukuru, umujyanama mukuru we mu by'umutekano, anagarura mu mirimo Dr Charles Murigande, na we wari usanzwe yaragiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

Itangazo ryasohowe ku wa mbere nijoro n'ibiro bya minisitiri w'intebe, mu izina rya Perezida Kagame, rinavuga ko yagize Senateri Dr Usta Kayitesi umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane, umwanya asimbuyeho Gen (Rtd) Kabarebe.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko Dr Murigande yashyizwe muri sena mu kuziba icyuho cya Dr Kayitesi wayivuyemo.

Kabarebe amaze igihe atagaragara mu ruhame mu mirimo ye ya politike kandi kutagaragara kwe mu ruhame kwateye guhwihwisa ku buzima bwe.

Muri Nzeri (9) mu 2023 ni bwo Perezida Kagame yari yagize Kabarebe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga ushizwe ubutwererane mu karere.

Kuva mu Kwakira (10) mu 2018 Kabarebe yari umujyanama mukuru wa Perezida Kagame mu by'umutekano.

Muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Amerika yari yafatiye ibihano Kabarebe imushinja kuba ari we "uri hagati y'ubufasha u Rwanda ruha M23". U Rwanda ruhakana gufasha umutwe w'inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Dr Kayitesi, wahoze ari umwarimu w'amategeko muri kaminuza, Kagame yari yamushyize muri sena muri Nzeri (9) mu mwaka wa 2024, nyuma yo gusimbuzwa ku kuba umukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere (RGB), aho yari aherutse gukora impinduka zitavuzweho rumwe zirimo no gufunga insengero zibarirwa mu bihumbi.

Mu zindi mpinduka, Dr Télesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, muri iyi minisiteri yari asanzwe abereye umunyamabanga wa leta. Yasimbuye kuri uwo mwanya Dr Mark Cyubahiro Bagabe.

Umwanya Dr Ndabamenye yari asanzweho washyizwemo Dr Solange Uwituze wagizwe umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri. Dr Uwituze yari umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cy'igihugu cy'ubuhinzi n'ubworozi (RAB).

Dr Murigande, wari wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru mu 2020, yakoze imirimo inyuranye ku rwego rw'igihugu, irimo nko kuba Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Minisitiri w'uburezi n'Ambasaderi w'u Rwanda mu Buyapani.

Kagame akoze izi mpinduka mu gihe ku wa kane biteganyijwe ko we na Perezida wa DRC Félix Tshisekedi bahurira i Washington DC muri Amerika, kwemeza amasezerano y'amahoro ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'impande zombi bashyizeho umukono ku itariki ya 27 Kamena (6) uyu mwaka.